Gisovu: Batemye umuyobozi mu kagali hafi kumwica
Karongi – Ahagana saa mbili n’igice z’ijoro ryo kuri iki cyumweru mu kagari ka Kavumu Umurenge wa Twumba batemye mu mutwe uwitwa Ildephonse Nsabimana umuyobozi ushinzwe iterambere mu kagari ka Kavumu ubu akaba yaje kuvurirwa i Kigali kuko arembye bikomeye. Ukekwaho kumutema yahise abura.
Jean Paul Bigirimana umuyobozi w’Akagari ka Kavumu yabwiye Umuseke ko mu ijoro ryakeye abagabo babiri Deogratias Kabandana na Martin Shyirambere baari mu kabari basangira aha bita mu Gisovu maze bararwana.
Bigirimana ati “Nsabimana yaje kubakiza maze Deogratias afata umuhoro amutema kabiri mu mutwe undi agwa hasi nk’upfuye, bahise bamujyana kuri centre de sante ya Gisovu birananirana bamujyana ku bitaro bya ku Mugonero (mu murenge wa Gishyita)”
Amakuru agera k’Umuseke muri iki gitondo ni uko aha ku Mugonero naho byanze bakamwohereza i Kigali kuko arembye cyane.
Jean Paul Bigirimana avuga ko Deogratias Kabandana wamutemye ngo yahise abura kugeza ubu, naho Martin Shyirambere we ubu ngo ari ku biro by’Akagari ngo atange amakuru nyayo y’uko byagenze.
Uyu muyobozi w’Akagari avuga ko aba bagabo bombi barwanaga basanzwe bubatse ingo hano, kandi ngo ubusanzwe ntacyo bapfa kizwi n’umuyobozi ushinzwe iterambere ry’akagali batemye.
Agakeka ko byaba byakozwe kubera ubusinzi.
Jean Paul Bigirimana ashishikariza abaturage kwirinda ubusinzi no kubaha abayobozi kandi bagira ikibazo bakabimenyesha inzego z’umutekano vuba.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
7 Comments
Umunyamakuru W,umurundikazi akora mu Rwanda
aba basinzi bahanwe byintangarugero kubona batinyuka abayobozi
Abanyarwanda benshi cyane bariho baragenda bahinduka ibyihebe buhoro buhoro. Mu gihe kitari kure ubanza no kubatunga imbunda bitazajya bibakanga.
MU GISOVU!!!!YEWE URETSE GUTEMANA SE IKINDI BAKORA NI IKI!! IBYO NIBYO BA SE BAKOZE MURI 1994 BARI GUSUBIRAMWO.
Ahhh!!!!!Byanze bikunze hari ikibyihishe inyuma!Mutegereze goto!
Ahigishwe uruhindu kugeza afashwe aryozwe ibyo yakoze.Umuntu uzi ko inzoga zimutera gukora ibinyuranije n’amategeko ndamugira inama yo kuzireka.
Aho u Rwanda rugeze, umuntu ukinisha umuhoro akwiye icya burundu. mwibuke ibyo imihoro yakoze mu1994 nubwo ntabizi arko ndabyumva nkanabibona ku mafilms. uwo mugabo afungwe burundu. ubwo se nta soni koko!
Comments are closed.