Digiqole ad

Havumbuwe indi si hafi y’iyi dutuye?

 Havumbuwe indi si hafi y’iyi dutuye?

Muri miliyari zirenga 100 z’inyenyeri, imwe mu ziri hafi yacu yaba ngo ariyo icumbikiye ubuzima bw’ibyo bita ‘aliens’ niba ibitangazwa n’abahanga bibaye ukuri ku nyenyeri iri hafi y’isi dutuye.

Abahanga ngo baba baravumbuye undi mugabane usa cyane n'isi mu misusire
Abahanga ngo baba baravumbuye undi mugabane usa cyane n’isi mu misusire

Uyu mubumbe wagaragaye muri Galaxy (itsinda ry’inyenyeri) turimo abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko bayibonyeho ibimenyetso by’ubuzima nk’inyanja.

Mu mpera z’uku kwezi abashakashatsi ngo nibwo bazagaragaza neza ibyo babonye ngo byerekana ko haba hariyo ubuzima nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage.

Der Spiegel ivuga ko  ikigo cya European Southern Observatory (ESO), kizatangaza ibyo cyabonye mu bushakashatsi kimazemo iminsi mu mpera z’uku  kwa munani.

Umuvugizi w’ikigo ESO  ntiyahakanye ibi bivugwa ku bushakashatsi bwabo, gusa avuga ko butarashyirwa ahagaragara.

Agace k’inyenyeri kitwa Proxima Centauri karimo uriya mubumbe kavumbuwe mu 1915 ngo kabonekera mu gice cy’amajyepfo y’isi hifashishijwe ibyuma byabugenewe.

Uyu mubumbe biravugwa ko ushobora kuba waturwa.

Iki kinyamakuru kivuga ko uriya mubumbe utarahabwa izina ushobora kuba usa cyane n’isi ndetse ngo waba ufite amazi ku buso bwawo, ikintu cy’ibanze ngo habeho ubuzima.

Ngo nta bundi mbere abashakashatsi bigeze babona umubumbe usa cyane n’isi nk’uyu.

Der Spiegel ivuga ko umwe mu bashakashatsi uri mu itsinda ryakoze ubu bushakashatsi ariko utarifuje gutangazwa ngo yababwiye ko ibi babigezeho nyuma y’akazi kenshi cyane k’igihe kinini.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi ngo bikaba bizatangazwa ku mugaragaro mu mpera z’uku kwezi.

Abahanga bahora mu bushakatsi bareba mu mibumbe miliyoni na miliyoni niba nta mubumbe uriho ubuzima nko ku Isi
Abahanga bahora mu bushakatsi bareba mu mibumbe miliyoni na miliyoni niba nta mubumbe uriho ubuzima nko ku Isi

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Nibyiza kuvumbura no gukomeza gushakashaka, ariko kurundi ruhande ese ubu bushakashatsi bufasha iki isi dutuye? mbona akayabo gashorwa muri ubu bushakashatsi kakabaye gashorwa mubindi kuko ikibazo isi ifite suko hari indi mibumbe bisa cg byenda gusa.

    Hari byinshi byakabaye bikorwaho kandi bifite akamaro tutarenze isanzure ryacu, naho gukomeza guhiga imibumbe bizatuma tunaniza ubwonko kandi ntacyo bizafasha

    • biragara ko udasobanukiwe icyo ubushakashatsi bumaze. ntabwo abahanga bareba ibyo mu gihe cyubu ahubwo bareba nibizabaho ndetse no mu gihe batazaba bakiriho.

      • Umusubije neza. Arabaza nk’utarageze mu ishuri

  • imana yaremye binshi abana babantu ntibabivumbura byose ngobabimenye

  • Ese KAYIGEMA RWOSE UBAHE NTABWO UBONAKO ISI YAMAZW KUBA NYOYA UHEREYE KURWANDA NDETSE IKABA UARAKAYUTSE.HABAYEHEZA NABA UWAMBERE MU BIMUKA

  • Ese KAYIGEMA RWOSE UBAHE NTABWO UBONAKO ISI YAMAE KUBA NTOYA UHEREYE KURWANDA NDETSE IKABA YARAKAYUTSE.HABAYEHEZA NABA UWAMBERE MU BIMUKA

  • KAYIGEMA ARANDANGIJE KABISA,NI MUMUMBARIZE MUTI ESE IKIBANZA HANO MU MUJYI WA RWAMAGANA KIRAGURA ANGAHE?ABASHAKASHATSI NIBAKOMEZE GUSHAKASHAKA WENDA TWAKWIBONERA IBIBANZA BYA MAKE HANYUMA TUBONE AHO ABANA BACU BAZIMUKIRA .NANJYE NZABA UWA KABIRI UZAJYAYO

Comments are closed.

en_USEnglish