Rusizi: Nyuma y’imyaka 5, umugore yasubijwe ubutaka bwe yari yarambuwe
Francine Uwera w’imyaka 28 kuri uyu wa kabiri yatahanye ibyishimo bikomeye ubwo yasubizwaga n’ubuyobozi bw’Akarere imirima ye iri mu gishanga cya Bugarama mu murenge wa Bugarama yambuwe mu myaka itanu ishize ubwo habagaho gusaranganya imirima. Aho yari yambuwe niho hari hamubeshejeho.
Kuri uyu wa kabiri ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwari bwamanutse kumva no kugerageza gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage cyane cyane ibyinshi byari bishingiye ku makossa bivugwa ko yakozwe mu gusaranganya imirima mu gishanga gihingwamo umuceri cya Bugarama.
Bivugwa ko bamwe mu bahinzi babifashijwemo n’abayobozi b’ibanze bagiye bigwizaho imirima ntihabwe abakene batishoboye nk’uko byari biteganyijwe, bamwe ndetse bakayamburwa ku maherere.
Francine Uwera yagejeje ikibazo cye ku bayobozi maze banzura ko agomba gusubizwa imirima yambuwe kuko yarenganyijwe.
Uyu mugore yambuwe iyi mirima ubwo yari akiri umukobwa yarayihawe nk’umurage, nyuma yarashatse ariko atana n’umugabo we wamusigiye umwana, ariko akomeza gusaba ko asubizwa imirima ye kugira ngo inabashe kumutunga kuko yayambuwe mu buryo budakwiye.
Leoncie Kankindi Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ufite Ubukungu mu nshingano yabwiye Umuseke ko Francine yanyazwe imirima nubwo yabaga iwabo nk’ingaragu ariko ubu bwo anafite inshingano yo kurera bityo yari akwiye gusubizwa imirima ye.
Leoncie Kankindi Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ufite Ubukungu mu nshingano yabwiye Umuseke ko Francine yanyazwe imirima nubwo yabaga iwabo nk’ingaragu ariko ubu bwo anafite inshingano yo kurera bityo yari akwiye gusubizwa imirima ye.
Kankindi ati “Twaje kongera kureba niba nta bariganyijwe mu byo gusaranganya ubutaka, twatangiye gusura ama-zones tureba, turizera ko bizagira umusaruro.”
Abaturanyi b’uyu Francine Uwera babwiye Umuseke ko bishimiye ko yarenganuwe uyu munsi nyuma y’imyaka itanu agaragaza ko yarenganyijwe.
Uwera yabwiye Umuseke ko ataramburwa hano, umurima umwe yawuvanagamo ibihumbi magana abiri ku isizeni (season) imwe ubu ngo akaba yizeye ko nasubizwa ibye azongera kubaho neza ndetse agasubira mu mashuri yisumbuye yari yaravuyemo kubera ubukene no kubyara.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi