Digiqole ad

Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 21yishwe ashyirwa muri WC y’urusengero

Kuri uyu wa gatatu saa satu za mugitondo umukobwa witwa Uwizera Mahoro uri mukigero cy’imyaka 21 basanze umurambo we  mubwiherero bw’urusengero ruri mu mudugudu wa Kabeza mu kagali ka Gatare  mu murenge wa Macuba, uyu mukobwa ngo yishwe anizwe.

Uyu mukobwa wari utuye mu mudugudu w’Abasigajwe inyuma n’amateka hari amakuru avuga ko uyu mukobwa yaba yishwe n’abo biriwe bakorana ngo yanze kugurira inzoga ubwo bari barangije akazi bakamuhotora ahagana saa yine z’ijoro.

Damas Uwimana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba yabwiye Umuseke ko uyu mukobwa ashobora kuba yishwe ku mapmvu zivuye ku businzi.

Uwimana ati “Uyu mukobwa yakoraga nka nyakabyizi yari yiriwe akorana n’abaturanyi be batatu ari nabo ubu bakekwa, aba bahise bafatwa n’inzego z’umutekano mu gihe hagikorwa iperereza n’abandi bari gushakishwa

Abishe uyu mukobwa basize bamukingiranye mu musarane (ntabwo bamutaye mu mwobo) bamwambuye amafaranga yari yakoreye.

Abagabo batatu bakekwa bafungiye kuri station ya Police ya Macuba.

Mu kadomo gatukura, ni mu kagari ka Gatare Umurenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke
Mu kadomo gatukura, ni mu kagari ka Gatare Umurenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish