Digiqole ad

MIDIMAR iri gufasha impunzi gutaha na Rwandair na bus za Taqwa

Kuri uyu wa kabiri, impunzi 15 zageze mu Rwanda zivuye I Lusaka muri Zambia ku bushake, zikaba zaje na Bus mpuzamahanga za Taqwa, zabazanye  ku buntu.

Bamwe mu batahutse kuri uyu wa kabiri
Bamwe mu batahutse kuri uyu wa kabiri

Izi mpunzi zatashye muri gahunda nshya Ministeri yo gucunga ibiza n’ impunzi yashyizeho yo gufasha impunzi gutaha ku bushake, zigategerwa indege za Rwandair cyangwa Bus za Taqwa ku kiguzi cyishyuwe na MIDIMAR.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri nibwo Bus iva ikora Lusaka – Dar es Salaam – Kigali yagejeje izi mpunzi 15 muri gare ya Nyabugogo.

MIDIMAR ikaba mu minsi yashize yaragiye muri Zambia, ahari umubare uteri muto w’impunzi z’abanyarwanda, ikabakangurira gutaha ku bushake ikabanabizeza kubafasha mu ngendo na bus za Taqwa cyangwa Rwandair.

Alain Jules KAYIHURA, umwe  mu mpunzi zatahutse, avugako  yari amaze imyaka 17 i Lusaka akaba yarahunze akiri umwana muto, ngo imwe  mu mpamvu yatumye atahuka ni uko yari amaze gusobanukirwa neza  ko mu Rwanda hari amahoro, yavuze ko yifuza kuzasubirayo agasaba bagenzi be asize gutahuka.

Alain Jules KAYIHURA yifuza kuzasubirayo gusaba abasigaye gutaha
Alain Jules KAYIHURA yifuza kuzasubirayo gusaba abasigaye gutaha

Antoine RUVEBANA, Umunyabanga Uhoraho  muri Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza n’impunzi, yavuze ko kimwe mu bituma impunzi zidataha harimo n’ibiciro by’ingendo.

Yameje ko MIDIMAR igiye gushyira umukono ku masezerano na Rwandair kugirango ijye izana impunzi ziri aho Bus za Taqwa zitagera, amaticket y’indege akishyurwa n’iyi Ministeri.

RUVEBANA ati : “benshi barashaka gutaha,  ariko hari n’ikibazo cy’amikoro kuko kuva Zambiya, Mozambike, cyangwa Malawi uza I Kigali ntabwo kuri buri mpunzi byoroshye. Imodoka za HCR nazo ngo zikunda gutinda zitegereje ko zigeza ku mubare zishaka, bigatuma benshi bisubira ku cyemezo cyo gutaha”

Ruvebana, Umunyamabanga muri MIDIMAR
Ruvebana, Umunyamabanga muri MIDIMAR

Kuwa kane w’ icyumweru gishize, MIDIMAR yakiriye impunzi  26 ziturutse muri Zambiya na Malawi bamwe muri bo bitabiriye inama y’umushyikirano yabaye mu cyumweru gishize.

Kuwa gatandatu ushize abantu 3 baratahutse  baturutse mu gihugu cya Cameroon.

Kuri uyu wa gatatu, impunzi za  mbere  zitashye ku bushake zirazanwa n’indege za Rwandair, zakaba ziri bugere ku kibuga cy’indege i Kigali ku gicamunsi.

Jonas MUHAWENIMANA
UM– USEKE.COM

11 Comments

  • Murakoze gutangariza abanyarwanda ibijyane n’uburyo MIDIMAR yashyizeho bwo gufasha impunzi z’abanyarwanda gutaha.
    murakoze ku bw’umurava wanyu

  • Merci ku bwiyi nkuru. nashakaga gusa kugaragaza ko bus n’indege bitazazana impunzi kubusa ahubwo hari amasezerano MIDIMAR ifitanye nizo company kuburyo bazajya bishyurwa bagejeje impunzi mugihugu.

    twashishikariza rero abo bose babuze uko bataha kubera amikoro ko igihugu cyabatekerejeho. vive le Rwanda.

  • muduhe nandi mafoto

  • icyo gitekerezo nikiza pe izo mbaraga zari zikenewe kugirango igihugu cyacu gikomeze kuzamurwa n’abavuka rwanda,karibu kwenu.

  • ITERAMBERE NYARYO!!!

    iki gikorwa na cyo ni iterambere nyaryo koko. Jyewe ubu maze gusoma iyi nyandiko none nishimye cyane, ibyishimo byandenzeeeee….

    Dore rero aho nkundira ABAYOBOZI bacu bariho magingo aya. Mwese abantu mukora muri MIDIMAR ndabashimira, mwese nsanga mukwiye imidari peeee….

    Kuko umuntu asanga ikibazo cy’impunzi mwarakize kugeza hasi ku ndiba. Kandi mugatanga umuti nyawo, impamvu ku yindi, usibye kwirengagiza no kurimangatanya….

    Maze rero uriya mwana Jules KAYIHURA ibyo yabasabye muzabimwemerere, ndetse muzahite mumuha akazi abihemberwe. Mu by’ukuri hakenewe ABAKANGURAMBAGA bizewe, bashobora kugenda bakabwira abavandimwe basigaye inyuma, uko u RWANDA rw’ubu ruteye koko. Ikintu kitwa ICYOBA ni ikintu kibi cyane, kandi niyo Nyirabayazana ituma impunzi zidatahuruka….

    Ariko kandi jyewe nsanga u Rwanda rwari rukwiye gufasha impunzi zimwe na zimwe kubona UBWENEGIHUGU aho zituye ubu. Koko umuntu wishoboye uba muri UGANDA akaba ahamaze imyaka 20, uwo muntu akeneye gutaha i Rwanda kuki, byanze bikunze???

    Ikindi mbabwira nta mususu. Jyewe nsanga itariki ntarengwa yashyizweho ikwiye kwigizwayo. Iyo umuntu asesenguye asanga harimwo bureaucracy jyewe ndashyigikiye na gato!!!

    Gucyura IMPUNZI ntabwo bikeneye HUTI HUTI, bikeneye URUKUNDO * ICYUBAHIRO * IMPUHWE….

    Murakoze mugire amahoro.

  • Nanjye nshyigikiye iki gikorwa,cyane cyane ko abantu mukora muri MIDIMAR ,mukaba mufite uyu muyobozi (Antoine ),murahirwa cyane kubera afite ubumuntu muriwe,n’inyangamugayo,kandi yumva umugana wese.Antoine Imana ikongerere imigisha myiiiiiinshi usuhuze ab’imuhira .

  • Murakaza Neza Banyarwanda,Banyarwandakazi.
    Urwababyaye rwari rubakumbuye kandi imana ishimwe ubuhungiro mubuvuyemo..Erega nta nvura idahita. Turashima cane MIDIMAR icyura aba bavandimwe ikanabafasha gukurikirana gahunda za leta..Nimukomereze aho.

  • Nibyiza gutaha, “East or West, home is always the Best” Muhagereye mugihe kabisa. Ngiyo Mutuelle,ngiyo girinka,bye bye nyakatsi,iterambere niryose.Midimari irakoze.

  • umuseke muri abahanga uziko ibindi binyamakuru musigaye mubatanga inkuru.mwaje mukenewe .gusa abo muri midmar bafite gahunda pe isobanutse

  • aba ni abasilimu kdi ndabona banasa nabavuye mu butumwa bw’akazi!habanze hacyurwe abicirwa n’inzara,inyota.imbeho n’ibindi bibazo hanze naho aba bo nikitari indege bakitegera kuko uko bisa birerekana uko bari babayeho!

    Impunzi nyazo mpamya ko zidasa kuriya(keretse iza Poilitike wenda!unyomoza ibi azasure impunzi zinyura za Nkamira cg Mutobo!
    Harakabaho u Rwanda!

  • Dore na Chantal disi yatashye, karibu iwanyu twari twarakuburiye irengero, urwa Gasabo ni amahoro masa.

Comments are closed.

en_USEnglish