Digiqole ad

Rehoboth Ministries yongeye gutegura igitaramo “Praise and worship Explosion”

Ku nshuro ya gatatu, Rehoboth Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza yise “Praise and worship Explosion”, kizaba ku cyumweru, tariki ya Kanama 2013, muri salle ya Christian Life Assemble(CLA) kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro.

Rehoboth Ministries

Rehoboth Ministries

Abo tuvugana mubabashije kwitabira “Praise and Worship Explosions” ya mbere ndetse n’iya kabiri bose barahamyako iki gitaramo ari ingirakamaro cyane mu gusabanisha abantu n’Imana binyujijwe mu ndirimbo nziza Rehoboth Ministries iba yateguriye abakunzi bayo.

Natwe abahibereye twabonye abantu benshi bemera kwakira YESU nk’umwami n’umucunguzi wabo igihe cyose Rehoboth yabikanguriraga abantu hagati mu gitaramo.

Aimé Ndayitabi, umwe mu bashinzwe gutegura iki gitaramo avuga ko insanganyamatsiko y’iki gitaramo igira iti “Taraka mutima wanjye ushime Imana.”

Iki gitaramo kikaba gifite intego yo guhuriza hamwe abantu bavuye mu matorero atandukanye mu mwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana wisanzuye no guha amahirwe abatizera guhishurirwa ubwiza n’ubuntu bw’Imana binyujijwe mu kuramya no guhimbaza Imana.

Muri ibi bitaramo byombi byabanje bya “Praise and Worship Explosion” Rehoboth Ministries yagiye yifatikanya n’abahanzi batandukanye bamenyerewe mu muzika wo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Simon Kabera na Dominic Nic.

Ndayitabi avuga kandi ko mu gitaramo cyo ku ya 18 Kanama, Rehoboth Ministries izafatikanya na Azaph yo muri Zion Temple/Gatenga.

Patrick Kanyamibwa
UM– USEKE.rw

en_USEnglish