Digiqole ad

Usain Bolt mu gitanda n’umukobwa w’imyaka 20

 Usain Bolt mu gitanda n’umukobwa w’imyaka 20

Usain Bolt asanzwe afite umukobwa bakundana ndetse ngo bari kwitegura kugera ku rwego rw’abagiye kurushinga, gusa umukobwa wo muri Brasil w’imyaka 20 ashobora kuba yabibayemo kidobya kuko yerekanye amafoto bameranye neza mu buriri.

Usain Bolt yashyizweyo hamwe n'umukobwa babonanye nijoro aho i Rio
Usain Bolt yashyizweyo hamwe n’umukobwa babonanye nijoro aho i Rio

Ni nyuma y’uko Bolt yari akoze ‘course’ ye ya nyuma maze akajya kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 30 kuwa gatandatu tariki 21/08.

Amafoto ye n’uyu mukobwa witwa Jady Duarte  w’imyaka 20 ubu yamaze gukwirakwira henshi cyane, haribazwa icyo umukunzi we Kasi Bennett w’imyaka 26 aza kubivugaho.

Jady Duarte niwe wasakaje kuri WhatsApp amafoto aryamanye na Usain Bolt, ikinyamakuru El Globo cyo muri Brazil nicyo cyayatangaje agera kure cyane.

Usain Bolt yagaragaye kandi yishimira cyane isabukuru ye kugeza ku cyumweru mu gitondo muri Night Club y’ahitwa Barra de Tijuca muri Rio de Janeiro.

Bolt n’umukunzi we  Kasi Bennett bamaranye imyaka ibiri ndetse amwita ‘first lady’.

Uyu mukobwa wabitambitsemo amafoto ye na Bolt yayasakaje ku cyumweru mu gitondo aho ngo bari kumwe mu cyumba baruhuka bavuye muri Club.

Jady Duarte usanzwe ari umunyeshuri yatangirije ikinyamakuru El Globo ko Usain Bolt yohereje abashinzwe umutekano we kumumuzanira kuko ngo yari yamubengutse.

Uyu mukobwa avuga ko we atari anazi ko ari kumwe n’umukinnyi w’icyamamare ndetse akavuga ko we yumva ari ibintu bisanzwe atari ibintu  bikomeye.

Bolt yabanje kwishimisha cyane n'abakobwa muri Night Club kuwa gatandatu nijoro kugeza ku cyumweru mu gitondo
Bolt yabanje kwishimisha cyane n’abakobwa muri Night Club kuwa gatandatu nijoro kugeza ku cyumweru mu gitondo
Uyu mukobwa ngo ntabwo yari azi ko ari kumwe n'umukinnyi w'icyamamare cyane
Uyu mukobwa ngo ntabwo yari azi ko ari kumwe n’umukinnyi w’icyamamare cyane
Usain Bolt asanzwe afite umukobwa w'inshuti ye witwa Kasi (bari kumwe ku ifoto) akunda kwita First Lady
Usain Bolt asanzwe afite umukobwa w’inshuti ye witwa Kasi (bari kumwe ku ifoto) akunda kwita First Lady
Uyu mukobwa ngo yumva atari ibintu bikomeye
Uyu mukobwa ngo yumva atari ibintu bikomeye

UM– USEKE.RW   

4 Comments

  • Ariko abahungu b’aba stars babaye bate koko? Uyu muvunamuheto yiyibagije ingegera yandagaje Messi mu minsi ishize ngo ni ikigwari mu buriri!!?? Iryo ni ifaranga rikugeze mu muhogo sha!

  • ibyo ntibiba ku mu star gusa nawe cg jyewe byambaho….kandi akariho karavugwa niva byabate reka bivugwe ubu mbimenye kubera umuseke.rw naho ubundi sinarikubimenya. va kubyabaye kuri Messi nuwamubanjirije wa Original i mean wa Inazareti yaravuzwe nkanswe uyu wo kwisi

  • Yo ooh basi satan yamushutse ariko twitonde ?

  • Uri ya mu first lady we nukuri ababarire umukunzi ntibibatanye

Comments are closed.

en_USEnglish