Nyaruguru: Ibijumba byagobotse abaturage, kuko izuba ryarumbije indi imyaka
*Kw’isoko rya Ndago imodoka ziraza gupakira ibijumba cyane
*Bashonje cyane ibishyimbo, mironko ni 600Frw
*Ibirayi by’ubwoko budahenda ni 250Frw/Kg
Izuba rimaze iminsi rica ibintu ntiryoroheye n’Akarere ka Nyaruguru kuko ryarumbije ibishyimbo, ibirayi, imboga n’ibindi. Abaturage hano bavuga ko batabawe n’ibijumba kuko ubu ngo nibyo biryo benshi babona ndetse ngo basagurira n’utundi turere.
Umusaruro w’ubuhinzi wagabanuwe cyane n’izuba rimaze amezi arenga atatu, ibishyimbo n’ibirayi byararumbye cyane mu mirima y’abaturage kandi ibi bihingwa nibyo byatoranyijwe ko bigomba guhingwa aha Nyaruguru.
Ibijumba ubusanzwe ntibiri mu bihingwa bine byatoranyijwe guhingwa aha Nyaruguru, ariko nibyo byagobotse abaturage.
Nko mu mu murenge wa Kibeho abaturage benshi bavuga ko bejeje ibijumba ndetse ngo nta kibazo kinini ubu bafite kuko nibura bafite ibyo kurya bakanasagurira isoko.
Aha mu isoko igitebo cy’ibijumba byiza byiza mu gitondo kiba kigura 1200Frw, bikagera nimugoroba gihagaze 1700Frw kuko biba byabuze kubera imodoka ziza kubirangura.
Esther Nyiraneza Umuseke wamusanze mu isoko rya Ndago yazanye ibijumba ati “Icyo tubuze ni ibishyimbo ibijumba nibyo byadutabaye rwose.”
Muri iri soko mironko y’ibishyimbo iragura amafaranga 550 (kuyirangura) bakayicuruza 600, mu gihe iyo ibishyimbo byeze mironko ishobora kugera ku mafaranga hagati ya 250 na 300.
Nyiraneza ati “dushonje ibishyimbo cyane kuko nubwo ikijumba iyo ugihaye umwana agubwa neza ariko kubirya nta burisho, nta gishyimbo nta tuboga ni ikibazo.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru nawe avuga ko ibijumba muri aka karere byeze neza, akanavuga ko ushoye ibijumba ku isoko aba akwiriye kugira ikindi atahana kuko byo bitanahunikwa.
Abaturage baganiriye n’Umuseke bavuga ko indi imyaka yo usanga ihenze cyane, bagahera aho bavuga ko imodoka ziza gupakira ibijumba mu masoko ya Ndago, mu Iviro, mu Gatunda, i Busoro, ku Rugarika no mu Kamirabagenzi zikwiye kujya ziza zitwaye ibindi nabo bakennye hano.
Emmanuel Ndagijimana twasanze mu isoko rya Ndago ati “Bajye nabo batuzanira nk’ifu, ibitoki n’imboga kuko hari igihe tubura ibyo duhaha n’ibijumba byacu babijyanye.”
Mu isoko rya Ndago higanje cyane ibijumba, indi myaka irimo ni micye kandi irahenze ugereranyije n’ibiciro bisanzwe.
Ikiro cy’ibirayi muri iri soko amacye cyane ni 250Frw/Kg ku birayi by’ubwoko budahenda.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
5 Comments
nyaruguru se naho kandi hari amapfa gusa niba uko ubivuga ariko bimeze ikibazo cyaba ari kinini kurutaho kuko niba ibyo bemerewe guhinga bitareze hakera ibyo babujijwe guhinga bivuzeko babihinze bacungana n’abayobozi kuko babaga banyuranya n’amabwiriza yo guhinga igihingwa kimwe bivuzeko bahinze bike bishoboka bivuzeko abakurikiza gahunda y’ubuhinzi bo ntacyo basaruye
rero inzara nako AMAPFA arahari abayobozi batabare hakiri kare cyane ko numva umuyobozi atabihakanye ko biteze
Sinaherutse nta muntu ukemererwa guhinga ibijumba ra? Hose ni umuceri, ibigori, indabo n’urusenda. Abakora politike y’ubuhinzi bashatse bareka ibyo bari barisetinzemo bakareka abaturage bagahinga imyaka bari basanzwe bahinga ariyo ibijumba, imyumbati, ibishyimbo, amasaka, amateke, imboga,….naho ubundi izuba niriva ibigori bizuma da maze nzaramba itere ibi byanyabyo ureke biriya duhora twita amapfa kugirango duhishire failure ya politike y’ubuhinzi tugenderaho muri iki gihe. Ibishanga byose byahinzwemo umuceri n’ibigori nyamara ibiciro byabyo ku isoko bizamuka buri munsi kuburyo ntacyo bimarira umuturage wo hasi kereka ahari bya bifi binini biba bifite inganda zisya kawunga cyangwa zigatonora umuceri.
jya wibeshyera ngo ufite akarere kihagije mu mirire
Tekereza kugobokwa n’igihingwa kitari muri gahunda ya Leta y’iyamamazabuhinzi!
Aho bigeze Leta yari ikwiye gusubiza agaciro igihingwa cy’ibijumba. Biratangaje kandi biranababaje kubona muri politiki y’ubuhinzi ihari ubu mu Rwanda nta na hamwe ubona hateganyijwe guhinga igihingwa cy’ibijumba, kandi nyamara ibijumba ari igihingwa ngandurarugo cy’ingenzi kandi gifite uburemere mu kurwanya inzara.
Guhatira abaturage guhinga ibigori mu gihugu cyose ndetse naho bizwi neza ko bitahera, ni ikosa rikomeye cyane.
Kubuza abaturage guhinga ibijumba ahantu hazwi ko bihera cyane naryo ni ikosa rikomeye.
No kubuza abaturage guhinga amasaka ahantu hazwi ko ahera cyane naryo ni ikosa rikomeye.
Abashinzwe ubuhinzi mu mpande zinyuranye z’igihugu bari bakwiye kumenya neza igihingwa cyera neza ku butaka bashinzwe kugenzura, hanyuma bakareka abaturage bakaba bahinga icyo gihingwa ku bwinshi. Urugero: Niba mu Bugarura bizwi ko hera ibijumba, ushinzwe ubuhinzi muri iyo region yari akwiye kureka abaturage bo mu Bugarura bagahinga ibijumba ku bwinshi aho kubahatira guhinga ibigori kandi bitahera.
Niba muri Nkumba-Kidaho (Ruhengeri) bizwi neza ko hera amasaka cyane, ushinzwe ubuhinzi muri iyo region yari akwiye kureka abaturage baho bagahinga amasaka ku bwinshi aho kubahataira guhinga ibigori gusa.
Rwose abashinzwe ubuhinzi muri iki gihugu bakwiye kuvugurura Politiki y’Ubuhinzi iriho ubu, kuko bimaze kugaragara ko iyo Politiki idahindutse ishobora kuzatuma ikibazo cy’inzara kirushaho gukara.
Comments are closed.