Ibintu si shyashya mu magare! Abakinnyi barirukanwa, umwuka si mwiza
Sport y’amagare ni imwe mu ziri kuzamuka neza zigashimisha abanyarwanda kuva nibura mu myaka itanu ishize, ariko hagati y’abakinnyi n’abatoza ubu ibintu ntabwo bimeze neza kandi bimaze iminsi, ishingiro ryabyo ni agaciro gacye gahabwa umukinnyi. Abakinnyi batatu batangaga ikizere ejo hazaza ubu barirukanywe kubera impamvu zitavugwaho rumwe.
Sport zose kugira ngo zitere imbere zishingira ku bakinnyi, umukinnyi niwe mutima ibindi ku ruhande ni ibimufasha gukora neza, bidahari ntiyatanga umusaruro, ariko nawe adahari nabyo ntibyabaho.
Mbere gato ya Tour du Rwanda 2015 ikibazo cyo guha agaciro gacye abakinnyi cyaragaragaye, kiba kinini kigera no ku nzego zo hejuru, icyakora gishyirwamo imbaraga kirakemuka bisubira mu buryo, Tour u Rwanda ruyitwaramo neza cyane Jean Bosco Nsengimana arayegukana.
Icyari gikurikiye ni ugutegura Tour du Rwanda 2016 izaba muri Ugushyingo uyu mwaka, bisa n’aho hakiri kare kuba ibibazo bihari byakemurwa ariko uko bimeze ni uko ubu hari abakinnyi batatu batangaga ikizere bahagaritswe kubera impamvu ubuyobozi bwo buvuga ko zavuye ku bakinnyi ubwabo.
Imikorere y’abazungu batoza uyu mukino mu kigo Africa Rising Cycling Center i Musanze ikekwa kuba nyirabayazana w’ibibazo bihari.
Emile Bintunimana, Patrick Byukusenge (wari Kapiteni), Camera Hakuzimana aba barirukanwe, abandi bamwe nabo amakuru agera k’Umuseke ni uko bagiye basaba imbabazi zo kugira ngo badahagarikwa gusa.
Umukinnyi birukanye mu gihe kitazwi muri Team Rwanda bamwambura ibikoresho birimo igare rya siporo bakoresha rihenze cyane n’ibindi, nyuma y’amezi runaka umukinnyi adakina biragoye gusubira ku rwego yari ari ho. Aba bahagaritswe abenshi bari abakinnyi batanga ikizere ejo hazaza.
Ubuyobozi bwa FERWACY bwo bukavuga ko hategurwa abandi.
Emile Bintunimana
Tariki 5 Mata 2016, nibwo byamenyekanye ko Bintunimana Emile wari uvuye muri Gabon mu isiganwa rya mbere muri Africa, La Tropicale Amissa Bongo, yirukanye mu mukino w’amagare.
Byatangajwe n’umuyobozi wa Team Rwanda Initiative Johnathan Boyer, avuga ko uyu musore, watangaga ikizere, yirukanywe kubera imyitwarire mibi.
Bintunimana Emile yagezemuri Team Rwanda muri 2013, ubu yari amaze kuba umukinnyi ufite ejo heza, yitabiriye amasiganwa atandukanye kandi yitwara neza.
Muri 2015 gusa, Bintunimana yitabiriye: Tour of Egypt, Tour du Cameroun, na shampiyona ya Africa yabereye muri Africa y’epfo.
Mu Rwanda, uyu musore yegukanye agace (etape) ka Nyagatare – Rwamagana muri Rwanda Cycling Cup ya 2015, anegukana agace ka Kigali – Huye muri Tour du Rwanda 2015.
Ubu hashize amezi ane adakina kandi yarambuwe ibikoresho byose, imyitwarire mibi yarezwe ntabwo yasobanuwe neza.
Patrick Byukusenge
Yagombaga kuyobora abandi nka kapiteni asimbuye Hadi Janvier wagiye gukina nk’uwabigize umwuga muri BikeAid yo mu Budage.
Ariko ntibyakunze kuko ubu bivugwa ko yirukanywe burundu mu mukino w’amagare, kuko yakoze ubukwe mu gihe yari ku rutonde rw’abagombaga kujya muri Vuelta a Colombia yabaye kuva tariki ya 13 – 26 Kamena 2016.
Uyu musore w’imyaka 24 gusa, we ngo yumvaga gukora ubukwe bitari kumubuza kujyana na bagenzi be muri Colombia, ariko siko byagenze, kuko amakuru agera k’Umuseke avuga ko yahise yirukanwa mu ikipe y’igihugu, akanamburwa ibikoresho byose yari yarahawe na Team Rwanda.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, binyuze ku muyobozi wayo Aimable Bayingana, muri week end ishize yabwiye itangazamakuru ko batamwirukanye, ahubwo ngo niwe wiyirukanye.
Bayingana yagize ati: “Nta mukinnyi twirukanye. Umukinnyi niwe wafashe icyemezo cyo kuvamo, ashobora kuba ahari yarumvaga yarageze kuri byose yifuzaga. Byukusenge yafashe icyemezo cyo kutajya muri Colombia. Ku munota wa nyuma twamenye ko agiye kubaka urugo. Ntitwabimubuza ariko izo gahunda ntazo yigeze atumenyesha. Ntitwamuhata gukomeza gukina kuko buri umwe aba afite ikerekezo cye. Ashobora kuba yumva yarageze aho yagombaga kugera.”
Ni igisubizo kitanyuze bamwe mu banyamakuru b’imikino kuko mu mateka ya vuba nta mukinnyi n’umwe mu Rwanda urikura mu ikipe y’igihugu igiye guseruka mu mahanga, iryo shema ntawe uzwi waryanze nta mpamvu ikomeye cyane ihari.
Patrick Byukusenge nawe yariho atera intambwe ngo abe umukinnyi ukomeye, ku rwego mpuzamahanga muri 2015 gusa yabaye uwa kabiri uzi kuzamuka imisozi, 2eme meilleur grimpeur muri La Tropicale Amissa Bongo, yabaye uwa gatanu (5) muri shampiyona y’Afurika, basiganwa umuntu ku giti cye, (individual time trial). Yitabiriye andi masiganwa nka; Grand Tour d’Algérie, na Tour of Eritrea.
Mu Rwanda, Byukusenge yegukanye uduce twa Rwanda Cycling Cup nka; Northern Circuit 2015, na Race to Remember 2016. Yabaye uwa 11 muri Tour du Rwanda 2014, aba uwa gatanu (5) muri Tour du Rwanda 2015, yari ageze igihe cyiza ariko yari ataragera aho yumva yashakaga kugera nk’uko bivugwa na Aimable Bayingana, Perezida wa FERWACY.
Camera Hakuzimana
Afite imyaka 23, aheruka igare mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, kuko yari mu ikipe yakinnye Vuelta a Colombia yabaye kuva tariki ya 13 – 26 Kamena 2016.
Amakuru atugeraho avuga ko ibyumweru bamaze muri Colombia, ubuzima bwabagoye cyane, nubwo bari bahagarariye igihugu. Uwari umutoza wabo, Sterling Magnell ngo akababwira ko nta mafaranga yahawe n’igihugu (ya mission) ngo abiteho.
Team Rwanda ivuye muri Colombia, bivugwa ko Hakuzimana Camera yahise ahagarikwa mu mukino w’amagare kuko yabwiye abanyamakuru ko batishimiye uko bafashwe mu isiganwa bari bavuyemo.
Iminsi mike nyuma yaho, uyu musore yambuwe igare n’ibindi bikoresho yahawe na Team Rwanda, arirukanwa.
Nyuma y’ibyumweru bibiri, yasubiye gusaba imbabazi i Musanze ku kicaro cya Team Rwanda, ariko yongera kwirukanwa ataninjiye mu kigo.
Aimable Bayingana uyobora FERWACY yabwiye Umuseke ko Hakuzimana Camera atirukanwe nawe, ahubwo ngo yarisezereye kuko yabwiye bagenzi be ko arambiwe igare.
Tumubajije niba ntacyo bakoze ngo bamuganirize bamenye icyamuteye gusezera umukino kandi akiri muto.
Bayingana yaradusubije ati:“Ntitwigeze tumwegera ngo tumuganirize kuko amakosa yakoze twarayamenye. Yagiye abwira bagenzi be ko atagishaka gukina. Iyo umuntu abona ko ibintu arimo ntacyo bimumariye, nubundi niyo tumwegera nta musaruro twari kongera kumukuramo….
Iyo tujya kumubaza impamvu aretse gukina, twari kuba turimo guta umwanya, twakoresha dutegura abandi bakinnyi bakiri bato.” –Aimable Bayingana.
Amakuru agera k’Umuseke ariko yemeza ko uyu musore yasubiye gusaba imbabazi ku kigo cyabo i Musanze ariko, Kimberly Coats, umugore wa Jonathan “Jock” Boyer, uyu mugore ari nawe ushinzwe ibikoresho muri Africa Rising Cycling Center, amwirukana atageze mu kigo.
Hakuzimana Camera yabaye uwa gatatu (3) muri Tour du Cameroun, aba uwa karindwi (7) muri Fenkil Northen Red Sea Challenge yo muri Eritrea, aba uwa gatatu muri Tour du Rwanda 2015, anaba umukinnyi wahatanye kurusha abandi (meilleur combattant) muri Vuelta a Colombia 2016.
Umukinnyi wariho azamuka gutya ni gute yaba atagishaka gukora umwuga we? Yego arabiretse ntakibishaka, bibaye nabyo haba hari impamvu ikomeye cyane yashakirwa mu buryo abakinnyi bafatwa. Kuko n’abandi bakinnyi bato bazategurwa bashobora kugera aho batagishaka gukina niba icyabiteye abandi kitarakemutse.
Girubuntu Jeanne d’Arc umukobwa wenyine u Rwanda rufite ntari kwitoza
Tariki 22 Werurwe 2016, nibwo Girubuntu w’imyaka 21, yagiye mu Busuwisi gukorera imyitozo mu kigo cy’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi, UCI. Nyuma y’igihe gito, byaje kugaragara ko afite ikibazo cy’imitsi n’inyama zo mu matako, kuko yanyongaga igare akababara.
