John Kerry muri Kenya, araganira na Kenyatta ku mutekano mu karere
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa USA John Kerry ari muri Kenya aho yatangiriye urugendo rwe rwakazi ku mugabene w’Africa. Uyu munsi araganira na perezida Kenyatta ku kibazo cy’umutekano mu bihugu by’akarere cyane cyane Sudan y’epfo, Somalia ndetse no mu karere.
John Kerry wageze muri Kenya ejo ku cyumweru kuri uyu wambere araganira na Perezida Kenyatta ku kibazo cy’imvururu ziri muri Sudan y’epfo n’uko zabonerwa umuti, ndetse n’ikibazo cyo muri Somalia bashaka uko umutwe wa Al shabaab warwanywa.
Baranaganira kandi ku matora y’umutora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka utaha wa 2017 muri Kenya.
John Kerry i Nairobi arahahurira n’abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga baturutse mu bihugu umunani by’Africa aho nabo bari buganire ku kibazo cyo gushakira umuti ibibazo byo muri Sudan y’epfo ndetse n’ibyo muri Somalia.
Urugendo rwe azarukomereza mu gihugu cya Nigeria ejo kuwa kabiri aho azahita asura umujyi wa Sokoto, akomereze mu murwa mukuru Abuja aho azaganira na perezida wa Nigeria Muhamud Buhari.
Ibitegenijwe kuzaganirwaho na perezida Buhari ni ikibazo cya ruswa ndetse no kurwanya umutwe wa Boko Haram.
Mbere yuko atangira uru rugendo John Kerry umuryango ushinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu “Human Right Watch” wamwandikiye ibaruwa imusaba kuzaganira na Perezida Kenyatta ibijyanye n’ihohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Kenya.
Aho uyu muryango uvuga ko agomba no kumubaza ibijyanye n’abantu bicwa n’inzego za leta nk’abicirwa mu magereza bataburanishijwe.
Human Rights Watch ivuka ko hari amakuru y’abantu bagera 34 bishwe binyuranije n’amategeko ndetse n’abantu 11 biciwe muri gereza y’igihugu aho bari bakurikiranweho icyaha cho gukorana na Al Shabaab.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW