Digiqole ad

CID igiye kuva muri Police, ibe ikigo kigenga

 CID igiye kuva muri Police, ibe ikigo kigenga

Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru ku gusobanura imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yaraye itangajwe, ba Minisitiri Musa Fadhil w’umutekano mu gihugu, Johnston Busingye w’ubutabera na Stella Ford Mugabo minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri basobanuye uburyo ishami ry’ubugenzacyaha rya Police y’u Rwanda (CID) rigiye kugirwa ikigo kigenga gishinzwe iperereza gishyirwaho n’itegeko.

Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Musa Fasil Harerimana ngo byarimo ikibazo kubona umupolisi akora icyaha aganwa na bagenzi be
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Musa Fasil Harerimana ngo byarimo ikibazo kubona umupolisi akora icyaha aganwa na bagenzi be

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko u Rwanda iyo urebye mu buzima bwarwo, inzego nyinshi zimaze imyaka 22 ndetse zimwe zikaba zifite imyaka 15 na 16 zibayeho, bityo ngo bitewe n’uko igihugu gitera imbere kijya ku rwego rw’igihugu gifite ubukungu bucirirtse, muri byinshi bikorwa mu kubaka inzego, biri mu rwego rwo kuzikomeza aho gushyiraho izindi.

Yavuze ko Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Ubugenzacyaha bwari ishami rya Polisi y’Igihugu buhinduka Urwego ubwarwo, rwitwa Rwanda Investigation Bureau.

Ishuri ryahuguraga Abapolisi kinyamwuga rigatanga n’impamyabushobozi zirimo n’izo ku rwego rwa Master’s Degree, na ryo ngo rirareka kwitwa ishami rya Polisi ribe Urwego ubwarwo, rwitwa Rwanda Law Enforcement Academy.

Busingye avuga ko izo nzego zizuzuzanya ariko zifite amategeko azishyiraho.

Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa rwo nta byinshi byahindutse ngo uretse kuba ruzajya rurebererwa na Minisiteri y’Ubutabera kimwe n’izo nzego ebyiri zakuwe muri Polisi.

Busingye yagize ati “Impamvu nyamukuru ni ukugira ngo dukomeze kubaka igihugu cyacu, burya iyo ikintu cyari ishami kigahinduka urwego, biba bivuze guhabwa ubushobozi, sitati no kugira ngo ruzamuke rukaba urwego rushinzwe akazi karwo.”

Uru rwego rw’Ubugenzacyaha ngo ruzaba rushinzwe iperereza ku byaba (Crime Intelligence), kugenza ibyaha (Criminal Investigation), n’ibyo kohereza amadosiye mu bushinjacyaha (Judiciary Police).

Ishuri na ryo ryashyizwe ukwaryo kugira ngo ribe urwego ngo rukomeye rwatanga amahugurwa ya kinyamwuga n’impamyabushobozi mu buryo bukenewe.

Polisi yo izagumana inshingano zindi isanzwe ifite zirimo umutekano mu gihugu, kurwanya inkongi, kwita ku mutekano wo mu muhanda n’ibindi.

Minisitiri Busingye yavuze ko igisigaye ari ukujya mu Nteko Nshingamategeko hagashyirwaho amategeko azaba agenga izo nzego.

Ati “Icyo tugamije ni ukugira ngo dukomeze kubaka ubushobozi bw’igihugu cyacu dukomeze kuba turi hejuru y’ibintu byose byahungabanya umutekano w’Abanyarwanda kandi tubikora ku buryo bwa gihanga, tubifitiye ubushobozi, ku buryo mpuzamahanga.”

Nibiva mu Nteko bizongera bisubire mu Nama y’Abaminisitiri yongere ibyemeze nka Politiki izaba igezweho.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Musa Fasil Harerimana, wari usanzwe afite mu nshingano izi nzego, yavuze ko Rwanda Investigation Bureau ari urwego rw’ubushinjacyaha rukwiye kurebwa mu ndorerwamo imwe n’uko CID yakoraga, rukaba ruzafatanywa n’urwego rushinzwe iperereza ku byaha bikaba urwego rumwe.

Yavuze ko mbere Ubugenzacyaha bwayoborwaga n’Ubushinjacyaha, bityo ko kuba byaba urwego rumwe bikajya muri Minisiteri y’Ubutabera n’ubundi igenga Ubushinjacyaha, ngo ni intambwe mu burenganzira bwa muntu.

Rwanda Law Enforcement Academy, ngo ni ishuri ryitwaga National Police College, ryo ryagizwe ikigo kigenga kugira ngo ridasigara ryonyine kandi ari ryo rizajya rihugura abantu bashinzwe gushyira mu bikorwa amategeko bo mu Bugenzacyaha.

Fasil Harerimana yavuze ko iyi Politiki iganisha ku kuba uburenganzira bw’umuturage no kubahiriza amategeko bidasigana ahubwo bikaba umuco atari ngombwa ko habayemo imbaraga.

Asobanura ibyiza by’iyi Politiki, Minisitiri Fasil yavuze ko harimo ikibazo kubona Ubugenzacyaha bukurikirana Umupolisi wakoze icyaha kandi na bwo buri muri Polisi, agakurikiranwa n’Abapolisi bagenzi be, ariko ubu ngo ubugenzacyaha buzaba buri ku ruhande ubwabwo.

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, yavuze ko ibi byo kugira ibi bigo inzego ukwazo ntaho bihuriye n’izindi mpinduka zagiye ziba muri politiki ya Leta zo guhuza ibigo hagamijwe kugabanya amafaranga yagendaga mu kubicunga no kugabanya abakozi.

Ati “Ibi bigamije guhuza amategeko n’imikorere, no kugenda tureba ibiba ahandi ku Isi no kureba uko intera y’ibyaha igenda ifata undi murongo, kugira ngo ubutabera, umutekano bise n’ibigirana isano, hari n’aho usanga Police iba iri muri Ministeri y’Ubutabera nko muri America, U Buholande,…ni ukureba aho bikorwa neza. Bitandukanye no kuvuga ngo abakozi bagiye kwirukanwa, nta cyuho gihari ni ukureba uko inzego zitera intambwe.”

Mu Rwego rw’Ubugenzacyaha hazaba hakorwamo n’Abapolisi ariko ngo n’Abasivile bashobora kuzabonamo akazi. Ikizaba kirutandukanya na Police isanzwe, ngo abakora muri urwo rwego nta zindi nshingano bazahabwa cyangwa ngo bimurwe bage gukorera ahandi nk’uko muri Police byagendaga, ahubwo ubushobozi n’uburambe bazajya babigirira aho bari.

Mu kiganiro n'Abanyamakuru kuri uyu wa kane
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa kane
Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye asobanura iby'imikorere y'izi nzego zizaba zikuriwe na Minisiteri ayoboye
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye asobanura iby’imikorere y’izi nzego zizaba zikuriwe na Minisiteri ayoboye
Ba Minsitiri Musa Fazil, Busingye na Stella Ford Mugabo baganira mbere gato y'iyi nama
Ba Minsitiri Musa Fazil, Busingye na Stella Ford Mugabo baganira mbere gato y’iyi nama

Photos © A E Hatangimana/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ngo CID izaba ikigo cyigenga!!! Ntaho byaba bitaniye na bimwe bajyaga batubwira cyera, ngo umuhungu uraye mu isekuru ahinduka umukobwa.

    • Izaba nka FBI ya USA:
      The Federal Bureau of Investigation (FBI) is the domestic intelligence and security service of the United States, which simultaneously serves as the nation’s prime federal law enforcement agency. Operating under the jurisdiction of the U.S. Department of Justice, the FBI is concurrently a member of the U.S. Intelligence Community and reports to both the Attorney General and the Director of National Intelligence.[2] A leading U.S. counterterrorism, counterintelligence, and criminal investigative organization, the FBI has jurisdiction over violations of more than 200 categories of federal crimes

  • CID ifite departments nyinshi…nizihe zigiye muri ministere…iyi nkuru nigice

    • @ Mwiza, wibeshye CID ubwayo ni department (Criminal Investigation Department) bishatse kuvugako ubugenzacyaha butakiri mumaboko ya police, ahubwo buri mumaboko ya Ministry y’ubutabera.

      Ubu police nizajya igufata izajya ukugeza muri Rwanda Investigation Bureau (RIB) nk’ikigo atari CID ya police, naba twita ba DGPO kuri station za police baravaho kuko bari abagenzacyaha bashamikiye kuri CID. ubwo igisigaye ahubwo nuburyo police izajya ikorana nuru rwego rushya.

    • nawe ntugasetse barakubwira CID ukabaza agace kazagenda ubuse wagura Imodoka bakayiguha nta mapine menya ko CID ibaye iya gisivile kuko wamenyeye ko ikora gisirikare ntiwabyumva ariko menya ko FBI ya america ariko imeze

      • FBI ntabwo ari iya gisivile!

  • Police, correctional services, n ibyo bigo bishya bishyizweho, ko byose bigiye mu minijust, minter yo isigaranye iki? Nta munyamakuru wakibajije ba nyakubahwa ngo atubwire? Ibyo bigo bigiyeho bizakenera abakozi b abahanga n inzobere.Hazirindwe gushyira mu myanya abantu bashingiye ku kimenyane, itonesha, rank gusa idafite ubumenyi, hajyemo ababikwiye, naho ubundi urwishe ya nka rwaba rukiyirimo.Thanks HE

  • Aka gatogo njye kari karanshobeye kukumva uburyo RCS iba muri MININTER cg uburyo police ariyo igenza ibyaha. Nahoraga mbijyaho impaka na bagenzi banjey mbasobanurira ariko badashaka kubyumva bambwira ko ngo ari njye utmva ibintu neza. Bravo kuba mubikosoye, muzanagerageze muvane police n’abasilikare mu bikorwa bya gisivile, babe abanyamwuga.

  • Ok ubwo bitandukaniye he na mbere ya 16/06/2000 mbere y’uko police ijyaho?N’ubundi urwego rw’abagenzacyaha rwari muri MINIJUST

  • Buriya babonye ko bigumye mu gipolisi hari ibintu byakomeza kwangirika, kuko hari igihe umupolisi agukorera ubugome, bagenzi be bakamwitambikira bamukingira ikibaba ngo batamukoza isoni ku basivile yahemukiye, none ubu uzajya abona ko arenganywa, bizajya bisuzumwa na MINIJUST. c’est vraiment bon!!! Mais attendons voir (let’s wait and see. Niba naho hatazabamo rya jambo ngo “hambere cga uzahambere”.

  • nonese umucamanza nagukorera amakosa bo ntibazitambika ikindi ko hari ishami ry’iperereza ryo mu gisirikari naryo rizakurwamo ngo ritajya ryitambika mu gukurikirana abasirikari bakosereza absiviri

    • Ariko buriya njyewe hari inzego numva byanze bikunze zigomba gukorera mu mabanga akomeye

      ese ubundi urwego rwa gisirikare, kuko icya mbere cyo nibo bajya ku rugamba. ariko se ubundi, urugamba nako menya nari nibeshye ho gato: ni ngombwa ko urugamba rw’intambara rukorwa n’abasirikare gusa? bibaye ngombwa aba polisi bo ntibabaha impuzankano za gisirikare bakajya ku rugamba icya ngombwa si uko baba bazi SILAHA SIASA na NITHAN.
      Igipolisi cy’U Rwanda n’Igisirikare cy’U Rwanda birubakitse pe. Umuseke muzadutarire inkuru iduha isomo uko ama rank bayita nuko akurikirana mu Gipolisi: uhereye ku rito ujya ku rinini.
      Aba Polisi n’Abasirikare muratunezeza pe discipline muri nayo kabisa

      • ibyuvuga ntabyo uzi uritoto twe twarumiwe

Comments are closed.

en_USEnglish