Suisse: umugabo yatwitse anatera icyuma abantu muri gari ya moshi
Mu majyepfo y’Ubusuwisi umugabo yatwitse abantu ari muri Gari ya moshi hapfa umugore w’imyaka 34 n’uyu mugabo w’imyaka 24 bombi bazize ubushye.
Uyu mugabo ngo nyuma yo gushumika muri gari ya moshi ngo yatangiye no kugenda ajombagura abantu icyuma ndetse yanagiteye umwana w’imyaka itandatu gusa, abantu bane ubu bari mu bitaro nk’uko bivugwa na AFP.
Police yemeje ko uyu mugabo nawe yaje gupfa yitwitse, akaba ngo yari Umusuwisi utanafite indi nkomoka kandi udafite andi mateka yanditse y’ibyaha yakoze.
Mubo yakomerekeje umwe muri bo kwa muganga ngo ararembye cyane kubera icyuma yamuteye.
Abantu 12 ngo nibo bari bari muri gari ya moshi ubwo yakoraga ubu bugizi bwa nabi.
UM– USEKE.RW