Imyanzuro ku biyobyabwenge mu rubyiruko: Kudaha inzoga abana batagejeje 21, kutabareka ngo binjire mu mazu y’urubyiniro
Muri Serena Hotel i Kigali kuri uyu wa kabiri harangiye inama y’umunsi umwe ku ngamba zafatwa mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko rw’u Rwanda, iyi nama ikaba yari yatumiwemo inzego zose za Leta zaba iza gisivili na gisirikare ndetse n’abafatanyabikorwa.
Nk’uko bigaragara mu ngero zagiye zitangwa n’abarezi ndetse n’abapolisi, ntagushidikanya ko mu Rwanda habarizwa ibiyobyabwenge ku gipimo cyo hejuru.
Ibi bigaragazwa na zimwe mu ngero nk’aho umukuru w’igipolisi cy’u Rwanda Gasana Emmanuel yatangajeko bigeze gufatira ikamyoneti i Kayonza yuzuye urumogi, ndetse ngo hakaba hari n’inganda nto bagenda bavumbura zengerwamo inzoga zica cyane (muriture, nyirantare…)
Ni nde ukwiye kubazwa impamvu ibiyobyabwenge byakwiriye mu rubyiruko ?
Nk’uko abitabiriye inama benshi bagiye babigaragaza, ngo ntayindi mpamvu ikwiye kwibazwa uretse uruhare rw’ababyeyi mu kurera abo babyaye, usanga rwaragabanutse aho uburere burebwa n’abarezi gusa bo mu mashuri.
Indi mpamvu yavuzwe ni uburyo amategeko yari asanzwe mu Rwanda yajyaga ajenjekera abafatanwe ibiyobyabwenge.
Ku bwa Lt Gen. Charles Kayonga umugaba w’ingabo, ngo ibiyobya bwenge bigomba gufatwa nk’umwanzi w’igihugu ngo kuko byangiza urubyiruko kandi arizo mbaraga z’igihugu mu bihe bizaza.
Ikindi ngo we asanga FDLR (Inyeshyamba zirwanya Leta ya Kigali), zigira uruhare mu kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu ngo kuko ntambaraga za gisirikare zigifite.
Ibiyobyabwenge cyane mu mashuri ngo ni kimwe mu bibazo byugarije uburezi.
Minisitiri w’Uburezi avuga ko hagomba gushyirwaho amategeko akarishye, ndetse ngo bibaye ngombwa hakajyaho urwego rugenzura ibiyobyabwenge mu rubyiruko (community polising) nkuko iyi gahunda ikoreshwa mu byaro mu kwicungira umutekano mu baturage.
Iki gitekerezo cy’amategeko akarishye Minisitiri w’uburezi agisangiye na Mme Jeannette Kagame, wari umushyitsi mukuru muri iyo nama. Ku bwe ngo ikihutirwa ni ugushyiraho amategeko akarishye ahana abafatanywe ibiyobyabwenge.
Uburemere bw’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ariko, hari ababona ari ikibazo kitagarukira ku mategeko ahana gusa, ko ahubwo urubyiruko rugomba gukomeza kwigishwa indangagaciro binyuze mu itorero nk’uko byagarutsweho na Rucagu Boniface ukuriye itorero ry’igihugu.
Undi usanga ko itegeko gusa ridahagije ni Minisitiri w’Ubutabera Tharicisse Karugarama, we usanga ibiyobyabwenge byarwanywa hifashishijwe ubukangurambaga ku nzego zitandukanye.
Yagize ati : « Ubushakashatsi bwanjye buturutse ku bunararibonye, aha turi (Serena) 70% banyweye akayoga cyangwa barakanywa, naho 50% banyweye agatabi cyangwa barakanywa. None se ni nde uyobewe ko itabi ryica ? Indwara ya SIDA abenshi bazi uko yandura ko batareka gusambana ?
Izi ni inama mbona zo guhashya ibiyobyabwenge : kugira akanya ibitangazamakuru bikabivugiraho icyarimwe, kubigarukaho mu madini, ndetse no kubyigisha ho mu gihe abayobozi b’ibigo by’amashuri batangiye akazi buri gitondo » Karugarama
Imwe mu myanzuro yafashwe hanasabwa ko ishyirwa mu bikorwa harimo kugenzura bikomeye imyitwarire y’abana mu mashuri, kubaganiriza, kubahiriza amabwiriza abuza guha ibisindisha abana batagejeje imyaka 21 y’amavuko ndetse no kutabemerera kwinjira munzu z’urubyiniro n’ibindi
Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ukibona ute ? cyakemuka gite ?
