Digiqole ad

Nyamasheke: Babiri bapfuye batavuwe kuko bishyuye Mutuel ntibirangire neza

 Nyamasheke: Babiri bapfuye batavuwe kuko bishyuye Mutuel ntibirangire neza

Abaturage bo mu murenge wa Kirimbi bivuriza ku kigo nderabuzima cya Karengera barashinja uburangare abakozi baho mu rupfu rw’abantu babiri (umwana n’umugabo) bapfuye mu cyumweru gishize batavuwe nyamara ngo barishyuye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza gusa ngo ntibirangire kubera uburyo bushya mu mitangire y’ubu bwisungane, bityo ntibavurwa kuko ngo batarageza igihe cyo kuvurirwa ku bwisungane bishyuye.

Abaturage bo mu mudugudu wa Bunyamanza mu kagali ka Nyarusange II baganiriye n’Umuseke gusa ntibifuze gutangazwa imyirondoro bavuga ko umwe mu bapfuye (umugabo) yapfiriye kwa muganga ategereje kuvurwa.

Nyakwigendera ngo yari yarishyuye yaranuzurishije ubwisungane bwe mu kwivuza ariko ngo kwa muganga bamubwira ko igihe kitaragera ngo atangire kubivurirwaho.

Undi muturage w’aha witwa Mutuyimana yabwiye Umuseke ko muri iki cyumweru gishize nabo bajyanye umwana ku kigo nderabuzima cya Karengera akarara mu bitaro ariko ntavurwe kuko ngo urugo rw’iwabo rutatangiye mutuel umuntu w’umushyitsi ururimo.

Uyu muturage ati “Bahisemo kutavura umwana ngo mpaka n’uwo mushyitsi yishyuriwe mutuel, kandi we si n’uwo muryango usanzwe uyimutangira. Umwana banze kumuvura rero bamujyana muri pharmacy kumugurira utunini ariko apfa kuwa gatanu kubwo kutavurwa neza.”

Umuseke wagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima ariko ntibyashoboka kugeza ubu, gusa Patrice Nkinzingabo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi yabwiye Umuseke ko urupfu rw’aba bantu barumenye.

Patrice Nkinzingabo ati “Nabanje kumva uyu mugabo (wapfuye) hadashize iminsi numva n’umwana. Twe tuzi ko umuntu ufite icyemezo ko yishyuye avurwa ariko umenya batabikora. Njyayo kenshi nkanohereza ubutumwa ko umuntu wishyuye yavurwa nk’uko biteganyirijwe buri mu nyarwanda. Ariko tugiye kongera tubikurikirane.”

Ikigo nderabuzima cya Karengera abaturage bavuga ko gifite abakozi bacye kandi nicyo gusa kiri muri uyu murenge, bigatuma hahora abarwayi benshi ugereranyije n’umugabare w’abaganga.

Uburyo bushya bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza butanzwe n’umuryango wose aba baturage bavuga ko mu gihe bukiri gutangira benshi ngo batinda kuvurwa bikagira ingaruka nk’izi zo kubura ubuzima bw’ababo.

Rwanda Map Mu murenge wa Kirimbi

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Birababaje kubura ubuzima kandi warishuye ukanapfira kwa muganga ariko abashiraho ingamba kuki badatanga amabwiriza yihariye afasha abarwayi kuvurwa. Reba nkubu ubwo ntibashize leta mubibazo ubwo nibayirega munkiko usange barayihombeje. NB: leta yarikwiye nokujyana abaganga mu ngando bakigishwa uburere mboneragihugu

  • What kind of nurse!!!!!! Iyi nkuru iteye agahinda cyanee.
    Kuki uwo muyobozi wiyo centre se sante adafatwa ngo aryozwe urupfu rwizo nsirakarenge. Abo baforomo bashobora kuba ari bamwe njye numva bize lettre na comptabilite barangiza bakajya kuvura.. Bakurukuranwe’

  • Barakabura umusoro ntibazi ukuntu kubura uwawe biryana sha bareke bazabona ko amafaranga bashaka hari who adakora Iyo bavura se abo batwayi nyuma bagataxa Total.

  • ariko rero, kugeza ubu nge ndabona ahubwo aho kugirango ibintu byorohe bigenda bikomera. Nawe se umuntu yarishyuye ariko ntavurwa!!!!!!!!!!! abandi nabo ni uguhora mu nzira (basiragizwa) bajya gushaka amakarita. RSSB nayo ndabona ahari impinduka yizeje abanyarwanda ari amasigaracyicaro. Hatagize igikorwa ubuzima ndabona buri mu kaga. Ubu se abo baganga bazabibazwa?????????????? Aha ntawarubara!

  • birabaje cyane abantu babiri kubitaro bimwe byaba aragahoma munwa umuyobozi wabyo abiryozwe kuko ntacyo yaba amaze niba uwambere yarapfuye ntihabe impinduka nuwakabiri bikaba ibyo RSSB ibikurikirane ifatanyije na minisante

  • MINISANTE nka Minisiteri ishinzwe ubuzima mu gihugu, yari ikwiye gusohora itangazo rigewe inzego zose z’ubuvuzi bwa Leta, iryo tanagazo rikaba ririmo amabwiriza afututse kandi akemura ibibazo bihari muri iri tangwa rishya ry’amakarita ya Mutuelle. Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yangirwa kuvurwa kandi yarishyuye Mutuelle akagezaho arinda apfa, ngo ni uko atarageza ku gihe giteganyijwe cyo kuvurirwa ku bwisungane bishyuye. Icyo gihe giteganyijwe gisobanuye iki? Mu gihe umuntu yishyuye amafaranga asabwa akaba afite n’impapuro zibigaragaza/zibihamya, icyo gihe kindi agomba gutegereza mbere yo kuvurwa cyashyizweho na nde?? giteganyijwe he mu mategeko y’ubwisungane/ubwishingizi bwa Mutuelle???

    Birabaje cyane.

    • Bakame, waba utigiza nkana ubaye utazi ko assurance yawe itangira hukora umaze ukwezi warishyuye? Ari RAMA na Mutuel byose niko bimenyerewe. Bisaba ko bishyura hakiri kare. Niko tubimenyereye

Comments are closed.

en_USEnglish