Digiqole ad

Nigeria: Abubakar Shekau uyobora Boko Haram yarashwe n’igitero cy’indege

 Nigeria: Abubakar Shekau uyobora Boko Haram yarashwe n’igitero cy’indege

Abubakar Shekau

Abubakar Shekau  umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram yakomerekeye bikomeye mu gitero cy’indege za gisirikare za Nigeria nk’uko izi ngabo zibyemeza.

Abubakar Shekau
Abubakar Shekau

Amakuru atangwa n’ingabo aravuga ko iki gitero cyabaye mu cyumweru gishize mu ishyamba rya Sambisa muri leta ya Borno hafi y’umupaka na Cameroun, ahafatwa nk’indiri ya Boko Haram.

Kuri uyu wa kabiri, mu itangazo ryashyizweho umukono na Colonel Sani Kukasheka Usman umuvugizi w’ingabo za Nigeria yavuze ko ‘Abubakar Shekau bakeka ko yakomeretse cyane.

Gusa si ubwa mbere igisirikare cya Nigeria kivuze ko cyarashe Abubakar Shekau kuko mu mwaka ushize cyavuze ko cyamwivuganye, nubwo nyuma umugabo wavugaga ko ari we yagaragaye abanyomoza avuga ko ari muzima kandi ameze neza.

Umwaka ushize, Boko Haram yari yatangaje ko yiyunze ku mutwe wa Islamic State of Iraq and the Levant (ISIL) cyangwa se ISIS, ariko iyi mitwe ubu yaratandukanye nyuma y’uko ISIL yari itangaje ko ishyizeho umuyobozi mushya wa Boko Haram ariwe Abu Musab al-Barnawi mu byumweru bitatu bishize.

Abo muri Boko Haram kwa Abubakar Shekau bahise babyamagana banitandukanya na Islamic State.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ngo byabaye mu cyumweru gishize, ngo kandi bakeka ko yakomeretse cyane!!! Igisirikare gitangaza amakuru ameze atya aba ari icyo kwibazwaho kabisa.

  • Gukeka si uguhamya ushyize ku%wasanga baveshya

  • Ubundi reka nibarize abasomyi babavandimwe duhurira hano,kd mumbabarire munsubize? Gucyekwaho ikosa urarihanirwa? Cg ijambo gucyekwa risobanura iki muburyo burambuye?
    URUGERO:haraslam baherutse kwicirwa mubugatama,bacgetsweho iterabwoba,uwitwa muhamed mujyemangango yacyetsweho iterabwoba aricwa,ariko abakekwaho
    guhanura indege ya kinani ntanumwe urigukurikiranwa nubutabera:ubwo rero ntiyo mpamvu ijambo gucyeka cg gukekwaho ntari kurisobanukirwaho bihagije? Mumfashe basomyi bavandimwe kunsobanturira? Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish