Uwari yacitse mu bashinjwa KWICA NYINA bamutemye yafatiwe i Gicumbi
Police y’u Rwanda yatangaje kuri uyu wa kane ko yataye muri yombi umusore witwa Emmanuel Niyokwizera ushinjwa kwica nyina amutemye afatanyije na murumuna we.
Emmanuel Niyokwizera w’imyaka 22 na murumuna we w’imyaka 16 ubu ufungiye kuri station ya Police ya Kagano i Nyamasheke bashinjwa kwica nyina ubabyara bombi mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 8, mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kagano, mu Kagari ka Shara.
Bakimara gukora aya mahano Emmanuel Niyokwizera yahise acika aburirwa irengero, murumuna we arafatwa nk’uko Jerome Nitegeka umuyobozi w’Umurenge wa Kagano yabitangarije Umuseke.
Nyina bishe batemaguye yitwa Therese Mukandahigwa w’imyaka 45, aba bahungu bombi bagiranye na nyina amakimbirane ashingiye ku masambu, ku buryo batari bakibana nawe, gusa ngo mu ijoro ryo ku cyumweru bari baje basaba nyina ko yagurisha umurima akabaha amafaranga, nyina arabyanga.
Uyu muhungu wari wacitse nyuma y’urupfu rwa nyina akaba yafatiwe i Gicumbi agerageza guhunga.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Nihamwa nicyaha Azahanwe na mategeko
none se mwabana mwe ayo masambu ubu mugiye kuyahinga abantu bakwiye kujya bashyira akenge mubyo bakora
Ibi n’ugukunda ibintu ugakabya, kugeza aho wica urubozo umubyeyi wawe kweli? Izi ni dayimoni mu bantu rwose cga se ni byabihe bya nyuma byavuzwe kuko birenze kwemera kandi binateye ubwoba. Ntibanibuke koko ko yabareze akabakorera buri cyose ngo bageraho bagez’ubu? Akaga kabaho koko. Nk’ibi se koko umuntu yabyita ibiki? Reka nisubize ariko: Ikigaragara n’ibihe bya nyuma, dutangire twiyegereze Imana mu masengesho naho ubundi isi iturangiriyeho.
ii ntibisanzwe ishobora kuba ari imperuka.Mana we?tabara isi kuko birakabije.
Comments are closed.