Digiqole ad

Gicumbi: Abamotari babishatse ngo ibiyobyabwenge byagabanuka

 Gicumbi: Abamotari babishatse ngo ibiyobyabwenge byagabanuka

Abamotari mu kiganiro na Police kuri uyu wa kabiri i Gicumbi

Akarere ka Gicumbi kari mu turere twinjiramo biiyobyabwenge byinshi biva muri Uganda, kuri uyu wa kabiri Police muri aka karere yagiranye kiganiro n’abamotari kigamije gushaka uko bafatanya guhashya ibiyobyabwenge byinjira muri Gicumbi kuko ngo abamotari babishatse byagabanuka cyane.

Abamotari mu kiganiro na Police kuri uyu wa kabiri i Gicumbi
Abamotari mu kiganiro na Police kuri uyu wa kabiri i Gicumbi

Ibiyobyabwenge nibyo biri ku isonga y’imbarutso y’ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo bijya biba mu muryango nyarwanda. Muri byo habamo inzoga zikaze cyane nyinshi zitemewe, n’urumogi cyangwa ibindi byo ku rwego rwo hejuru.

Ubuyobozi bwa Police muri aka karere bwasabye abamotari ko bakwiye kujya bihutira gutanga amakuru y’aho babonye hinjizwa cyangwa hari ibiyobyabwenge kuko hari byinshi babona mu kazi kabo. Ndetse no mu byaha bisanzwe.

Abamotari ariko bagaragaje ko hari impungenge z’umutekano wabo mu gihe batanze amakuru kuko ngo usanga abinjiza ibiyobyabwenge ari abantu bafite ‘imbaraga’ kandi banafite ibikundi bakoreramo.

Evariste Nsanzimana umwe muri aba bamotari yabwiye Police ati “Dufite impungenge ko ntanze amakuru ejo mukantumiza nk’umutangabuhamya, uwo ashobora guhanwa yarekurwa akaza kwihorera kuri njyewe. Ibi rero bituma hari igihe umuntu yakwicecekera.”

Spt Steven Gaga uhagarariye Police mu karere ka Gicumbi yababwiye ko izi mpungenge zavaho kuko hari uburyo bwiza buhari umuntu atangamo amakuru Police ikamugirira ibanga kandi amakuru atanze akaba ingirakamaro mu gukumira cyangwa kurwanya ibyaha.

Spt Gaga yavuze ko iyo bibaye ngombwa mu iperereza  no mu rukiko umuntu atanga ubuhamya mu ibanga kugira ngo umutekano we ukomeze usugire.

Asaba abamotari gutinyuka ntibaceceke imbere y’ibyaha kuko iyo bacecetse nabo ibyaha bihindukira bikabagiraho ingaruka mu buryo bundi.

Abahagarariye amashyirahamwe ya COTRAMU Impala na COTRAMIMOGI y’abatwara moto aha Gicumbi, batangaje ko hari na za moto zigira uruhare mu gutwara ibiyobyabwenge cyane cyane mu masaha y’ijoro.

Aba biyemeje gufatanya na Police kurwanya ibi byaha cyane cyane bashyiraho imikoranire ishingiye ku guhanahana amakuru ku byaha hakiri kare.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

6 Comments

  • tugomba kwiyubakira igihu dutanga amakuru kugihe kuko aritwe bigiraho ingaruka iyo tutayatanze ariko police nayo ikaba maso kuko hari igihe uyatanga bagafata ruswa ndetse bikaba ari wowe bigiraho ingaruka

  • nukuri gutanga amakuru kubamotari birakwiye kuko bahura nabantu benshi batandukanye harimo nabakora ibikorwa bitemewe namategeko nkoguruza ibiyobya bwenge nibindi bibi

  • thx,police kuko twbwe abamotari tugomba kuba imboni ya police yacu dutanga amakuru kugihe kandi yukuri atarimo amanyaga

  • thx,police kuko twebwe abamotari tugomba kuba imboni ya police yacu dutanga amakuru kugihe kandi yukuri atarimo amanyaga

  • Erega gutanga amakuru nabyo nugukunda igihugu cyawe kuko ubawifuza cyiza cyose cyagera kugihugu cyawe

  • Thx kubw’ikiganiro cyiza mwagize ariko ubutaha hajye habaho kubaha abamotari kuko njye ndabona bidakwiriye gufata umuntu ufitiye igihugu akamaro kanini winjiza imisoro n’amahoro ukamwicaza MU ivumbi kandi leta itarabuze aho kuganirira hakwiriye.muri gicumbi hari Salles nyinshi harimo n’iya akarere.abandi bacuruzi ko baticara hariya kandi harimo nabadafite ubushobozi bwinshi.so turizera ko ubutaha bizakosorwa kuko kwihesha agaciro no kugatanga birajyana.

Comments are closed.

en_USEnglish