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
12 Comments
ibiyobyabwenge mu rubyiruko birakabije kandi birababaje,kuko gucika nabyo ndabona bigoye kuko babihabwa n’abantu bakuze!kunywa ibiyayu ubu ni prestigeku rubyiruko!dore rero, abagasomyeho ntibashaka kukareka keretse ubishe!abandi batatrabifataho nimubwire ababyeyi bakanguke,sha nge birambabaza kabisa, ababyeyi barasinziriye bibereye muri business za fake zituma batita ku bana babo.dore hamwe babikura;mu nzira bava ku mashuri,mu gusurana bagirana,mu birori bitandukanye baboherezamo, kubasigira abakozi mu mago kabisa ababyeyi nibacyngire aho. ikindi ababyeyi basigaye batinya abana babo ngo babarusha ubwenge, bya he se ko ari ububandi!ngo kuba bazi computer n’icyongereza ngo ubwo barabarenze!sha journalistes nimuvuge kabisa naho ubundi abana bacu baraducitse pe!sawa nushaka ko tuvugana byinshi call me on 0788358935.
cool story bro
Ibyari byo haba harimo gukabya kuko 21 years aba ajuze ntabwo aba akiri umwana . Ese kuki mutwita aban kandi Leta itatwitaho?
Mubihugo bindi umwana udafite ababyeyi aba uwa gvt ariko twe twirirwa twiruka mu ma famille mwaragiza mukiha kutubuza utubare mu myaka 20??? mureke gukabya
Ndasaba ko Night club zose zasinya umuhigo uvugako umwana uzinjiramo adafite identité cg passport yerekana ko afite 21 ans izafungwa bagatanga n’amande akaze kuko biraraenze ,gusinda,kurara bajyenda banywa amatabi nubundi burara kubana bato nukuri bicike.ikindi utubari natwo tujye tugereranya ntitugatange inzoga ku bana ,ni bagira doute bajye baka identité byagabanuka pe!merci
Gusa imyaka 21 ni ukuniga uburenganzira bwa bamwe mu banyarwanda. Umwana ni uri munsi ya 18 ni naho itegeko rishingiye rigaragaza umwana(Mineur) kuki mineur muyishyira kuri 21.Umwana uri munsi ya 18 ntiyemerewe ibyo abantu bakuru bakora, ahubwo hashyirweho ibihano kubakira abo bamineur mu tubari, mu rubyiniro kuko birakabije ba mwana under 18 years rwose byarazabye cyane cyane udukobwa.Abandi bo(18-21) ni ubusore bubarya kandi ni amasomo y’ubuzima ingaruka bazaziringera nibanga kumva inama bahabwa.
usanga aba bantu b’imyaka iri munsi ya 30 ahubwo mu rwanda baba bakibana n’ababyeyi mu miryango, ubwo rero iki kibazo cy’ibiyobyabwenge kikaba kibangamira imiryango yabo cyane cyane. Iyo umuntu yanjaniwe gushaka kandi nta kazi agira aba mu mfuruka z’iwabo ahinduka saramara, umusinzi numusazi wirirwa arwana n’ababyeyi . Nimukomeze umurava rwose murwanye ibi bintu maze abantu bace akenge bave mu bikozasoni. Abapolisi bakore akazi ko kurwanya mwene aba basinzi n’abanywa urumogi ku buryo by’umwihariko.
Uyu mubyeyi natekereze uko yarwanya nibiyobya bwenge bikorwa nabahanzi birirwa bahimba indirimbo zitagira ikamaro nagato wareba imibyinire yazo, imyambarire yabo kandi nibyo binyura kuri RTV n’amaradiyo hafi yose yo mugihugu cyacu ugasanga arikiyobyabwenge gikomeye. Ko mbona Imbuto foundation inyuzaho ibiganiro bituma abana bitegura kuba abayobozi n’abantu bafite icyizere cyiza cyejo hazaza. Ntiyatabara ngo ihuze abahanzi bose ibakorehse inama cyangwa Training KUNDANGA GACIRO na Kirazira ndetse no gukunda igihugu? Nyamuneka Fist Lady natabare ababahanzi nikibazo, indirimbo zabo nimibyinireyabo ndetse n’imyambarire n’ikibazo.
Muraho neza,
birashimishije cyane kuba mwanditse ibyerekeye ikibazo cy’ibiyobyabwenge. Kandi mukatubwira muri make, ibitekerezo byavugiwe muri iriya nama. Ndetse ndabasaba kugigarukaho kenshi, kuko bene kiriya kibazo ni ingorabahizi. Kugirango umuntu akirwanye neza neza, agomba kumva impamvu-rutonde zigitera…..
