Amafoto y’abana b’Ingagi 21 bazitwa amazina uyu mwaka
Mu kwezi gutaha biteganyijwe ko abana b’ingagi 21 bazitwa amazina mu muhango uzaba uba ku nshuro ya 12 mu Kinigi mu karere ka Musanze munsi y’ibirunga zituyemo. Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyatangaje amafoto y’izi ngagi nto zizahabwa amazina.
Abana b’ingagi bazahabwa amazina inkuru yavutse tariki 26/06/2015 into ivuka tariki 12/05/2016.
Uyu ni umuhango umaze kumenyerwa no kumenyekana no rwego mpuzamahanga kubera akamaro kawo mu kubungabunga izi nyamswa zisigaye mu misozi y’ibirunga biri hagati y’u Rwanda, Congo na Uganda gusa ku Isi.
Uyu muhango wanateje imbere cyane ubukerarugendo mu Rwanda aho umubare w’abasura ingagi mu Rwanda wagiye wiyongera buri mwaka.
4 Comments
Beautiful!
Ko mbona zose zisa? Seigneur, que tes oeuvres sont grandes!!!
Ariko sindumva neza relationship iri hagati y’umuntu n’ingagi kuko mbona bishoboka ko hari developement yakozwe kugirango ingagi ibeho nkuko babigenza kubindi nk’inkoko;inka ……..kugeza aho bivamo amatungo y’ubwoko bashaka ! Ibyo ntekereza simvuze ko hari aho bihuriye n’ukuri ariko j’y pense beaucoup ! kuki arizo zitwa amazina zonyineeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!
Unzunzunzunzu mbega twa nyirabuhinja na sebuhinja, nibyo koko dukwiye guhagurutsa amahanga.
Comments are closed.