Aha baramusuzumye berekana icyo arwaye, nyuma y’amezi abiri gusa uyu mukobwa ukomoka i Rwamagana yagarutse mu Rwanda ngo abanze yivuze neza.
Amakuru agera ku Umuseke avuga ko akigera mu Rwanda yafashwe ibindi bizami ngo hashakwe icyo arwaye, ariko ntiyakomeza gukurikiranwa.
Tariki 22 Kamena 2016 yakinnye shampiyona y’u Rwanda mu bagore aranayegukana. Ariko nyuma y’iryo siganwa yongeye kurwara, byatumye aguma mu Rwanda ntiyasubira mu Busuwisi, kandi ubu ntanakina amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup.
Kuva muri Gicurasi kugera ubu, ntaravuzwa nubwo FERWACY yo bavuga ko ari kuvurwa.
Girubuntu yabaye umwiraburakazi wa mbere wakinnye shampiyona y’isi y’amagare yabaye muri 2015, i Richmond, Virginia muri USA. Yabaye uwa kabiri (2) muri shampiyona ya Afurika basiganwa umuntu ku giti cye (individual time trial) yabereye muri Maroc. Yanabaye uwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka 2016.
Uyu niwe wenyine ugize ikipe y’u Rwanda mu bagore.
Ikipe y’igihugu ntikiba mu kigo Africa Rising Cycling Center i Musanze
Tariki 6 Ukuboza 2014, nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye Team Rwanda iyobowe na Valens Ndayisenga wari wegukanye Tour du Rwanda 2014, bikaba ubwa mbere itwawe n’umunyarwanda kuva 2009 ibaye mpuzamahanga.
Ibyifuzo umuyobozi w’ikigo Africa Rising Cycling Center, Jonathan Boyer yagejeje ku mukuru w’igihugu, yasabyemo ubushobozi bwo kwita kuri icyo kigo gitegurirwamo abakinnyi b’ikipe y’igihugu kiri mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.
Uyu munyamerika bita ‘Jock’ yasobanuriye Perezida Kagame ko gutegura umukinnyi mwiza ushobora guhangana ku rwego mpuzamahanga bihenda, bityo ubushobozi buke n’imibereho mibi muri iki kigo byashoboraga kuba imbogamizi yatuma Team Rwanda idakomeza kwitwara neza.
Perezida Paul Kagame yahise abasubiza ko imbogamizi bafite zigomba kuvaho, ariko bagakomeza guhesha u Rwanda ishema.
Amakuru Umuseke ukesha bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu, aremeza ko bose birukanwe muri iki kigo babagamo bakoreramo imyitozo, bagaburirwa amafunguro akwiye abakinnyi bategurirwa amasiganwa mpuzamahanga.
Ngo babwiwe ko bazajya bahamagarwa ibyumweru bike mbere yo kwitabira isiganwa runaka nk’uko andi mashyirahamwe ahamagara amakipe y’igihugu mu myitozo.
Bamaze kuva muri iki kigo guhera mu ntangiriro za Nyakanga 2016, muri iki kigo ubu habamo abakobwa 11 baturutse muri Ethiopia na Eritrea baje mu myitozo y’umukino w’amagare, bongeweho abanyarwanda babiri, Ingabire Beatha na Girubuntu Jeanne d’Arc udashobora gukorana imyitozo na bagenzi be kubera uburwayi.
Hasigaye amezi atatu ngo hakinwe Tour du Rwanda, abakinnyi barindwi (7) muri 15 bayikinnye umwaka ushize mu makipe abiri y’u Rwanda, nta gihindutse ntibazakinira Team Rwanda, kuko bane bagiye gukina nk’ababigize umwuga hanze y’u Rwanda, (Hadi Janvier, Valens Ndayisenga, Nsengimana Jean Bosco na Uwizeyimana Bonaventure), abandi batatu barirukanywe cyangwa bahagaritswe mu mukino w’amagare mu gihe kitazwi (Emile Bintunimana, Byukusenge Patrick na Hakuzimana Camera).
—————-
Igitekerezo cy’ubwanditsi: Muri iyi nkuru Umuseke urumvikana nk’uri ku ruhande rw’abakinnyi, yego nibyo rwose, muri Sport abakinnyi nibo mutima w’umukino wose. Ababayobora, ababatoza n’ababareberera ni abatuma uwo mutima ukora neza. Uwo mutima ugomba kubungwabungwa ugafatwa neza, ibibatangwaho byinshi cyangwa bimwe biva mu misoro y’abanyarwanda. Abo bakinnyi badahari iyo sport ntiyabaho, nibo baduhesha ishema, nibo bashimisha ababareba, igihe batishimye ababareba nabo ntibazishima.
UM– USEKE.RW
32 Comments
i like this kind of paper, inkuru iracukumbuye, irarambuye, kanji icyo igamije ni ukubaka.
Abashinzwe iyi sport niba vafite ubwenge bujyanye n’ibyo bakora bisubireho kuko ugereranyije n’iminsi imaze n’inshuro baciye mu binyamakuru, batangiye kurengwa.
Prezida wacu akunda siporo kandi azarenganura aba bahungu.
BIG up umuseke!!
PS: mucukumbure no muzindi federation ( basket, athletisme, Ferwafa muyihorere yo yabaye icwende) …) naho mutubwire uko byifashe!!
hhhhhh kubita! ati ,,mbibuba” Federation zizagenda zishira hanze pole pole! nabibwiye benshi ko amagare ariyo yamunzwe na ruswa , icyenewabo nubusambo baranseka! bagira imana bagira abakinnyi bitond kd bakunda igihugu cg badakunda ibindi bihugu(uzi ibihugu batashye ark ntago bakunda gutoroka nkabindi mikino).
bagira imana bishyura abanyamakuru ntanumwe wabakoraho inkuru ibashira hanze ngo batazamusohora kuri list igenda muri Benz, ikarara muri Hotel nziza nagashahara keza muri Tour du rwanda( coup de chapeaux ku museke nubwo nawe utazasohoka kubera ibyo wanditse),
Murumva batera imbere nta kinyabupfura ? Murusha abatoza kumenya abakinnyi se ? Cyangwa murabona ari bo bishimiye ko umukino udatera imbere ? Ngo “uburira mû kwe ?”
Wapi, biragaragara ko inkuru mwayitaye igice. Njye ikibazo mbona kirimo ni “EXPLOITATION” noneho aba bana bakaba bariyemeje guharanira uburenganzira bwabo, kuko bazi ko ntawe uzabubaha ku isahane ahubwo buharanirwa.
Ikibazo gikomeye cyatuma ibi byose bidakemuka, ni uko bajya kujya muri iyo Team Rwanda, nta contract basinyana n’ubuyobozi ngo yerekane ibyo buri ruhande rugomba kuzuza. Niba iyo contract ihari, aba bakinnyi nibayifate babajyane mu bucamanza, maze urebe ko badahabwa frw y’impozamarira ashingiye ku kutubahiriza conract kw’iki kigo.
Exploitation iri muri iki gihugu isigaye iteye iseseme, buri muntu wese aba arekereje ashaka abo anyunyuza.
Amagare niyo twacungiragaho none ugize icyo abaza nukumwirukana ? Muzehe wacu yabashoyemo amafaranga ngo batange umusaruro none babirukanye ndibuka Ruhumuriza Ablahamu abwira abanyamakuru ko amagare bafite Atari meza baramuhagaritse icyo gihe . mumagare harimo kuyoboza igitugu ndashimira umuseke ukoze ino nkuru ababishinzwe nibatabare ikipe itarasenyuka kuko byaba bibabaje
Ariko uyu Bayingana buri gihe kuki akunda kuvuga imvugo zishongora zitarimo n’ikinyabupfura?Mbona yarabaye ndakorwaho nta mu ntu ujya umuvuga ubanza umukino w’amagare ari uwe ku giti cye atari uw’Igihugu! Abanyamakuru mujye mubidukurikiranira kabisa
Utishongora ni nde ? Duhe urugero nibura rumwe. Abantu bari hanze aha ko wagirango ni imana zamanutse mu ijuru ntitwabimenya; apfa kuba gusa afite agatanyu ka authority, ubundi kwishongora bikaba icyivugo n’umuhigo. Twe twarumiwe.
Bravo Umuseke
Ibi bituma n’uwari ufite ikosa cg uwapangaga kurikora atinya kandi yikosora.
Team Rwanda turayikunda rwose Bayingana nashyire ibintu ku murongo, bariya ni abana ntiwavuga ngo bageze aho bajya cas meme, ukabajugunya. NOoooooo
Iyi nkuru irababaje. Biraboneka ko ifite impamvu yindi itari iyo kubaka. Abakinnyi bafashwe nabi? Nande se? Mwabajije abo mwavuze ba Sterling na Jonathan n abandi bo muri FERWACY? Umaze kuvuga ko ubogamiye ku ruhande uru nuru rero nta professionalism iba irimo. Iyi nkuru irasenya ntiyubaka.
John njyewe ndabona iyi nkuru yubaka ahubwo uruhande rw’ubuyobozi rwavuze umuseke nawe uvuga amakuru ufite, ikibabaje nabonyemo ni uburyo aba bakinnyi birukanwa bikitwa ko bisezereye.
These are talents we’re loosing and it’s expensive again forming others.
Icyo wita ko nta professionalism irimo njye niyo mbonamo kuko no gutinyuka kuvuga ibi ko bitagenda wagerageje no guha abo bireba umwanya mbona ari professionalism
Kanda Mambo, there is a clear lack of professionalism and apparent will/ intention to harm. Gusenyaibimaze kugerwaho. Ngo yabajije impande zombi? Ntabyo mbona jyewe. Baratubwira ko ” abazungu” bashinzwe Team Rwanda bafite uruhare muri ibi, ariko nta nahamwe bagaragaza ko babavugishije. Kwaduka ukavuga ko ubogamiye ku ruhunde rw abakinnyi birerekana ko iyi article yari ifite iyindi purpose: Harming/ blackmailing not informing. Jyewe nari kubanza nkatohoza neza ibivugwa mbere yo kwandika inkuru rutwitsi nkiyi itubaka ahubwo itesha agaciro inaca intege abantu baje gufasha guteza imbere umukino nkabo ” bazungu” bavugwamo ndetse n abanyarwanda babafasha.
Ibyo uvuga wakora ngaho genda ubikore! Gusa ntiwari kunenga uhereye Ku ntangiriro y’ uwagerageje, inkuru ye rero niba ubona ufite gap, nawe shyiraho akawe ubundi bazayigutangarize Mu bitekerezo by’ abasomyi .
Ikigaragara iyi sport ubu nayo itangiye kuzamo ibibazo mwitonde tutabonamo ba Rusahuriramunduru.
Ico kumenya nuko bamwe muri abo ba jeune batowe nta gahunda bari bifitiye cg ic yizere iyo rero ubona milliyoni zije kuri compte, utangira kwibaza ngo gukira ni iki? wajya hanze gato bakagushiramwo kwigomeka nkuwo uvuga ngo uwubajije baramwirukana/ ubu bamaze kumenya uburenganzira bwabo!!! izo ni imvugo zikoresha ba bagirwa abanyapolitike kuko na politike ntayo bazi. Iyo ufashije umuntu ukamwigisha technike, ukamugeza aho atarazi ko azagera, yagerayo ati ubu ni jye uzi ibyo nshaka kandi nzagera aho nshaka(igihe cyose ukize ukibagira icyagukijije iyo umanutse ntutorwa). Aba bazungu mugaya imikorere iyo ataba bo muri abo basore ninde utaba ugendera kuri ya magare yikorera ibitoke cg avoma amazi, mwubahuke mubatuke kweri? muzi iyo bisabira akazi kwo kuba manager muri izi ekipe zikomeye nkizi zikina Tour de France, Guiro d-Itali amafaranga baba babona ku mwaka mu myaka itanu ntimuyabahemba! Muzi ko za maroc, Ethipie, Cote d- Ivoir nabo babifuza kubona batangira kuko bigiza how are you, bakabageza ku mastages mpuzamahanga, imyitozo muri Swisse, Hollande, amarushanwa muri Europe amerika…urumva ibyo byose biba byakozwe ku mukinyi uwabara amafaranga bamutanzeho atangiye ikinyabupfura gike, bagahita bayamwishyuza imbere yo ku mwirukana nkuko babikoze AMSTRONG(wa mu nyamerika) bamara ubuzima byabo bakorera kwishyura. None namwe murishyongora ngo barirukana!Ba mutekereza murebe kure mu kwandika inkuru nkizi.
None baje muri charity, ntabwo bahembwa ? Kuba se bigisha cg baratumye umuntu agera hanze bivuze ko bagomba kuryamirwa. Kadaffi yari yarahaye abaturage ba Libye frw menshi, uwajyaga kurongora yamushingira urugo, abana bigira ubuntu…ariko yabimye ikintu kimwe “FREEDOM” ngirango wabonye uko bimugendekera agapfira muri ruhurura asaba imbabazi. Umuntu ni mugari cyane, utamuzi aramusuzugura. Mbiswa ma !
You put it well Jean. Kwikoma Team Rwanda na Bayingana wa Ferwacy ntabwo ariwo muti. Cyane cyane batatohoje ngo bamenye amakosa yabo bakinnyi niba ariyo cyangwa atariyo. Babaze facts aho kwikoma abayobozi. Jyewe nubwo ntari muri ubwo buyobozi nkurikirana uwo mukino uko utera imbere. Birababaje kubona abantu basenya ibintu birimo gutera imbere hanyuma itangazamakuru nako umunyamakuru akaza kubatiza umuhoro. Shame
ariko Bayingana bamukuye mu magare. Akumiro rwose! Bayingana cisha macye rwose invugo zawe z’umwirato zigabanye, Diaspora yooo rwose ntukagirengo kuriya kwishongora kwawe hari uba akwitayeho. Tugaruke ku magare, amambere waravuze ngo abo bakinyi wabakuye ku busa. Weho harya ubwo… Ariko Mana, mwibagirwa Vuba. Harakabaho Urwanda!
Ariko nkawe bayingana ubona urigiki murikigihugu? none se mwe muvuga kumuseke ubogamye ubwo uwo mwana umwe rukumbi tugira niba arwaye nabyo barabeshya ese bayingana wigeze ubona aharicyo abivugaho? ese wirukana umukinnyi nkande? uterekanye nimpanvu ese umukinnyi niyo yasezera cyangwa akagaragaza imyitwarire itari myiza abenshi ko mbona bakiri nabatoya ntimunamwegera ngo mumwigishe ba zidan ntibaseze bakagaruka ba messi ntibaje ba ibrahmovic ntibagarutse abirwanda se mwabonye dufite benshi kuburyo mwaterera iyo ese muri mwese muyobora ferwacy ninde murimwe wabyaye umwana akaba amutoza igare? ntasoni ubu muzeyi abariwe uzigira kubaza iyo team ibibazo ifite? birababaje kuba umusaza abaha inshingano mukamutenguha. basore mwihangan ubusheze bagaragaje ikibazo cyabo murabirukana bafata 1000 gusa uko bakoze imyitozo ese mwe muriho kuko bariho kuko badakinnye bamwe mwaba nkange mwashomera harya muhembwa angahe kumunsi? ese mwigize iki? umuntu azagira guhashya abanzi bigihugu ahacye ubukene anarwane nabakamufashije kurwana koko mwisubireho kabisa.
Ino nkuru nange inteye kugira icyo mvuga nubwo ntajya nkunda polemique! Anyway nge ntaruhande narumwe mbogamiyeho ariko nkurikije ama commentaires nasomye hano ndakeka hari abantu bapfa guhubuka bakavuga gusa simply because basomye…icyambere simpakanye ko yenda muri Team Rwanda hashobora kuba hari utuntu tutagenda neza kimwe nuko naho iwanyu muri naho hari ibibazo muzi mudakemura mukareba ibyabandi…well nibyiza ko mwagaragaza ahari ikibazo kugirango yenda gikosorwe ariko se mes amis murikoma Bayingana (nge ntitunaziranye)niwe musanze koko akora nabi de Gaule se niwe shyashya…uko nge mbyumva rero Umuseke murakoze kugaragaza ibi ARIKO iyi nkuru nubwo iri well written ntabwo iri professionnel nkuko bamwe babivuze…nonese ko mutahaye urubuga abandi uwo Jack Boyer, uwo Kim, abo ba Jeanne nabandi batagize aho babogamiye??? ICYINDI RERO NUKO IBYO MUVUGA NI AMAGAMBO GUSA MUREBE ACHEIVEMENT ABO BAZUNGU BATUGEJEJEHO aho abo bajama bajya kwitoreza no muma competitions ntimugirango inshuro nyinshi ntanibiceri byanyu biba birimo barirya…ntibasinzira bashashaka inkunga bagatanga akazi none ngo uretse guhagararira igihugu ngo ugiye mubukwe? Sha mwivugire ntimuzi ubuzima buri hanze aha….
THINK TWICE BEFORE SPEAKING MY MEN
Babagejeje kuki abo bazungu? Ko batabikorera iwabo? Baje gushaka ama frw gusa naho abana b’u Rwanda barabafata nk’ibikoresho, ese ubundi kuki amakipe yabo atabirukana ahubwo akaba ari federation? Amagare agomba gutunga abakina apana abayobora.
Football Ferwafa yarayizambije, Athletisme turi abanyuma, muri rally naho ngo si shyashya Federation yikomye Giancarlo!, none siporo ikunzwe twari dusigaranye, umuntu umwe ari kuyitobanga, ngo ntago yari kwegera umwana warangije gufata icyemezo ngo ni uguta umwanya??? ukaba uhagarariye fédération? ikigaragara ni uko uri dictateur, igikurikiraho ni uko utera ubwoba abasigaye kandi entrainement zirimo ibibazo ntaho zitujyana! Umuntu wambaye ibendera ry’igihugu aba akwiye kubwahwa kabishywe niyo yaba ari umunyonzi, urumva Bayingana we?
Nizere ko wisubiraho case yawe itarazamuka hamwe mwese mutinya, tukazahura nawe uri kunyonga igare rya maguru!!!!!
Courage Rwanda team, rwanda tour 2016 ni iyacu!!
Abo bana b’abanyamagare bashatse bamenya ko ntaho baragera bakabanza bakazamuka. Mbona hano iwacu umuntu aba chief security ahantu bikarangira akigagaza.
Mwagiye murebera ku bandi baswa nka Balotelli, umwana wari umuhanga none akaba yarazimye burundu.
Mwisubireho, ntacyo umuzungu yabaziza niba atari agasuzuguro.
Amahoro.
Iyi nkuru kuba uwayanditse ubwe avuga ko ibogamye nanjye ndabona harimo lack of professionalism. Mbe ko nta reaction ya ba coach ko kandi tuzi ko bariya bazungu basanzwe bavugisha ukuri kandi bakaba baragize uruhare runini mu gutera imbere kwa bariya basore. Mbe ko dusanzwe tuzi ko mu bakinnyi hatajya habura cases za indiscipline kuki mutacukumbuye ngo mutubwire niba really barazize ubusa. Ese barirukanwe burundu cyangwa babaye suspended? Ibyo byose ntimubisubiza. Jyewe nemera ko discipline ari ingenzi cyane cyane muri sport kuko udacunze neza sport byose byapfa. Naho kwikoma ubuyobozi utabanje gucukumbura bihagije mbona atari byiza na gato.
Trés bien dit Pat. Jyewe mbona uwanditse iyi nkuru yagombye kwemera ko yibeshye ( kandi bibaho) agashyiraho rectificatif kuko kuvuga abantu mu nkuru kandi utababajije ndetse ugahurutura information ituzuye niba atari ubunyamwuga buke ni byabindi nyine n abandi bavuze ko harimo gushaka guharabika ndetse no gusubiza inyuma umukino w amagare dukunda twese kandi urimo guhesha ishema Rwanda yacu.
Muri capitalisme sauvage, ibintu byose babihindura businness. Ndibuka ko hambere za Fédérations zitari zifite imitungo ikomeye uretse football, habagaho kwitanga, kandi na comité Olympique yagiraga uruhare mu gutunganya imikino kuko za fédérations zahuriragamo zigacoca ibibazo. Ubungubu abantu bashaka gukira vuba kabone niyo abakinnyi babanyunyuza.Ubyitegereje neza wasanga abayobozi bakurikiye indonke nta bwitange burimo! muri athletisme, volleyball, basketball abantu baritangaga ndetse bagakoresha n’amafaranga yabo n’amamodoka kugira ngo ibintu bitungane. None ubu ngo barashaka Ko Perezida wa Repubulika ariwe ukemura ibibazo by’abanyamagare! izindi nzego zikora iki?
Murakoze, ku bw’iyi nkuru. njye sinzanamo amarangamutima menshi, ahubwo ndagira ngo mbahe ingingo yo gucukumbura.
Kiriya Kigo cya Musanze muzabaze niba ari icya TEAM RWANDA cyangwa niba ari icya AFRICAN RISING bizatuma mu menya niba koko uriya Muzungu kwirukana abakinnyi adafite ishingiro.
ngira ngo uyu munsi kibamo abakobwa bo muri Ertrea, ndetse n’abanyarwandakazi babiri. Ikibazo mfite nabonye aba Bazungu baraguze n’ubutaka bubegereye kandi twabonye aribo bazakwishyura abaturage FERWACY idahari.
Ahubwo njye ndabona hagati ya FERWACY na bariya batoza b’abahashyi harimo ikibazo. Kuko abantu benshi bamaze kubimenya ko uriya mugore w’umutoza agira amahane ndetse ko ari nawe uteza umwuka mubi mu bakinnyi.
ikiboneka ni uko FERWACY itinya kumwiyama kuko ibona ayifasha cyane. ariko reka nibarize FERWACY, niba uyu mutoza ubu ari kukiraka cyo gutoza abakobwa bavuye muri Afurika ubwo Ikipe y’igihugu y’amagare ubwo aracyayitoza?
Ikindi ese ni abatoza ba Volunteers kuburyo igihugu kitabahemba?
Niba rero bahembwa ndumva haba harimo ibintu bidasobanutse. Niba ahembwa yarangiza akirirwa atoba abakinnyi ibi nabyo nabyita intege nke za FERWACY kuba badaha inshingano umutoza agakora ibiri muri Contract.
IKindi mbona bariya bazungu bacuruza izina TEAM RWANDA nyungu zabo>>>>> Impamvu ko twumva ngo abakinnyi bagiye ari 3 i Londre baba bitwa ikipe y’igihugu cg baba bagiye nk’abakinnyi basanzwe.
ese ko amakuru dufite iyo bagiye MINISPOC cg FERWACY ataribo babaha amafaranga ababeshaho, ubundi ibyo byo ni ibiki? Ese iyo batsinzwe ko u Rwanda ruseba, ntabwo FERWACY yafata inshingano zo kumenya burundu ibirebana n’amagare ko ndeba abazungu bazatuma tubona FERWACY nk’inyamakosa kandi ari uko itinya abazungu?
ikindi FERWACY ikwiye kumenya ko nk’uko umukinnyi w’ikipe y’igihugu iyo yirukanwe amakosa yakoze aba agomba kugaragara kuko ni umukinnyi w’igihugu si uwa AFRICAN RISING CENTER. Urugero Emmery Mvuyekure yigeze gusuzugura muri Football, ariko hahise hemezwa ko atazagaruka muri National Team adasabye imbabazi.
so no mu magare niko bigomba kuba.
icya nyuma , mfite amakuru afatika ko uriya mutozakazi yishyizemo ikinyamakuru kimwe gikomeye cyandika mu cyongereza cya hano mu Rwanda ndetse n’iyo ahuye n’umunyamakuru wacyo aramutuka cyane. Ubu se koko uyu mugore niba adashobotse kuki adakosorwa ariko ntiyice abakinnyi mu mutwe.
Ikindi, Niba Emile, Camera, Patrick birukanwe ese mwe nka FERWACY mwumva mufitiye abanyarwanda ibisobanuro bihagije kuri iki kibazo.
Ukwezi n’igice gusigaye no Tour du Rwanda ibe ntabwo mwakabaye muri mu bikorwa nkibi. Ubuse nabwo muzavuga ngo murashaka abandi?
Ikigaragara nuko ufite amakuru menshi ariko nawe ukavuga igice?nonese icyo kinyamakuru yacyishizemo bitewe niki?ntakatagira invano,ferwacy se ucyekako iyobewe inshingano zayo?birazwi ko mumafederation abantu batwara allowance zabakinnyi,ubushize Joe yakuye degaule kuri list yabagomba guhembwa agahimbazamusyi,degaule avuga ko atazi uwabikoze.icyonzicyo abakinnyi babonye ibyo babagomba niyo wabagira ute,bakinya,nonese urabona wowe hirukanwa abakinnyi umusubizo ntamutoza cg muri ferwacy wirukanywe ukambwirako ikibazo kiri mubakinnyi gusa,abakinnyi niba bagenda hakaza abandi nabo bakagenda,ikibazo kiri mubuyobozi,Bayingana na Degaule bakwiye kugenda,niba bafite nubushobzi,ikigaragara nuko babangamira abakinnyi.un point c est tout
Oh, ese ni gutya bimeze ! Aya makuru utanze arasobanura ibintu byishi: Muri macye biragaragara ko iyi ari case ya ba investors b’abazungu barimo bakora business muri cyclism mu Rwanda, bagakoresha abana b’abanyarwanda mu buryo bumeze nk’ubucakara batabaha ibyo bagomba kubaha. Ibi kugirango tubimenye neza, umuseke ltd wakoze ubucukumbuzi kuri bariya bagiye muri BikeAid ukamenya uko bagiyeyo, uko deal yakozwe, ese bagendeye ubusa, ese uwishyuwe ni nde, ese yishyuwe angahe ? Ibi byose byaguha picture y’ibintu uko bimeze, mukajya mureka kwandika inkuru zuzuye amarangamutima.
Njye uko mbibona kandi uku kunyunyuza abanyarwanda birimo birakorwa n’abo bazungu ku kagambane ka FERWACY na MINISPOC.
Barabinjirije none barabahaze bagiye kwinjiza abandi batabavumbura ku buriganya babakorera batabaha ibibakwiriye ! Amakosa bakoze afite uburemere bungana iki kuburyo byazimanganya agaciro n’ishema bahesheje igihugu !
Niba hari ubuvugizi nibarenganurwe kukomigihe bataye baserukira igihugu baba baragikoresheje muzindi experiences kandi baba bageze kure !Mu Rwanda hari abamenyereye gutesha abandi igihe mu nyungu zabo hanyuma bakabahindura ay’ifundi igira ibivuzo.Gutangira ubundi buzima ni affaire ridicule kiri bo rwose.IMBABAZI ZISUMBA URUBANZA ZIKARWISHIMA HEJURU.
This is a very serious issue, Iyi federasiyo biragaragara ko itayobowe neza kandi ariyo twashingiragaho so nimutisubiraho muraba mutengushye the whole country
Ariko mwese ndumva ikibazo mufite ari kimwe nkicyo Ferwacy ifite KUGIRA TEAM RWANDA ikomeye nibutse ko rero ibi bisaba imbaraga zitari nke.
1. Abakinnyi bisabwa ko bitabwaho kandi bagategurwa kugirango bazatange umusaruro mwiza banaheshe ishema Igigugu cyacu. Kwitabwaho no gutegurwa bivuze byinshi muri sport ariko njye numvamo ijambo rimwe gucurwamo umukinnyi. ibi rero birimo physique mental social na economic.
iyo umukinnyi yahanwe burya nta gikuba kiba cyacitse kuko n’umuntu nkabandi gusa mushatse guhabwa amakuru mwayabaza mukamenya impamvu yahanwe icyo yakoze nibindi.
2. Burya abakinnyi bose mwumva si aba Team Rwanda kuko ari ikipe y’Igihugu ahubwo burya babarizwa mu ma kipe yabo guhamagarwa mu kipe y’Igihugu nabyo bigira gahunda umuntu asabwa kuba yujuje si ukumenya gutwara igare gusa kuko unasabwa burya no kumenya kubana nabandi kubaha abagutoza nabo mukinana kumva bagenzi bawe no gufashanya nabo n’ibindi ibi mbivuze ngo mumenye ko burya gutoza umukinnyi ni kimwe no kwigisha umunyeshuri kandi mwese mwarize muzi incuro mwahanwaga kwishuri nibyo mwabaga mwakoze ahanini bitanari kuzabagirira akamaro ibi rero mujye mubaza abatoza babasobanurire ahubwo namwe mubafashe kuganira n’abakinnyi.
urugero ubu koko mwebwe murumva mutoye umukinnyi ngo aserukire igihugu umunsi wagera wo guseruka akanga mwabyihorera ntimumuhane koko? ibyo ko Patrick yabikoze agahanwa agahabwa amezi atatu ubwo muvuga mute ko ari uguca inka amabere?
Nshuti banyarwanda bavandimwe ahubwo twese tujye tubaza burya abaduserukiye umusaruro burya nabyo birafasha.
murakoze
Ntagitangaje kirimo ,ni ibintu bisanzwe bimenyerewe, uzabaze Rayon Sports aho yagiye gukina iserukiye i Gihugu aho abakinnyi baraye?!!! Donc gushaka gukoresha abantu cyane ukabavanamo icyo ushaka ariko bo ntacyo uzabagenera ,hagira uvuga ukajugunya ,ahubwo bashime Imana ko batanafunzwe!! Ubusambo;Igitugu;Kubeshya n’akarengane ntaho byageza abantu usibye gusenya.
Hri abantu mukeka ko aba bazungu baba bari muri bikorwa by’ubugiraneza, ariko siko bimeze. Biragaragara ko ari “inkongoro” cg se “Kagoma” ziri ku muhigo.
Iyi team Rwanda umwaka ushize yinjije USD 1,167,138 bingana na millioni hafi 900 harimo agera kuri million 200 y’impano, mu mwaka umwe gusa wa 2015. Iyo urebye abarira kuri iyi Team Rwanda bagera ku bantu hafi 25 (abenshi ni abazungu), mu gihe abakinnyi bo ari 15 gusa, uhita usobanukirwa n’ikibazo aho gihererye.
Birumvikana ko nta kuntu abantu 25 bakwicarira abantu 15 ngo haburemo abataka ko bavunika,
Comments are closed.