Ngororero: Umuvunyi yakirijwe ibibazo bishingiye cyane ku byiciro by’Ubudehe
Muri gahunda y’icyumweru cy’ubutabera cyateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi, kuri uyu wa kabiri Umuvunyi mukuru wungirije yagiye mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero aha umwanya abaturage ngo baganire ku bibazo bya ruswa n’akarengane, ibibazo byinshi yakiriye ni ibishingiye ku byiciro by’ubudehe abaturage bavuga ko bashyizwe mu byo badakwiye kubamo.
Abaturage muri uyu murenge bagaragaje ibibazo bishingiye ku kuba benshi barashizwe mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe ibi ngo bikabagiraho ingaruka kuko atari cyo bari bakwiye kubamo, bakavuga ko abayobozi bakibashyizemo bagendeye ku marangamutima yabo.
Umuturage witwa Petero Claver Nyangezi wo mu kagari ka Marantima wari waje aha mu kagari ka Rugendabari aho Umuvunyi yakiriye ibibazo by’Abaturage yabwiye Umuseke ko nka we nta mafaranga abasha kubona yo kwishyurira mutuel de sante umuryango we ariko ngo yashyizwe mu kiciro cya gatatu cy’Ubudehe.
Nyangezi ati “Ni gute bashyira umuntu utunzwe n’ubuhinzi buto cyane mu kiciro cya gatatu (cy’Ubudehe) kandi bazi neza ko n’umusaruro uyu mwaka wabuze! Turasabwa gusubizwa mu kiciro cya kabiri bitari ibyo ntabwo tuzabona ayo mafaranga ya mutuel”
Ibibazo nk’icye nibyo cyane cyane byagejejweho Umuvunyi mukuru wungirije,
Abaturage benshi cyane bo muri uyu murenge wa Hindiro ngo bose bari mu kiciro cya gatatu cy’Ubudehe kirimo Abanyarwanda “bashobora kuba ari abakozi ba Leta bari munsi ya Diregiteri, cyangwa abo mu bigo byigenga, babasha kuba mu nzu bakodesha cyangwa zabo, n’abacuruzi bafite ubucuruzi buciriritse (butike), cyangwa bafite ibyo bakora bindi byinjiza amafaranga aringaniye.”
Bamwe mu baturage bagiye bavuga ko barenganyijwe kuko usanga ahubwo hari abayobozi bishyize mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cyangwa bagashyiramo imiryango yabo n’inshuti bagendeye ku marangamutima n’icyenewabo.
Bernadette Kanzayire Umuvunyi mukuru wungirije yavuze ko koko hari aho abaturage bashyizwe mu byiciro badakwiye kubamo, gusa yabijeje ko babiganiriyeho n’inzego zibishinzwe ko bigomba gukosorwa.
Abayobozi b’Akarere nabo bemeye ko bagiye gukurikirana ibi bibazo muri buri kagari umuntu wese washyizwe mu kiciro adakwiye bigakosorwa.
Urwego rw’Umuvunyi kuko abaturage bose mu gihugu batabasha kurugeraho, rufata umwanya rukamanuka mu byaro aho baba rukakira ibibazo byabo bigendanye n’akarengane na ruswa ndetse rukabashishikariza kwirinda ruswa no kuyigaragaza.
Kwakira ibibazo by’Abaturage muri aka karere bikaba bikomeza mu minsi itatu uhereye ejo hashize kuwa kabiri.
Ibyiciro by’Ubudehe n’imibare y’ababirimo
Icyiciro cya mbere cy’ubudehe mu Rwanda kirimo ingo 376 192 zituwemo n’abantu bangana na 1 480 167 bangana na 16% by’Abanyarwanda. Aba bakaba ari abatishoboye bakeneye gufashwa na Leta.
Icyiciro cya kabiri kirimo imiryango iciriritse y’abashobora nibura kwibeshaho, kuba mu nzi batanyagirwa yaba iyabo cyangwa bakodesha, iki kirimo Abanyarwanda 3 077 816 batuye mu ngo 703461 bangana na 29,8%.
Icyiciro cya gatatu kirimo abashobora kuba ari abakozi ba Leta bari munsi ya Diregiteri, cyangwa abo mu bigo byigenga, babasha kuba mu nzu bakodesha cyangwa zabo, n’abacuruzi bafite ubucuruzi buciriritse (butike), cyangwa bafite ibyo bakora bindi byinjiza amafaranga aringaniye. Iki cyiciro nicyo kirimo Abanyarwanda benshi, bagera kuri 5 766 506 bari mu ngo 1 267 171 bangana na 53,7%.
Icyiciro cya kane cy’Ubudehe, kigizwe n’abakozi ba Leta bari ku rwego rwa Diregiteri kuzamura, n’abakire bazwi bafite amamodoka n’inganda n’inzu, kirimo Abanyarwanda 58 069 batuye mu ngo 11 664, bangana na 0,5%.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
7 Comments
Ariko turwaqana no guhisha ubukene bw’abanyarwanda no kubatwerera ubukungu burenze ubwo bafite ngo bitange iki, ubundi ushaka gukira indwara ko ayirata?
Yewe ndumva yabafashije cyane ariko iby’ubudehe n’ibyiciro byabwo byo ni agahomamunwa azajye no mu majyaruguru mu karere ka Gakenke. Ahitwa akagali ka nganzo- Gashigwe village, hari umusore uhaba ufite uburwayi bwo mu mutwe,urwaye amavunja aba mu cyiciro cya III. Umudugudu hafi ya wose ni III batitaye kuko basanzwe babayeho. Ugasanga ariko hiryo no hino mu kagali no mu murenge hari abarimu bari mu cyiciro cya I na II. Igiteye impungenge nuko original list yari yakozwe abaturage nta kibazo na kimwe bari bafite ariko iyaje ngo ni iya nyuma yaje byose barabihinduye. Umuvunyi rero aratumiwe mu Gakenke abafashe nabo kuko kuba mu byiciro bitari ibyacu biratubangamiye cyane ko muziko hari n’izindi gahunda za reta zitatugeraho uko bikwiye
Icyo nababwira ni uko Ubudehe aho gukemura ibibazo by’abaturage ahubwo buzateza ibibazo byinshi nihatarebwa neza
Leta yarikwiye gutesha agaciro iryo barura hanyuma hagakorwa irindi rihuriyemo na comite nyabozi y’umudugudu,police,abasirikare hanyuma bakajya binjira kuri buri rugo bakibaziriza amakuru bareba uko umuntu yifashe,bakamenya icyo akora nuko ahagaze babikoreye iwe murugo ndavuga aho atuye nibwo byagira ireme ataribyo gukorera munama y’umuganda babaza abaturage kandi harinigihe baba bataziranye
Njye byose nabicyemuje kutajya muri ibyo byiciro kuko n’ubundi ntemera classes sociales zo mu Rwanda, iyo ndwaye ndimenya nabona agafaranga nkizigama, naho guhozwa mu byiciro no kwirukwaho n’abayobozi bwije bwacyeye ndabirambiwe pe. Ese ubundi ibyakozwe mbere byagiye he? Ko banyirabyo aribo bari babyikoreye mu ma nama bakoze? Ese ntitwanahera aho twemeza ko umuco wo gutekinika uhera hejuru?! Kuko aribo bahimba imibare abo igenewe batemera?! Biteye isoni.
Nkurikije ibyo numva n’ibyo mbona cyangwa nsoma, uyu ‘mushinga’ w’ibyiciro by’ubudehe wizwe nabi ariko ikigaragara ni uko ababishinzwe batiteguye kubikosora. Ejo narimo gusoma aho Ingabire Immaculée ukuriye Transparency International Rwanda yavugaga ukuntu atumva ukuntu bamushyira mu cyiciro kimwe n’umuherwe Makuza ufite inganda n’imiturirwa! Urwo ni urugero rumwe gusa.Ikibazo twakwibaza ni iki: à qui profite ces contre-vérités?
YEWE SIHO HONYINE UZAZE IGICUMBI ABAYOBOZI NIBO BABA MU I ABAKECURU ABASAZA III URUGERO UMURENGE WA KAGEYO UMUDUGUDU MUSURA AHO UWISHOBOYE GUTANA MTUEL AYIHABWA NA RETA UTISHOBOYE KUYITANGA NTAYIBONE KUBERA BYABYICIRO KUBERA INZEGO ZIBANZE ZIBIGIRAMO URUHARE SINZI KO RUSWA IZACIKA MUNZEGO ZIBANZE KUKO NIYO YAKORESHEJWE NI KIMENYANE
Comments are closed.