Digiqole ad

Iran: Umuhanga mu ntwaro za kirimbuzi yishwe abambwe

 Iran: Umuhanga mu ntwaro za kirimbuzi yishwe abambwe

Shahram Amiri, umuhanga muri Siyansi y’imbaraga kirimbuzi muri Iran yishwe abambwe kubera gutanga amakuru y’ibanga kuri Leta zunze ubumwe za Amerika nk’uko byatangajwe kuri iki cyumweru n’umuvugizi w’ubutabera muri Iran Gholamhossein Mohseni-Ejeie

Shahram Amir mu 2010 ubwo yari ageze muri Iran aramutsa umuhungu we. Uyu mugabo bivugwa ko yari yarashimuswe n'inzego z'ubutasi za USA yaje koherezwa iwabo nyuma y'umwaka aho nawe bamuciriye urwo gupfa akicwa abambwe, umuryango we ngo wamushyinguye muri iki cyumweru
Shahram Amir mu 2010 ubwo yari ageze muri Iran aramutsa umuhungu we. Uyu mugabo bivugwa ko yari yarashimuswe n’inzego z’ubutasi za USA yaje koherezwa iwabo nyuma y’umwaka aho nawe bamuciriye urwo gupfa akicwa abambwe, umuryango we ngo wamushyinguye muri iki cyumweru

Shahram Amiri yari yaraburiwe irengero kuva mukwa gatandatu 2009 ari muri Arabie saoudite aho yari yagiye mumutambagiro mutagatifu. Yongeye kugaragara mu kwa karindwi 2010 ari muri USA asaba ko yafashwa gutaha muri Iran, nyuma birakunda yakirwa n’abayobozi ba Iran, kuva yakwakirwa ariko nta makuru ye yongeye kumenyakana.

Shahram Amiri watangaga amakuru y’ibanga rikomeye ku mwanzi (USA) yarabambwe” ni ibyatangajwe kuri iki cyumweru na  Mohseni-Ejeie

Akomeza ati “Uriya ntiyatekerezaga ko system yacu y’ubutasi izi ibyo yakoraga ndetse n’uburyo yavanywe muri Arabia Saoudite.”

Uyu yemeza ko kuva yajyanwa ubutabera bwahise bumukatira urwo gupfa.

Mukwa karindwi 2010 ubwo Shahram Amiri yagarukaga muri Iran, yatangaje ko yari afungiye muri USA mu gihe kirenga umwaka nyuma yo gushimutwa avanywe muri Arabie Saoudite n’abakozi ba CIA bavugaga ururimi rw’igi Perse (ruvugwa muri Iran).

Kuva mu 1980, Iran na USA nta mibanire na mito bigirana. Gusa mu myaka micye ishize abashinzwe ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro ku gukemura ikibazo cy’ibitwaro bya kirimbuzi, bagira ibyo bumvikana mu 2015 bitangira gushyirwa mu bikorwa mukwa mbere uyu mwaka.

Ku isi ibihugu bitanu nibyo byemerewe gutunga intwaro za kirimbuzi, ibyo ni; USA, Russia, UK, France na China. Uku ni nako bikurikirana mu kugira za toni nyinshi zabyo.

Ibi byemeranyijwe kuzitunga byonyine ku isi mu masezerano yitwa “Treaty on the Non-Proliferation of Nuclear Weapons”, ibindi bihugu 191 nabyo biza gusinya biyemeza. Gusa Korea ya ruguru yaje kuyasinyura mu 2003.

Gusa ibihugu by’Ubuhinde, Israel, Pakistan na South Sudan ntibyasinye aya masezerano.

Ubuhinde, Pakistan, Israel na Korea ya ruguru nabyo ni ibihugu bifite izi ntwaro za kirimbuzi.

Iran nayo bahora bikanga ko iri muri gahunda yo kuzitunganya ari naho amahari hagati yayo na USA ashingira cyane.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish