Nyamasheke: Imodoka ya UNHCR yakoze impanuka bayisangamo 86Kg z’urumogi
Mu ijoro ryakeye, imodoka ya Toyota Land Cruiser ifite Plaque Numero IT 904 RD y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi UNHCR mu Rwanda yakoze impanuka igeze mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Ruharambuga bayisangamo 86Kg z’urumogi nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Police Iburengerazuba.
Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire umuvugizi wa Police Iburengerazuba yatangaje ko uwari utwaye iyi modoka yihutaga cyane akarenga umuhanda, abatabaye ngo basanze 86Kg z’urumogi muri iyi modoka naho uwari uyitwaye basanga yacitse.
Police ubu ngo iri gushakisha uwari utwaye iyi modoka ndetse ngo bari mu iperereza bareba nib anta wundi muntu ufite uruhare mu gutwara urwo rumogi rungana gutyo.
Kenshi imodoka z’imiryango itegamiye kuri Leta zifashishwa mu gukora ibyaha nk’ibi byo gutwara ibiyobyabwenge kuko abazitwara bazi ko abashinzwe umutekano badakunze kuzihagarika ngo bazigenzure.
CIP Kanamugire ashimira uruhare rw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha biciye mu gutanga amakuru vuba.
Urumogi n’ibindi biyobyabwenge ntabwo byemewe mu Rwanda ndetse usanga ari byo biri ku isonga mu guteza ibindi byaha nko gusambanya aban, gufata abagore ku ngufu, ihohoterwa mu miryango, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.
Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ingingo ya 593 ivuga ku ikoreshwa ry‟ibiyobyabwenge bitemewe n‟amategeko , igira iti “Guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, GUTUNDA, kubika no kunywa ibiyobyabwenge birabujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n‟itegeko.”
Ingingo ya 594 ikavuga ko “Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Ibikorwa bivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.”
UNHCR iravuga ko iyi modoka itari mu zo igenzura ubwo yakoraga impanuka
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru UNHC/Rwanda yasohoye kuri uyu wa kabiri rigira riti:
Ku bw’aya makuru, UNHCR iramenyesha abaturage muri rusange ko iyi modoka ari iya UNHCR, ariko ikaba yaragurijwe umuryango utegamiye kuri Leta AHA [Africa Humanitarian Action], abafatanyabikorwa bashinzwe gutanga serivisi zijyanye no kubungabunga ubuzima mu nkambi y’impunzi ya Kigeme; binyuze mu nguzanyo yitwa “Right of Use Agreement” [Amasezerano y’Uburenganzira bw’Imikoreshereze].
‘Amasezerano y’Uburenganzira bw’Imikoreshereze’ ni uburyo busanzwe bukoreshwa ku bafatanyabikorwa bacu mu gukoresha no kugenzura ibikoresho biri mu nguzanyo, UNHCR ikaba iha abafatanyabikorwa uburenganzira bwo kugenzura imikoreshereze ya buri munsi y’ibyo bikoresho.
Ni nayo mpamvu, UNHCR itagenzuraga mu buryo buziguye iyi modoka yakoze impanuka; AHA yo ikaba yemera uruhare rwayo mu gukoresha no kugenzura iyo modoka yakoze impanuka.
Mu gihe iperereza ritararangira, amakuru ahari ni uko iyi modoka yari itwawe n’umukozi wa AHA nta burenganzira abifitiye; akaba yari abeshye ko hakenewe ubutabazi bw’ibanze mu nkambi y’impunzi ya Kigeme.
Mu kwirinda no gukumira ibikorwa nk’ibi, ubusanzwe imodoka za UNHCR hamwe n’izindi zigenerwa abafatanyabikorwa bayo zikoranywe ikoranabuhanga rituma zigenzurwa aho ziri hose [tracking devices]. Gusa iyi modoka yakoze impanuka, ni umwe mu z’ubwoko bwa kera, zitagira ubu buryo butuma zigenzurwa.
Mu gihe UNHCR iri guteganya guhindura bimwe mu bikoresho byayo harimo n’imodoka, turabizeza ko imodoka zose zizaba zifite uburyo butuma zigenzurwa aho ziri hose – ndetse n’izihabwa abafatanyabikorwa bacu.
UNHCR na AHA barimo gukorana hafi na Polisi y’Igihugu ndetse n’izindi nzego zibifitiye ubushobozi mu iperereza kuri iyi modoka yakoze impanuka.
UM– USEKE.RW
11 Comments
Iriya miryango ikoresha abantu benshi basabitswe n’ibiyobyabwenge, bahembwa ibifaranga akangari bibafasha kwiyandarika, ugasanga umuntu ukora mu ishami rya Loni ryagombye kurengera icyiciro runaka cy’abantu nawe ari mu barara amajoro mu mayoga no mu busambanyi sans frontières, nta rugero ashobora guha abo yagombye gufasha guha icyerekezo ubuzima. Leta ikwiye kujya ibakorera audit comportemental ya buri mwaka, abadashobotse bagasubira iwabo.
@ Mahoro: Byaba byiza uduhaye imibare ifatika, bityo tukamenya koko ko ibyo uvuga ubifitiye gihamya. Tubwire uti umuryango uyu n’uyu njyewe nzi neza (ureke yose kuyishyira mu gatebo kamwe), ifite abakozi bangana gutya (umubare). Uti muri rusange umukozi wabo ahembwa angana atya (umubare w’amafaranga – byoye kuba ibikwangari bitagira uko bingana). Hanyuma noneho uduhe imibare igaragara y’ijanisha y’abiyandarika cyangwa basabitswe n’ibiyobyabwenge (utubwire n’ibyo biyobyabwenge ibyo aribyo). Mu gusoza rero unaduhe imibare igatika y’abanyarwanda bakoramo n’abanyamahanga bakoramo, tumenye neza ikigereranyo cy’abasubizwa iwabo kubera ko biyandarika.
Ndizera nkomeje ko nkurikije ubunararibonye polisi isanganwe, iza kumenya neza uyu utwara urumogi mu modoka ya HCR, kuko si HCR yabimutumye. Ndetse biranabujijwe rwose muri policy y’uyu muryango.
Nanjye ni yo mpamvu nakubwiye ngo iyaba byashobokaga bakemnera ko Leta ibakorera audit y’imyitwarire yabo ku mugaragaro. Ndavuga bariya banyamahanga. Ariko bahita bakubwira ko bafite ubudahangarwa ukabura icyo wongeraho. Si ukuvuga ko servisi z’umutekano n’iperereza ziba ziyobewe ibyo bamwe muri bo babamo, kuko nk’ubusambanyi bajyamo ntibabukora bihishe, abenshi bahera ku bakozi bakorana batazi kwifata. Niba nawe ushaka gukora bene iyo anketi, uzicare muri Hotel igira abakiliya benshi iyo ari yose muri Kigali muri weekend, urebe abahacicikana ijoro ryose n’ibyo baba barimo.
Aka kazi uha Mahoro urumva wowe wiyita Facts wagashobora ! Akuriye se uruhe rwego rufite mu nshingano kugenza ibyaha ! Ubwo uri umwe mu bakora muri iyo miryango bikeka amababa !
Mu misi iheze mu Burundi ntibayisanzemwo inkoho izivanye mu Rwanda ? Izo modoka babe bazisuzuma birarenze
Ngo bazivanye murwanda!?niko ubwo izimaze abarundi nizavue mu rwanda ko muzifite nkutunga itungo twe dufite “girinka”mwe ni girimbunda??icyo nicyaha kugiti cyumuntu kd icyaha ni gatozi!!
@K rwose nibyo iyomodoka basanze bayayaguye mazibahishamo izo nkoho. Zari zivuye mu Rwanda rwose wenda sinzi aho bazivanye ariko iyomodoka nayo yarishinzwe ibintu by’impunzi.Guherubu zose bajye bazisaka ikintu cyose cya UN bajye bagisaka turibuka ukuntu zakoreshejwe hamwe nizitwaga izimiryango itangimfashanyo muri Zaire ahokuzana ibyo biribwa ugasanga bakumishijeho amasasu.Byagezaho wababona ugakizwa namaguru kandubundi baba bashinzwe kugutabara.Burya ribaruwariraye.
ni danger nihitegeko
Burya ni uko abantu batabizi, ziriya modoka za ba Nyakubahwa bitwa ngo bafite ubudahangarwa, uramutse uzisatse ibyo wasangamo byakwereka ko kubita ba Nyakubahwa ari ukwibeshya.
Mu ntambara mbere ya 1994 imodoka ya Croix Rouge yatwaraga inkotanyi zihinduye abaganga n’abaformokazi. Ntibitangaje rero ko imodoka ya HCR yatwara urumogi.
@ Kagabo, is it true
Comments are closed.