Digiqole ad

Nyabimata: Abakozi b’uruganda bahembwa 600Frw gusa ku munsi!!!

 Nyabimata: Abakozi b’uruganda bahembwa 600Frw gusa ku munsi!!!

Abakozi bakora akazi ka nyakabyizi mu ruganda rutubura imbuto z’ibirayi ruri mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru basaba abakoresha babo kureba ku mibereho y’abo bakoresha bakazamura umushahara w’amafaranga 600 babaha ku munsi kuko ntaho ahuriye n’ibiciro by’ibiribwa ku masoko. Ibi ngo bituma bahora mu bukene bukomeye.

Bamwe mu bakozi muri uru ruganda bari kubagara imbuto y'ibirayi yamaze guterwa
Bamwe mu bakozi muri uru ruganda bari kubagara imbuto y’ibirayi yamaze guterwa

Aba bakozi bavuga ko hashize igihe kinini bahembwa aya mafaranga, nyamara ngo ntabwo agendanye na gato n’uko ibiribwa bihagaze ku isoko, ubwo ngo ntabwo ibyo kwiteza imbere babivuze kuko uyu mushahara usibye n’ibirwa utabagurira ibyo gutera imbere batabitekereza.

Umwe muri bo utifuje gutangazwa ati “Byibura iyaba baduhembaga ayo magana atandatu ariko bakatugabanyiriza igiciro cy’imbuto y’ibirayi nk’abandi bakozi babo. Tugize guhembwa intica ntikize ntitunasonerwe kugura imbuto kuri macye ngo nibura natwe tubihinge iwacu?”

Aba bakozi bavuga ko kubera izuba ryinshi ryavuye muri ibi bihe byabateye kurumbya ibyo bari barahinze none n’uyu mushahara muto cyane babona ukaba ntacyo ubamariye kuko ubundi wunganirwaga n’ibyo basaruye iwabo.

Undi nawe utifuje gutangazwa ati “ariya mafaranga ubu ntiyanatunga umuryango ijoro rimwe.”

Domitien Rugirabaganwa ushinzwe imishinga n’ibikorwa mu ishyirahamwe ADENYA ari naryo aba bakozi kakoreramo we avuga ko kongerera imishara abakozi bigendana n’inyungu uruganda ruba rwabonye.

Rugirabaganwa ati “ikibazo cyo kongerea imishahara abakozi bacu cyo sinakibizeza kuko twongera imishahara tugendeye kucyo natwe nk’uruganda twinjiza”.

Francois Habitegeko uyobora Akarere ka Nyaruguru avuga ko aba bakozi bakwiye guhembwa   nibura hagendewe k’uko ibiciro bihagaze ku isoko kuko amafaranga atagize icyo agura ku isoko ntacyo yamarira umuturage cyane cyane kubona amafunguro.

Ingemwe z'ibirayi uru ruganda rutuburamo imbuto
Ingemwe z’ibirayi uru ruganda rutuburamo imbuto
Imbuto z'ibirayi bahunika bakazagurisha.
Imbuto z’ibirayi bahunika bakazagurisha
Rugirabaganwa ushinzwe imishinga n’ibikorwa avuga ko abakozi bognerwa bitewe n’icyo urugadna rwabonye
Ntirisesa umwe mu bakozi ba hano asobanura iby’imbuto y’ibirayi
Mu karere ka Nyaruguru
Mu karere ka Nyaruguru
i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru
i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibi uyumugabo avuga birandangije.Ngo abakozi bahembwa bitewe nicyo uruganda rwinjije. Ese abobakozi bafite imigabane muriyo campani? Ese igihe compani yungutse abakozi bazabimenya.Gusangiza ubworo udasangiza (kunywana) amata nubujura, nubweskro ndengakamere.

Comments are closed.

en_USEnglish