Perezida Patrice Talon wa Benin yakiriwe na Perezida Kagame
Perezida Patrice Talon amaze kugera i Kigali ku gasusuruko kuri uyu wa mbere yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame ku kibuga cy’indege i Kanombe, uyu mushyitsi aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu aho aje kandi avuye i Nairobi mu nama yahuzaga u Buyapani na Afurika.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Benin yatangaje ko Perezida Talon aje mu Rwanda gutsura umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku gutanga umusaruro mu buhahirane no guteza imbere inyungu z’abatuye ibihugu byombi.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rwe, ibihugu byombi bisinya amsezerano asobanura neza iby’ubu bufatanye.
Mu ruzinduko rw’uyu mugabo uyobora Benin kuva mu kwezi kwa kane 2016, biteganyijwe ko azasura icyanya cyahariwe inganda (Kigali Special Economic Zone) asure ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.
Patrice Talon umucuruzi ukomeye w’ipamba muri Benin, igihugu cye ipamba niryo ryinjiza hafi 40% ku bukungu bw’igihugu kuko banafite inganda ziritunganya.
UM– USEKE.RW
3 Comments
hhhh umuseke muratangaje, ahagera ako kanya muhita mufotora muhita mu postinga
Nta gitangaje kirimo, this the an era of fast information, byaba bitangaje ahubwo batabikoze gutyo.
Uyu mungabo ni umuhanga kdi akunda igihugu cye kabisa ndibuka yiyamamaza yavugaga ko azubaka ubukungu bwa Benin kurwego rushimishije none mukubigeraho aje kwigira kumugabo uhamye kdi ubishoboye wateje imbere u Rwanda Paul Kagame.
Comments are closed.