ABABYEYI NI BURI MUNTU WESE UKUZE. Jyewe wandika ibi, ndakuze nsheshe akanguhe, ariko na njye nigeze kuba umusore umwe bitaga kera „Intarumikwa“. Navutse impundu zivuga, nabyirutse muri rusange merewe neza kabisa. Ubuzima bwari buryoshye, urubyiruko duhamiriza, tubyina, duceza. Kugirango rero ntabarambira ndabamenyesha ko urumogi narutumuyeho. Ndabamenyesha ko urwagwa, ikigage, byeri ndetse na wisiki nabikundaga cyane. Kandi gatsinda iwacu mu rugo ibyo byose byari bihari, ari byinshi, byari tayari….
Abantu bakuru basangaga nasinze, aho kumbaza igituma nywa inzoga nyinshi, aho kungira inama bahitaga banyuka inabi. Kandi nabo nyine wasangaga atari shyashya. Ibyinshi nakoraga nabaga nabirebeye kuri data na data wacu, no ku bandi bagabo b’intangarugero twari duturanye. Namwe nimumbwire koko. Mwarimu isaa sita wasangaga yinywera akagwa, nyuma ya saa sita ntabashe kutwigisha, ahubwo akaduhata imyitozo, we yiyicariye imbere, umugono ari wose!!!
INGARUKA MBI ZIJYANA N’UBUSINZI NDAZIZI NEZA.
Muri make, buri muvandimwe wafashe ijambo muri iriya nama, mu byo yavuze harimwo impeke y’ukuri. Kandi no muri za comments usanga hano huri runo rubuga harimwo amasoma menshi. Cyane cyane URUBYIRUKO nka uriya mwana „Newton Sweing“ ndabasabye nimushire isoni, maze koko mutubwire ikibari ku mutima!!!
Buri muntu wese ukuze akwiye kujya afata umwanya uhagije akaganira, kandi agatega amatwi abakiri bato. Usibye gukunda ubuzima na twe twagiraga, urubyiruko rw’ubu rufite ibibazo byinshi rwihariye…..
Dore urugero rumwe nshaka gutanga: Ikintu bita „GUPIGANWA“ cyarakabije kubinjira mu maraso. Inyota yo kugira umutungo munini yego na kera yahozeho, ariko jyewe nsanga ubu ikabije….. rero umunyantege nke ahita yumvako ari ikigwari, mbese ko nta gaciro afite!!!
Rero ABATO bakwiye kumenya ko AGACIRO k’umuntu atagahabwa n’amafaranga, imodoka cyangwa ibyubahiro afite ku kazi.
UBUMUNTU BURAHAGIJE. IMANA UBWAYO NIYO IDUHA AGACIRO.
Buri muntu wese, kuko ari ikiremwa cy’Imana, afite agaciro-kamere. Umuntu ntakeneye kugira ubwiza buhebuje, ntabwo akeneye kwiga amashuri ngo aminuze, kugirango agire agaciro imbere y’Imana-Rurema. Niyo umuntu yaba yaravutse afite ubumuga, mbese arwaye mu mutwe, nawe imbere y’Imana afite agaciro, ndetse karenze….
UMWANZURO. Koko rero kiriya kibazo dukwiye twese kukihagurukira. Aho turi hose, buri gihe. Kuko ngo, ufata ihene ayifata igihebeba!!!….
Murakoze mugire amahoro. Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza.
ibiyayura mutwe babirwanye bivuye inyuma
kandi tuzabafasha uko dushoboye
Nifuza ko nikibazo cy’utubari mu byaro cyakwigwaho kuko hariya mu byaro abantu birirwa banywa bagakurizamo no kuba abajura kuko nta mafr bakorera . Iki kibazo rwose kirahangayikishije cyane , mushyireho amasaha y’akabari atageza mu rukerera kandi amasaha yo gufungura utubari tw’inzoga yagombye kugira igihe atangirira. Nimushyireho n’abapolisi bafata abasinzi babafunge gutyo ubusinzi bucike. Murakoze.
Uyu mubyeyi wacu afite vision nziza tuzamushyigikira naho ababyeyi bararira . Mufate ingamba zikomeye rwose murwanye ibi biuntu tuzabashyigikira twivuye inyuma. Murakarama.
Ese umwana nakubaza ngo nzemererwa kunywa ibiyobyabwenge ryari?uzamusubiza uvuga ku myaka runaka azaba yujuje cyangwa twagira imvugo yoroheje tukajya tuvuga ibisindisha aho gukoresha ibiyobyabwenjye!Ku bwanjye nta munyarwanda wakanyweye ibiyobyabwenge kuko iki ni igihugu kiri muri vision yubwenge ku buryo bufatika!
Comments are closed.