Digiqole ad

I Gishamvu abandi bayobozi batatu mu murenge bafashwe

 I Gishamvu abandi bayobozi batatu mu murenge bafashwe

Handcuffed Prisoner

Nyuma yo gutabwa muri yombi k’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu mu karere ka Huye ashinjwa ibyaha byo kunyereza ibyagenewe gufasha abaturage batishoboye no kudindiza iterambere ry’abaturage uyu munsi hafashwe abandi bayobozi batatu bashinjwa ubufatanyacyaha n’uyu wari umuyobozi w’Umurenge.

i Huye
Mu karere ka Huye

Abafashwe ni  Felicien Ndagano, Ntakirutimana Jean Boscon ushinzwe irangamimerere (Etat Civil) ndetse n’ushinzwe gucunga umutungo (Secretaire comptable) Jacqueline Uwayezu.

CIP Andre HAKIZIMANA umuvugizi wa Police mu ntara y’Amagepfo  yabiwye Umuseke ko aba bafashwe kuri uyu wa gatatu kandi ibyaha bakurikiranweho ari bimwe n’ibyo Ruti Bizimana Emmanuel wayoboraga Umurenge wa Gishamvu afungiye.

Ruti Emmanuel Bizimana yafashwe nyuma y’uko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka asuye uyu murenge maze abaturage bamugezaho akababaro yabateye bavuga ko yabadindije mu iterambere kandi abahohotera.

Mu murenge wa Gishamvu
Mu murenge wa Gishamvu

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish