Digiqole ad

Gael Faye yakoze ubukwe kuwa gatandatu i Rubavu

 Gael Faye yakoze ubukwe kuwa gatandatu i Rubavu

Mu bukwe bwabaye mu mwihariko w’umuryango gusa, umuraperi ukomoka mu Rwanda ariko wabaye cyane mu Bufaransa Gael Faye yaje mu Rwanda i Rubavu aba ariho akorera ubukwe n’umukunzi we Violaine.

Bitandukanye n'abandi ba star, ubukwe bwa Gael Faye bwabaye umwihariko w'umuryango gusa
Bitandukanye n’abandi ba star, ubukwe bwa Gael Faye bwabaye umwihariko w’umuryango gusa

Gael Faye usa n’uri kuba mu Rwanda cyane muri ibi bihe ubukwe bwe bwabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. We n’umugore we bagaragaye bishimye bari mu bwato busanzwe ku munsi wabo.

Gael Faye mu bihe bishize yagiye agaragara mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yifashishije ubuhanzi bwe nawe agatanga ubutumwa.

Kuva mu mwaka ushize bivugwa ko yimukiye mu Rwanda kuba hafi y’umuryango we. Nyina ni umunyarwandakazi, se ni umufaransa naho we akaba yaravukiye i Burundi.

Gael Faye azwi cyane mu ndirimbo ze zakunzwe nka ‘Petit pays”, Fils du hip hop” na “Metis”.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish