Umuyobozi wa Toronto Raptors (NBA) yatashye ikibuga cya Basket i Nyamirambo
Masai Ujiri umuyobozi mukuru wa Toronto Raptors yo muri shampiyona ya Basketball (NBA) yo muri USA, yafunguye ku mugaragaro ikibuga cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo yavuguruye.
Masai Ujiri yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kanama 2016, yaje gufungura ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga ayobora witwa ‘Giants of Africa’ uhuza abanya-Afurika bakinnye muri NBA.
Bimwe muri ibyo bikorwa ni ikibuga cya Club Rafiki, cyavuguruwe, kinongerwamo imyanya y’aho abantu bashobora kwicara bareba imikino ya Basketball.
Uyu muyobozi yatangaje ko iki kibuga cyavuguruwe ngo gihe umwanya abana bagaragaze impano muri Basketball, bizafashe ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu myaka iri imbere.
Masai Ujiri yagize ati: “Buri mukino, iterambere ryawo rigomba guhera mu bana. Iyo abana bakuze bafite umuco wo gukina bituma igihugu kigira impano nyinshi bigatanga umusaruro ku ikipe y’ikipe y’igihugu.
Nkeka ko abanyarwanda bishimiye uko ikipe y’abatarengeje imyaka 18 yitwaye muri Afro Basket, nta kundi wabona abakinnyi bakina neza udateguye abana. Niyo mpamvu twubatse iki kibuga, ngo abana babone aho bakinira.”
Ibikorwa bya Giants of Africa bigamije gufasha abana ba Africa kwiga no kuzibeshaho biciye muri Basketball bikorerwa ubu mu gihugu cya Nigeria, Kenya, Ghana n’u Rwanda aho bita ku bana barenga 200 bafite inzozi n’impano ya Basketball n’iterambere riciye mu burezi.
Uyu mugabo yavuze ko yahisemo ko umushinga we ukorera mu Rwanda kuko ari inshuti ya Perezida Paul Kagame.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
5 Comments
proud son of Africa!
Ariko kuki buri gihe twumva ko ibintu bigira agaciro iyo tugaragaje ko byatashywe cg byagizwemo uruhare n’abanyamahanga. Niba muri uwo muhango harimo abanyarwanda kuki atari bo baza mu mutwe w’inkuru wenda mukaza kuvuga ko n’uwo munyamahanga yari ahari. Njye mbona rwose iyo myumvire ari iya gikolonize ihora ituma abantu batigirira icyizere.
Uragira ngo bavuge ko ikibuga cyubatswe kandi cyatashywe na Kanyabugoyi Ja Kolode wo mu Rwezamenyo se?
Uziko musetsa wana! ubu ntibavuge uwakoze igikorwa ngo ni uko ari umunyamahanga? ngo ni ubukoloni? oya aho ndumva waba ukabije kabisa.
Ujiri ni umwana wa Africa wakoze cyane agera ku nzozi ze none ari kubifashamo n’abandi bana ba Africa mu mushinga wa Giants of Africa, ibyo bindi uvuga rwose sinzi impamvu yabyo
none se umuntu niba ari we watanze inkunga be kumuvuga. ubutaha na we uzatange inkunga wubakishe hanyuma wumve ko batakuvuga
Ubundi se buriya KO ndabona ikibuga cyatashywe …..aho gitaniye n igisanzwe….Ubu ni ubuhenda abana…muvuge KO bateye amarangi….wenda banasimbuye panier ariko si ikibuga gishya…mbega tribune…..ubwo koko nibyo byahagurukije uriya mwana WA africa nkuko mwabivuze!?
Comments are closed.