Digiqole ad

2015/16: RRA yinjije miliyari 1001,3. Intego yari miliyari 960,3

 2015/16: RRA yinjije miliyari 1001,3.  Intego yari miliyari 960,3

Kuri uyu munsi wahariwe umusoreshwa uri kwizihizwa ku nshuro ya 14 ku rwego rw’igihugu i Kigali, Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Richard Tusabe yatangaje ko mu mwaka w’imari wa 2015/2016 iki kigo cyakusanyije imisoro ingana na miliyari 1001 na miliyoni 300 mu gihe intego yari miliyari 960,3.

Umwe mu basoreshwa bahembewe gutanga imisoro neza
Umwe mu basoreshwa bahembewe gutanga imisoro neza. Aha arahabwa igihembo na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda

Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority yavuze ko uyu munsi w’umusoreshwa ugamije cyane cyane kugaragariza abanyarwanda imisoro yakusanyijwe,  gushimira abasoreshwa kwitabira gusora no gushimira abasoreshwa b’indashyikirwa ngo babere abandi urugero.

Richard Rusabe yatangaje ko mu mwaka w’imari ushize iki kigo cyakusanyije miliyari 1001 na miliyoni 300 mu gihe intego yari miliyari 960,3. Ku ntego yabo ngo harenzeho miliyari 41 bingana no kuzamuka ku kigero cya 4,3%.

Naho muri rusange ngo amafaranga yinjijwe n’igihugu muri uyu mwaka hiyongereyeho miliyari 129 bingana na 14,8%.

Richard Tusabe yavuze ko muri uyu mwaka (2015/16) imisoro yakusanyijwe mu turere ingana na miliyari 40,4, ubushize ngo hari hakusanyijwe miliyari 40,1.

Yatangaje ko uyu mwaka w’imari wa 2016/17 ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyihaye intego yo gukusanya imisoro ingana na miliyari 1084,4. Ndetse bagakusanya miliyari 49,2 avuye mu turere.

Ibi byose ngo bizashoboka uko abanyarwanda bazakomeza kugenda bumva akamaro ko gutanga imisoro no gusora neza kuko hari abasoreshwa bagifite imyumvire yo kwanga gusora.

Imisoro ngo niyo ibagarukira mu bikorwa remezo rusange bigirira akamaro bose.

Richard Tusabe avuga ko izi ntego bazazigeraho biciye mu bukangurambaga bwo kumvisha abantu ibyiza byo gusora no kubashishikariza gusora neza.

Benjamin Gasamagera Perezida w’urugaga nyarwanda rw’Abikorera (PSF) yavuze ko hakwiye kurushaho kubakwa imikoranire myiza hagati y’abasoresha n’abasora kugira ngo imisoro ikusanywe neza.

Gasamagera avuga ko abasoreshwa 70% ubu ari bo batanga imisoro ubwabo bibwirije.

Ngo haracyari urugendo kugira ngo abasoreshwa n’abantu bose bumve ko bakwiye gusora kandi bakabikora bibwirije kubera akamaro k’imisoro ku gihugu.

Bamwe mu basoreshwa ngo batinya ibihano  ariko ntibashake no gusora

Muri ibi birori byavuzwe ko hari abasoreshwa bamwe usanga batinya ibihano byashyizweho ku banga gutanga imisoro, ariko kandi bakananga no gusora.

Benjamin Gasamagera yavuze ko bashima uburyo Perezida Kagame yasabye ko ibihano ku bacuruzi badakoresha imashini za EBM bigabanuka.

Gusa ngo abasoreshwa bakwiye kumva ko gutanga umusoro ari ibintu by’ingirakamaro ku gihugu.

Ba Minisitiri Kaboneka na Valentine Rugwabiza bari abashyitsi muri uyu muhango
Ba Minisitiri Kaboneka na Valentine Rugwabiza bari abashyitsi muri uyu muhango
Hari abatumirwa banyuranye n'abasoreshwa batandukanye
Hari abatumirwa banyuranye n’abasoreshwa batandukanye
Abasoreshwa b'intangarugero bagiye bahembwa
Abasoreshwa b’intangarugero bagiye bahembwa
Minisitiri w'Intebe niwe wahembye ab'indashyikirwa
Minisitiri w’Intebe niwe wahembye ab’indashyikirwa
Minisitiri w'Intebe yahaye kandi igihembo cy'umusoreshwa mwiza BRALIRWA yari ihagarariwe n'umuyobozi wayo Jonathan Hall uri hagati
Minisitiri w’Intebe yahaye kandi igihembo cy’umusoreshwa mwiza BRALIRWA yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo Jonathan Hall uri hagati

Photos © A E Hatangimana/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

 

14 Comments

  • Sinzi niba mubyerekeye ubucuruzi uyu mugabo yagombye kwidoga bigezaha.

  • Ntabwo RRA yinjiza irakusanya!

  • Ibi nabyo RRA yihangishije byo kuvuga ko yinjije umubare w’amafaranga aruta kure ayari ateganyijwe bikwiye kwibazwaho. Ni kuki? Hagamijwe iki?? Ni iki kibyihishe inyuma??

  • IBI BYO GUTANGAZA KO IKIGO CYANGWA UMUNTU YARENGEJE UMUSARURO YARI NYARATEGANYIJE, NTABWO BURI GIHE BIVUZE KO YAKOZE NEZA KURUSHA UKO YABITEGANYIJE GUSA.KANDIS’UBWAMBERE RRA IVUGA KO YARENGEJE IBITEGANYIJWE. IBI AHUBWO BISHOBORA KUGARAGAZA ITEGANYA MIGAMBI IDAKORWA NEZA. UGAKORA ESTIMATION IRI HASI Y’UKURI, WENDA UGAMIJE KUGIRANGO UZASHIMWE KO WAKOZE NEZA.
    ARIKO NJYE MBONA RRA IBIKORAKUBUSHAKE ISHAKA GUSHIMWA AHO KUBA ITEGANYA MIGAMBI RIDAKOZWE NEZA.

    NIFUZAGA KO N IBA RRA ISOMA IBI BITEKEREZO BAZADUSOBANURIRA UKUNTU BAHORA BASARURA IBIRENZE IBYO BATEGANYIJE.KUGIRANGO NATWE DUSOBANUKIRWE NIYO MIKORERE.

    MURAKOZE

    • Biragaragara ko koko ukeneye gusobanurirwa. RRA siyo yiha intego Ngo ivuge iti uyu mwaka hazakusanywa aya. Oyaaa… Byigirwa ku rwego rw’igihugu na MINECOFIN ndetse n’inzobere za IMF hakagenderwa kuri projection z’uko ubukungu bw’igihugu buzaba buhagaze ndetse na performance z’ubushize n’izindi mpinduka ziba ziteganywa … RRA urumva ko bayiha umukoro; iyo iwurengeje kuko uba utoroshye irabyishimira. Hari ukunda gutsindwa se? MUJYE MUSOBANUZA ntimukihutire guca imanza

  • Nikiintu cyokwishimira kuba abanyarwanda barasoze neza RRA ikinjiriza leta ibyo yayitumye. Ese ntakuntu RRA yagura championat yu rwanda mu mupira w’amaguru igatanga nka milliuari imwe hanyuma ikajya itambutsa ubutumwa bwo gusora na gahunda zayo mber y’umukino nkuko BARCLAYS yabikoraga kuri premierleugue. Big up RRA

  • Oya ahubwo bivuzeko bakamye n’amarindira.Ayo yarenze kuyo bateganyaga ni ikimenyetso ko hari abasoreshejwe arenze bityo bakaba barayahombye. Kandi nk’ibisanzwe umukamyi urindira atuma inyana zidakura neza. Jyewe ni uko mbyumva murakoze

  • reka twibukiranye bike, IMF yje mu rwanda avugako ibihugu byagulijwe amafaranga cyangwa byahawe amafaranga yokuzahura ubukungu nyuma yi ntambara bagomba gutangira kwibeshaho bakareka gutega amaboko ibyo natbwo ari mu Rwanda gusa.Lagarde wa IMF aza ejobundi nicyo cyari kumuzinduye.Kugabanya ko agomba kugabanya umubare wabasilikare cyane bensgi bahinduwe abapolisi abandi bahabwa akazi muri za Komini hirya nohino. Niba mu Rwanda hari abasilikare 7000 byose byajyana niyo gahunda.u rwanda rufite abasilikare barenga 100.000 abo bantu rero uvuze ko ari igihugu gifite abaturage mios 12 gifite ubuso 26.338km2 biragaragara ko abobantu ari benshi.

  • byiza

  • Nothing to cheer about. Just nimutwereke companies nshya zinjiye mu mukumbi w’abasoreshwa, nibwo turi bwimenyere ko koko mwakoze neza. Abantu b’abagabo kweli bajaya kwishimira ikintu kitariho ! Funny.

  • Ariko rero mbona abayobozi bacu bagombye kwibaza impamvu iyo misoro yarenze ariyo mpamvu
    ubu ntushobora gucuruza ngo uzunguke ugire icyo ugeraho
    Ex:Igicuruzwa kigera magerwa cyasorewe
    wajya kurangura n’umucuruzi hakavaho undi musoro
    Wakigeza aho ucururiza nabwo ukagisorera
    Ndibaza ubu wazunguka gute
    Kubera imisoro idasanzwe yagiyeho no ku mazu inzu zarazamutse mu biciro ubukode.
    Ukakwa ay’umutekano,ni byiza,ariko iyo wibwe,ntushobora kugira uwo ubaza
    Bati amafaranga y’isuku hatitawe kuri serivice y’isuku bagukorera,nabyo ni byiza rwose
    Nyuma y’ibi byose,n’iminsi umuntu atakozemo ikakirwa umusoro.
    Ex:Ujya kumva ukumva bavugiye muri megafoni ngo Umuyobozi w’akagari agiye gukoresha Inama
    Abacuruzi nibo bakingishwa mbere.
    Ubwo aba ari inama iba iteguriza iy’umuyobozi w’umurenge undi munsi kuko ntibazira rimwe,nabwo mugakingishwa,Bwacya bati Mayor w’akarere arabonana n’abaturage.
    Shyiraho amakonji ya Leta,wongereho umunsi w’umuganda,shyiraho iminsi y’icyumweru(niba umukozi aba yaruhutse,umucuruzi Leta igatuma adacuruza,ubwo kandi idashobora kumusonera umusoro n’umunsi umwe,
    Iyo ubaze neza,usanga iminsi umucuruzi akora ari makumyabi mu kwezi ,ingana n’iminsi 240 mu mwaka.
    Nyamara umucuruzi agasorera iminsi 365,Iminsi igera ku 105,umucuruzi ayisoreshwa atayikozemo.Nubwo rero RRA inejejwe n’uko yinjije menshi kuruta ayo yateganije,si uko abacuruzi cyane abaciriritse,baba batswe ibihwanye n’ibyo binjije
    Igitekerezo:Izi nama za hato na Hato z’abayobozi b’inzego zibanze nibazigabanye cyangwa zijye zikorwa muri weekend.
    Ntibashobora no kwemera ko N’umukozi wawe yasigara akora ngo wowe ujye mu nama
    Nyakubahwa Umuyobozi mukuru w’Igihugu yigeze abwira abaturage b’i ZAZA yabasuye ko uzababwira kujya muri gahunda mu gihe bari mu kazi (mbere ya sasita) ko batazamwemerera kuko azaba ashobora kubateza inza,yitangaho urugero ko naho yaba ARIWE UBWE (Yagize ati nihagira ubabwira kuza guhura na KAGAME Satatu za mu gitondo muzange ntabwo arinjye uzaba yamutumye) ko batazemera.
    None ko i NYARUGENGE ab’utugali n’umurenge batabakingisha ngirango na Mayor ntiyabakingisha nuko ubwo buyobozi bwaho budakora se.Naratangaye n’iyo Nyakubahwa yajeyo ubuzima bubu bwakomeje (Kandi erega ni umukozi azi neza agaciro ka buri munyarwanda mu rwego )
    Niba twese turi abacuruzi,umuntu wese mu rwego rwe akakwa umusoro,nitwubahwe kimwe
    Niba i Nyarugenge ntawe upfa kubakingisha,Gisozi,Nyabugogo,n’ahandi,no muri quartier abacuruzi baho nibubahwe mu rwego rwabo.
    MWIBUKE KO URIYA MUYOBOZI WAKINGISHIJE ABACURUZI AZASOHORA MURI LETA AMAFARANGA (UMUSHAHARA)
    MU GIHE UWO YAKINGISHIJE (UMUCURUZI WE YINJIZA).MUDUFASHE MU MAKARITSIER TWARAGOWE.

  • ongeraho nibiganiro nyuma yasasita icyumweru cyose cyicyunamo dufunze ngotuli mubiganiro, wongereho nimisi baribamaze bafunzimihanda (ibyumweru2)ngohari amanama akomeye cyangwango twasuwe numushyitsi ukomeye nka netanyahu, icyogihe nabwo ntidukora kukowibukeko icyogihe nibawarusanzwe utega moto ya500 ujya kukazi uwomusi uratega iya2000 kuko umumotari nawe kugirango azabonamayira anyurahenshi ashakisha acunganana polisi ubwo essence yakoreshaga ikikuba nagatatu, kandi mulicyogihe taxi twegerane zozihita ziparika kuberako ntibakwemera gutwika essence yabo bashakamayira bahanganyena polisi

  • uliya mugore bahayigikombe sumwe marraine wa knowless ra? ifaranga risangirindi koko

  • UBU MU MURENGE WA GATENGA BURI WA GATATU NYUMA YA SASITA UBUCURUZI BUBA BWAHAGAZE
    INGORANE ZIBA ZIHARI:UMUKOZI UKORESHA ARAHEMBWA,INZU UCURURIZAMO URAYISHYURA
    HAGIRE UZA AREBE KO HADAFUNZE,N’UBU UBUCURUZI BWAHAGAZE
    LETA YACU Y’UBUMWE BW’ABANYARWANDA NIYITE NO KUBACURUZI BATO.
    IGITANGAJE BAMWE BACURUZA BADASORA BO UBU BABONYE UBURYO BWO GUCURUZA,KUKO NTAWE UBAKINGISHA KUKO BADAFITE AHO BAKINGA.
    NIBUTSE IKINDI:KUKI MU BACURUZI BAVUGWA MU GUCURUZA MU KAJAGARI BATAVUGAMO ABAFOTOGARAFI ABA BIRIRWA BABUNGANA ZA APAREIL N’UTUMASHINI DUHANAGURA AMAFOTO.
    AMAFOTO AKORERWA 1000,KUBERA KO UBA WISHYURA UMUSORO,N’UBUKODE BWA’AHO UKORERA,BO BAYAFOTORERA 500,KUKO NTA KINDI ABA ARI BUSABWE.HAKENEWE KUNOZA IMIKORERE NA RRA.

Comments are closed.

en_USEnglish