
Nairobi – Umugabo yasimbutse muri etage ya 15 apfa ashywanyaguritse

Police muri Nairobi ivuga ko kuri uyu wa kabiri uyu mugabo yari yaje gusura uwo bafite icyo bapfana ukora mu nyubako za Pension Towers, nyuma yo kuganira uyu mugabo ngo yagize atya atarukira mu idirishya ari muri etage ya 15.

Paul Wanjama uyobora Police mu mujyi wa Nairobi ati “Turi guperereza ngo tumenya icyamuteye kwiyahura.”
Umubiri we ngo warashwanyaguritse n’umutwe we urasandaara, ntiyasambye nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Nation.
Umwe mu banyeshuri mu ishuri riba muri izi nyubako yatangajwe no kubona uyu mugabo mu birere amanuka muri etage. Bo ngo bariho bakora ikizami.
Uyu munyeshuri witwa Pauline Njambi ati “Yamanukaga ataka cyane, tugiye kureba hasi dusanga yahise apfa, umubiri we wari washywanyaguritse hose.”
UM– USEKE.RW
5 Comments
Yamanutse buzimbambwe!!!!!!!!!!! Aranasekejeeeeeee
Ahuuuuu!!!!?
Umurengwe wica nk’inzara + Inkubisi y’amabyi irayitarukiriza + Uwiyishe ntaririrwa + Nta wasiga ikimwirukamo ahubwo asiga ikimwirukankana + Igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda + Nubwo wasekurisha Umupfapfa umuhini nk’ingano, ubupfu bwe ntibwamushiramo (Imigani 27:22)
YAMANUTSE KIZIMBABWE KABISA!!!!!
imana imubabarire kd imwakire mubayo
Comments are closed.