Bwa mbere indege nshya Airbus A330 -200 ya Rwandair yafashe ikirere
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu nibwo Rwandair yagaragaje amafoto ya mbere y’indege yo mu bwoko bwa Airbus A330 -200 , kuri uyu wa gatandatu Rwandair yatangaje ko iyi ndege bwa mbere yafashe ikirere igeragezwa.
Izi ni indege ebyiri zaguzwe na Rwandair, iyi Airbus A330 -200 yiswe “Ubumwe” na ngenzi yayo A330 -300 biteganyijwe ko zizagera mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka. Zikaba ziri gutunganyirizwa ku kicaro cya Airbus mu Bufaransa.
Rwandair yatumije izi ndege kugira ngo ziyifashe mu ngendo ndende ishaka gutangira ku mugabane w’Uburayi, mu Burasirazuba bwo hagati na Asia.
Iyi ndege A330-200 ifite ibyicaro (seats) 244, harimo imyanya 20 y’abakize (business class), 21 y’abaringaniye (premium) na 203 y’abantu basanzwe.
Naho ngenzi yayo A330-300 yo izaba ifite ibyicaro 274, harimo 30 y’abakire, 21 y’abaringaniye na 223 y’abantu basanzwe.
Izi ndege zombi zifite Moteri (engines) zo mu bwoko bwa Rolls Royce Trent 772B zizemerera gukora ingendo ndende.
Mu mwaka ushize wa 2015, ubwo Guverinoma y’u Rwanda yagiranaga amasezerano na Airbus, amakuru yavugaga ko izi ndege zombi zatwaye u Rwanda amafaranga agera kuri Miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika.
Photos/H.Gousse/master films/Rwandair.com
UM– USEKE.RW
61 Comments
Ariko ngirango murabona ko izi ndege za Airbus ziri smart nk’uko u Rwanda narwo ari smart country. Erega Franch touch irasobanutse gusa ni uko muri Politic hari ibyo tudahuza.
Nsanga kujya kwiyomeka muri Commonwealth ari erreur politique irenze kamere.Ababyita opportunisme bazabisobanurira abanyarwanda kera.
sobanura uburyo ari erreur en termes y’inyungu n’ibihombo, ureke gupfa kuvuga gusa
@samysky, Navuze erreur politique. Ibyo by’igihombo n’inyungu ushakishe neza uzabyibonera niba ubishoboye.
Baziruwiha koko??? iyo ideology wonse wazagerageje ukayiruka cg uzaheranwe namateka! Urarwaye kabsa
Va kubafaransa, mwakorana business ibundi nabaswa cyane muri politic
Icyo nkundira umuseke.rw ni uko umaze kuba powerful mu gushaka amakuru.
Bravo!!!
Bazatugarurire ka kantu ka like na dislike
Hahahahah! Nari nzi ko ubufaransa twabwamaganye muri byose, sinatekerezaga ko twajya gukoreshayo indege. Ukuruta aba akuruta koko!!
twemerako, Urwanda arirumwe mubihugu bifite inzobere muby’ubumenyi%.from mombassa.
Ibyo byose ni byo kwishimira kandi tubikesha imiyoborere myiza, irangajwe imbere na HE Paul Kagame.
Oya aho ntaho bihuriye, ntimukavugeko ibintu byiza mu gihugu mubikesha umuntu umwe kuko nibibi nabyo wabimwitirira kandi ataribyo, ibyo nubuswa.Umubyeyi w’igihugu, indashyikirwa, intore izirusha intambwe,Ubwato bufite umusare,impanga ya yesu ibyo bisingizo byose ni fake.Umuntu ari ku kazi ahemberwa akora neza, yuzuza inshingano yahawe na rubanda. ndumva biba bihagije.
@Kazuba Josette,
Nonese Kazuba nshuti yange kuba umuntu akora neza kandi akuzuza bya nyabyo inshingano yahawe na rubanda ibyo se sibyiza? nkaba mbona rero nta cyaha cyirimo kuba yabishimirwa, kandi wibuke ko ntawe ushobora gushimisha abantu bose icyarimwe erega ibikorwa u Rwanda rumaze kugeraaho birivugira imihanda irabagirarana, isuku utapfa gusanga ahandi, uburezi kuri buri wese, girinka munyarwanda, Health insurance, Drone zikwirakwiza imiti mugihugu kandi mu gihe gito, etc….. none haziyeho Airbus-320 ndakumenyesha ko mukarere nta kindi gihugu gifite Airbus-320 nonese kuba ari u Rwanda ruyitunze bwa mbere iyo ni inkuru mbi? ibyo byose tubikesha imiyoborere myiza nyine iyobowe na HE Paul Kagame.
@Hassan, Koko se ubwo ibyuvuze nibyo utekereza? Byaba bibabaje niba wumva ko niba Uganda idafite Airbus,Congo Kinshassa,Kenya kwaruko tubarusha ubukungu,ubunararibonye mu bucuruzi nibindi ntarondoye.iyo mihanda ishashagirana uvuga, nkwibarize gato muvandimwe, wambwira icyo nakwita axe principal mu gihugu yubatswe nyuma ya 1994 uvanyemo Gisenyi-Kibuye-Cyangungu-Gitarama kandi nawo ayo masezerano yasinywe na leta yariho kera ? Ko twari dutegereje Aéroport ya Bugesera wansobanurira aho uwo mushinga uhagaze? Ahaaa ni danger nyamara.
@ Kanyandekwe,
Uraho neza? kagire Imana n’u Rwanda, nshuti yange dushobora kuba tutabarusha ubukungu ndavuga biriya bihugu wavuze ariko tukaba tubarusha kumenya icyo dushaka, tukaba tubarusha kumenya icyerekezo twihaye mubuzima nkabanyarwanda tuzi aho twavuye, tuzi aho tujyeze, dufite naho dushaka kugera hari umuhanga wavuze ngo mbere yo gukora ikintu ujye Think,Plan and Act wasanga rero biriya bihugu wavuze babanza gu Planninga mbere yo gutekereza cg bakabanza kwa Actinga mbere yo gutekereza bigatuma bahomba twebwe twagize amahirwe dufite ubuyobozi nkuko nabivuze hejuru bwita kuri ibyo bintu bitatu, kandi nizeye ko ngewe nawe duhuje ingufu n’ibitekerezo byacu igihugu twagihindura Paradizo mugihe gitoya, Kanyanekwe muvandimwe uyobewe ko ko nyuma ya mahano yagwiririye u Rwanda igihugu cyahereye kubusa dutangira bushya, nukuri Airport izubakwa ndakurahiye nkurikije umuvuduko igihugu kiriho, Stade zizubakwa ndetse n’ibindi byiza biruta ibyo gusa ibyo bizashoboka niduha umwanya abayobozi bacu tukabakunda, tukabubaha, ntitukajye twumva ko kubanenga burigihe aribyo bizazamura igihugu.
Urakoze.
hari icyo bita”Principe de la continuite de l’etat”.leta ivaho, ije igakomereza aho indi yari igeze.Tujye dushima ibyiza abategetse igihugu cyacu bagiye batugezaho uko basimburanye, kuva Ku ngoma za cyami,abakoroni,repubulika ya 1,2,3.Tubashime ibyiza batugejejeho.tubagaye ibibi bakoze tugamije kutagwa mu makosa amwe.
AHUBWO MBWIRA WOWE IKINTU KIMWE MUNBYO WISE PRINCIAL BYUBATSWE NA LETA YA HABYARA BITARI INFASHANYO ZA FRANCE NA BELGIQUE CG UBUSHINWA. BIVUZE BAMUTEKEREREZAGA KUGIRANGO BAKOMEZE KUMUTEGEKA. NAHO HE PK ARATEKEREZA AKANAKORA NTAWUMUVUGIYEMO KANDI NIBA UTAREBA IBIMAZE GUKORWA URI IMPUMYI
Kanyandekwe wowe uri Kanyamihoro icecekere. Tuzajya twibukira iyo guverinoma yawe ya kera ku mihoro. Naho nibavuga ibyiza ujye utega amatwi ubundi ushimire Imana ko widegembyana ingengabitekerezo nawe uzi.
Operfectly said. Aba baryankuna b’intore uzi ko utabitondeye baguhindura Imana, ukazisanaga Umuremyi yagufashe nka Lucifer akaguhanantura mu “ijuru” wishyizemo no hasi ngo pi !!
Ahokugura indege natera amashyamba kuko mbona uburyo indege zihenda kdi iyo ikoze impanuka biba birangiye ibaze nawe iyo misoro ya $$500 ukuntu ingana??
ubu nkuru ruganda ruramutse ruri mu Burundi budufungira imodoka nibishyimo ,izi ndege zazataha ra? ahha nzaba mbarirwa
Izi ndege ntabwo zizajya mu Burundi zizajya zijyana abasoda muri darfour,Juba,Somalia nahandi cyangwa zijyane intore muri Rwanda day kwisi hose.Gusa ideni rituri ku mugongo wowe nanjye numwana wawe.
cogas mrs president
Aba bafaransa baje muruyu mukino gute se kandi twarabamaganye?
It is business, idiot ! Ntabwo u Rwanda Rwangana na France uretse gusa kuba hari inyungu zigongana gato muri politics, ariko muri business dusanze naaho zigonganga, we sleep in the same bed, mabere ya nyoko !
Gutukana bibi messy
Nyoko wawe afite amabere nawe…..ubwo uriyo kandi. Kuko amagambo yawe yerekana ko nta shuli wakandagiyemo usibye kuba umushumba nko mu Mutara wenda.
Messy nintore, gutukana nibyo biziranga nta na rimwe zishobora gutanga igitekerezo zerekana aho wibeshya zifashisha ubumenyi.Ashwi zihita zahukana ibitutsi kakahava.
Interahamwe se zo zibigenza zite? zo zihita zitema ijosi. aho kuntema wantuka kuko kuntuka ntacyo bimpindura uko ndi
Air Rwanda na kera zahozeho nta gishya kirimo gusa leta ifitemo imigabane ingahe kuko gukoresha marketing yu Rwanda kandi ntacyo dufitemo kigaragara nabyo babyita ubweskro.
Ariko iyi company ikora yunguka? Leta yagujije ku isoko mpuzamahanga amafranga iyashoramo (mu gihe kimwe n’ayashyizwe muri Kigali Convention Center), tubwirwa ko yaguze indeshye nshya cyangwa yongereye destinations zayo, ariko nta na rimwe bajya batubwira bati: muri uyu mwaka twungutse aya n’aya, nk’uko sosiyete mpuzamahanga zibikora, cyangwa za banki ziri mu gihugu Leta ifitemo imigabane nka BK. Ariya mafranga yagurijwe azishyurwa ryari?
ibi byose tubikesha Nyakubahwa Paul KAGAME. Icyo turicyo niwe tubikesha igihugu yagikuye ikizimu ntabwo cyari kizwi none aho ugeze hose iyo uvuze ko urumunyarwanda birumvikana kandi bakanakwibazaho cyane. thank you your Excellence P KAGAME
hahahahha!!!! Winsetsa rwose dore ndirwariye.
Nyamara aya madeni twirirwa twishimira azadutangangaza pe! None se mwambwira iriya ndege izafata iyihe destination ku buryo yazajya igenda yuzuye byibuze incuro 4 ku cyumweru? Abanyarwanda ubusanzwe ntibatembera murabizi kandi barakennye muri iki gihe, abanyamahanga nk’abacongomani nabo twacungiragaho muzi ukuntu Ethiopian airlines yahise ibitwarira kubera ukuntu yahise ihanantura ibiciro, kandi ibiciro bya Rwandair bisigaye biri hejuru. Njye rwose ndabona iriya ndege Rwandair izahita iyiparika pe ndabarahiye.
Icyakubwira rwandair kubera kubura abagenzi ukuntu yica igihe yarabinkoze mva Kenya irenzaho 45min kdi ibanza noguca Entebbe byayicanze twari twananiwe numva ndayihuzwe kdi Ari iyacu
Icyakubwira rwandair kubera kubura abagenzi ukuntu yica igihe yarabinkoze mva Kenya irenzaho 45min kdi ibanza noguca Entebbe byayicanze twari twananiwe numva ndayihuzwe kdi Ari iyacu
Hahahhah mubikesha muzehe se nta misolo utanga!!!!??? Niba yakose muli salary ye akishyura Indege Ni uwo gushimirwa Koko!!!
Mucunge neza iby’umutekano wayo, hato perezida kagame atazishuka akayigendamo, maze ba rutuku (france) aho biyicariye aho ku ruganda, airbus, bagakanda akuma igahita yiroha mu nyanja cyangwa igahira mu kirere -bati igize ikibazo technique -tukaba tumuhombye dutyo, ibyo tugezeho bakabisubiza irudubi! Kuba yarakorewe mu Bufaransa nabyo ubwabyo bikwiye gutera amakenga! RG murabe munyumva!!
Wowww je suis fier d’être Rwandais et bravoo a notre président paul kagame????
Wasanga mu myaka itaha, tuzajya tuzitumiza muri Afrika, aho kujyaho hose mumahanga ya kure kuzizana. Nta kidashoboka dufatanyije hamwe
Njye amabara ashashagirana ntamara impungenge. Turasaba UM– USEKE ko wazatugira kuri RWANDAIR bakatwereka uburyo batera imbere banunguka nk’uko BK, BRALIRWA, CIMERWA,RWANDA REVENUE AUTHORITY batubwira bati uyu mwaka twari dufite intego iyi n’iyi, twungutse aya n’aya….!twarengeje target kuri iki kigero. Naho kurundanya indege mu kirere ntibisobanuye ko zunguka. Ibihugu byinshi bifata za kompanyi z’indege nko kwirarira aho usanga zisa n’izubatse izina ry’abategetsi gusa ariko zikorera mu gihombo. Rwandair nayo nihaguruke inatubwire ayo binjiza nk’inkungu bateke guhora batubwira ko bazanye indege nshya cg bafunguye ingendo nshya kandi wenda nta n’abagenzi bazirimo. Ahubwo ugasanga mu ngengo y’imari ya buri mwaka bahora bongererwa amafaranga kandi bari bageze igihe cyo kwibeshaho.
Mutamba ubivuze neza cyane.
Ejob ntibizagutangaze ubwiwe ko Ethiopian Airlines yayiguze hanyuma Crystal Venture igafatamo shares 49.9%. Ibyo bya bugdet uzana hano ntacyo bivuze ni ibyawe nka spectator.
Sha ubwoko bw abanyarwanda ntibugondwa ijosi peeee…ubu muzishimira iki koko..kandi u Rwanda ruramutse ntadeni rufite rukaba rutagira indege mwavuga ngo igihugu kitagira airline..none kuko ihari ngo murashaka ko babereka niba yunguka…muzi niba airline yunguka mu gihe kingana iki? Muzi izimaze hejuru y imyaka 15 zitaragaragaza inyungu ifatika? Muzi za Delta na American airline zimaze imyaka amagana zikaba zikigira igihombo..murashaka ko nazo zifunga se? Airline ntiberaho kuzana amafrw gusa..it’s a national flag…its all about image,dignity,employment etc..naho abaririra amadeni mwibuke ko hari abayafata bakagura amazu I Paris abaturage tukazishyura…namba nayubu agura izo ndege abana bacu bakiga kuzikoreramo n iyo convention ikaza igatanga akazi.. Abo byababaje mwimanike.
Wasanga hari abantu bakeka ko Rwandair ibayeho ubungubu. Reka daaaaaa!! Na kera yahozeho rwose, yitwaga AIR RWANDA ku bwa presida Habyarimana Juvenal ndetse inakora ingendo mu mahanga. Wenda ubu ni uko bahinduye izina bakongera indege n’íngendo kandi nabyo ni byiza ni ibyo kwishimirwa. Ariko nyine abantu bagomba kumenya ko Rwandair aho igeze ihakesha AIR RWANDA yo ku bwa Habyarimana yayibyaye.
Murakoze cyane turabakunda.
Wowe wumiye ku ruhu nk’ikirondwe, inka yarariwe cyera. Iyo Air Rwanda usibye kujya i Kamembe na Gisenyi ahandi yajyaga ni hehe? Idashobora gutwara abantu barenze 20? Air Rwanda se ni iyihe ndege yasigiye u Rwanda, ko yajyanye na ba nyirayo, ikarinda ihenukana nabo iyo za Zaire.
ariko Musana weeeee….. umenya utarize niba warize ntusobanukiwe, muri 1980s habaga iyitwa Air Rwanda Boeing 707 JetPix, nushaka kureba ifoto yayo uirebe kuri iyi Link ntukagendere mu kigare cy’ibintu utazi…. https://commons.wikimedia.org/wiki/File:Air_Rwanda_Boeing_707_JetPix-1.jpg
habaga n’indi itwara imodoka yitwaga Air Rwanda Boeing 707 Groves, https://commons.wikimedia.org/wiki/File:Air_Rwanda_Boeing_707_Groves-2.jpg bajye basobanukirwa ntibakatubeshye…
Murakoze cyane Alice na Rwidegembya muduhayeizo links zerekana indege nini za AIR RWANDA zo mu Rwego rwa boeing.
Birerekana neza Air Rwanda yari yarateye intambwe pe! Kugira boeing ebyiri. Biragaragara rero ko ibiri kwishimirwa ubungubu na Rwandair, AirRwanda yo yari yarabigezeho muri za 1980s.
Uhubwo igikuru numva Rwandair yakora ni ukwibaza impamvu Air Rwanda yahombye, noneho bakayirinda kuko bigaragara neza ko kugira indege nini ubwabyo bidahagije ngo uvuge ko wateye imbere, kuko na Air Rwanda yari izifite kandi biza kurangira ihombye.
Niba wowe waravutse nyuma y’idarapo rishya ndagira ngo nkumenyeshe ko AIR RWANDA yajyaga Addis Abbaba, Nairobi, Entebbe, Bujumbura, Dar es Salaam na Kinshasa rimwe na rimwe.
Iby’uko yageze aho igahomba byo ni Ukuri nk’uko nta kikubwira ko umwana wayo Rwandair nayo idakorera mu gihombo.
Kuvuga ko yarangiranye n’ubutegetsi bwa Habyarimana muri congo ibyo ni nko kwikirigita ugaseka kuko Rwandair yabayeho ejo bundi muri 2005 (niba ntibeshye), kuko nyuma ya 1994 AIR RWANDA yarakomeje inafite n’indege nto gusa zajyaga Kamembe na Rubavu.
Unva, abanyarwanda dufite irwara. Ntabwo tuzi kunenga ibi umuntu yakoze kandi go tuvuge nibyiza yakoze. Kuba utavuga rimwe nta leta ya FPR ntibivugako utavuga nibyiza yakoze kandi ikagushyira ariko nibibi yakoze ukabinenga. Kuba leta yavuyeho utayikunda ntabwo bivuzeko ugomba kuyivuga ibibigusa, ibyizayakoze ntubiyishyimire. Kugiti cyanje sinemera uburyo FPR iyoboye igihugu, ariko nanone hari ibyo mbona yakoze kandi bikwiye gushyimwa. Rwanda Air nikimwe muribyo, kuko mbere ya FPR, air Rwanda yahoraga igwa mugihombo kuburyo byageze aho leta ikayifunga bagasigara service yo gucuruza amatick yindege zazaga mu Rwanda gusa. Kandi nibindi ibihugu byo mukarere byagerageje gushyinga society zitwara abantu mundege zarahombaga, urense Kenya. Nihagira ushaka ko ntanga urugero rwibibi FPR yakoze azambaze narwo nzarutanga.
@ Simba Jean,
Muvandimwe simba ndagusuhuje Kagire Imana n’u Rwanda,
Simba sinzahwema kugushimira uburyo utanga ibitekerezo byawe kandi ukubaha abo mutumva ibintu kimwe ntubahutaze bigaragara ko ufite uburere budasanzwe nubunararibonye ndagushimiye pe, Nonese nshuti yange wemera neza ko nta mwiza ubaho umwiza ari Imana yo mw’ijuru gusa? turi mw’isi y’abantu muvandimwe gusa icyo nemera kandi nzahora mpamya nuko FPR iyoboye igihugu neza kandi ikiganisha ahashimishije yahereye kuri zero igihugu cyarasenyutse, none kikaba kigeze ahashimishije, ibyo rero bivuze ko RPF ariyo irebwa na buri wese kandi wibuke neza ko ngo igiti cyera imbuto nziza burya ngo nicyo giterwa amabuye.
Urakoze Simba Jean.
Ngo FPR yahereye kuri zeru? Waba waravutse ryari ra? Imihanda yo mu Rwanda yose se ni FPR yayubatse? Stade amahoro, stade Regional? ahubwo se Stade fpr yubatse ni iyihe? Ibitaro byose bikomeye FPR ntiyabisanze?(Chuk, Chub, Faycal,etc..), Inzu ministeri nyinshi zikoreramo nazo Fpr yarazisanze? Ntimugafane ngo mukabye kuko bibagaragaza nk’abanyakinyoma kuruta kuba abanyakuri. Urimo gushima Simba Jean ariko ntiwumvise na gato ibyo yanditse (niba wanabisomye sinzi). FPR ifite byiza byinshi yakoze byo gushimwa ibyo nta wabihakana ariko nayo Kandi rero ifite byiza byinshi yasanze (nk’uko simba Jean yabivuze). Kuyibeshyera ko yahereye kuri zeru uba uyitesha agaciro wibeshya ko uri kuyishyigikira kuko n’abayobozi bayo nzi neza ko batabyemera gutyo.
@ Simbikangwa,
Simba namushimiye ibyo yandika, ndabisoma yewe nubu nabisomye kuko mbisoma inshuro irenze imwe, icyo mushimira rero nta kindi nuko atanga ibitekerezo bizira ubwibone no kwirata agira imvugo nziza kandi yuje ikinyabupfura nibyo mushimira gusa nonese niba utemera ko FPR yahereye kuri zero, igihugu cyari cyuzuye imirambo, imfubyi, nta bakozi mugihugu nabarimo barahahamutse, nta byiringiro umunyarwanda wese yari afite byejo hazaza none ngo imihanda? ubuse koko uretse kwirengangiza FPR ntacyo ikora kuri iyo mihanda uvuga? uzarebe ubu umunyarwanda arishimye mugihugu cye, Simbikangwa ubyange ubyemere igihugu ntago kizazamurwa no guhora munenga ibitagenda ahubwo mubanze mushimishwe nibimaze kugerwaho, ingoma ya Habyarimana rwose ifite ibyiza yakoze ariko kuki wumva ko mugihe mvuze ko FPR yahereye kubusa ari ukwigiza nkana? stade, ibitaro ibyo byose uvuga byari kwikoresha iyo FPR itazanira abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge? naho inyubako za ministeri nshuti yange ubu ndakumenyesha ko inyinshi zimukiye munzu zibirahure kuva hasi kugera hejuru ibyo byose rero tubikesha imiyoborere myiza muvandimwe.
Nyine urumva ko itahereye kuri zeru. Yazanye ubwo bumwe n’ubwiyunge bufite ibyo buheraho, ivugurura imihanda ndetse yubaka n’indi nabyo bifite icyo bihereyeho cyakozwe n’abandi. GUHERA kuri zeru bivuze guhera ku busa, ko nta kintu na Kimwe cyari gihari (zeru nyine). Kandi ibyo sibyo nawe urabizi.
Ibyo byose uvuga FPR niyo yishyuye imyenda. Kimwe n’imihoro na nta mpongano mwari mwaraguze. Erega ntawuvuga ko Kinani kitakoze. Cyaragerageje. Ariko cyaguze imihoro, gitegura itsembabwoko. Cyashoje nabi. Mujye mwicecekera.
Komera Hassan cuti yanjye.
Nibyo ntangoma itagira ibyiza nibibi. Ahubwo ikibazo cyabanyarwanda nuko ubona abashaka ubutegensi baba bashyishikajwe no kwifatira ubutegensi kurusha kugira inyota yo guhindura ibintu. Komera muvandimwe Hassan.
Kompanyi y’indege ni ukuyitondera, ntabwo ari kwishimira ko drapeau yacu ijya mu kirere, ari ibyo twatangira no gutekereza kujya ku kwezi. Gestion ya Kompanyi nk’iriya isaba ubunararibonye, niba mukurikira za kompanyi Leta ifitemo imigabane zikunze guhora mu gihombo, tangirira kuri Air France,unyure kuri SOUTH African Airlines n’izindi… Ntabwo twakwishimira ko dufite indege igihe choléra imara rubanda kubera isuku nke mu giturage (baza PM Murekezi aguhe imibare), ntabwo twakwishimira kugira za Airbus mu gihe mu gihugu hari NZARAMBA kubera politiki mbi y’ubuhinzi. Muri make abategetsi bariho bashaka kwerekana ko ababanjirije ntacyo bakoze, rimwe na rimwe bagatangirira kuri zero kandi hari ibintu bizima bashoboraga gutangiriraho, urugero ntanga ni ubushakashatsi mu buhinzi, bisa n’aho ibyo ISAR yari yaragezeho byose babyibagiwe bagatangira bundi bushya. Urundi rugero natanga: Dukunda kwakira imikino muri bwa buryo bwo kwerekana façades nziza ariko ugasanga tugikinira kuri petit stade ifite capacité ya 1000 places, mu mishinga ikorwa habuze uwakubaka salle igezweho ya 3000 places isakaye? Ba dépite baherutse gusanga imiti ifite agaciro ka miliyari zirenga ebyiri zarahombeye mu bubiko, uzarebe ko hari n’uwo bazarya urwara kandi biriya ni criminal.Ibyiza ni ukwita ku birebana na rubanda aho kuguruka.
@ Kagabo; nta na rimwe ibibazo bitazabaho bityo rero kujya ku yindi ntera ntibisaba ko uzaba wabanje gukemura ibibazo byose biri mu gihugu. Nzaramba na kolera ntabwo ari ibibazo biri mu gihugu hose ngo maze abe aribyo bituma guverinoma isubika imishinga yindi. Ikindi kandi umenye ko gahunda yo kwagura ibikorwa bya Rwandair biri muri program ndende ya Leta y’ibyitwa MICE(Meetings, Incintives, Conferences and Events)igamije kugira u Rwanda ihuriro ry’isoko rya serivisi mu karere. Ntiduhore turira ngo turi landlocked ahubwo tubibyaze umusaruro tube landlinked. Ikidashoboka ni iki ahari ubushake? Naho ibyabategetsi bawe bo hambere na za ISAR zabo uzasome raporo y’ubushakashatsi bakoze muri 1990 ubwo bavugaga ko u Rwanda rutari gushobora guhaza abaturage barenze miriyoni7. Ntekereza ko kuba turi miliyoni 12 bikaba bigaragara ko nta nzara n’amapfa nk’ibyabaye muri 1989 mu makomini arenga 47 hari icyo abayobozi bakoze naho ubundi cya kiganiro cya ejo nzamera nte cy’amaganya cyacaga kuri radio Rwanda ubu nicyo kiba giharirwa umwanya munini. Naho ibya stade ubyihorere kuko inyigo zerekana ko nta investments irimo burya zinjiza make cyane. Ku bijyanye n’abacunga nabi ibya rubanda nibwira ko ari kuri ubu butegetsi bahagurukiwe kurusha mbere hose. Uzambwire ababurugumesitiri cg abandi bayobozi bigeze kweguzwa nkuko biri ubu kubera gucunga nabi ibya rubanda. Kandi ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda habaho raporo z’umugenzuzi w’imari ya Leta zerekana ibihombo biterwa n’ashinzwe gucunga uwo mutungo. Iyo biza kuba bikorwa mu gihe cy’ubutegetsi bw’izo nyamibwa zawe ushaka kudutsindagira kandi tuzi uko bwarangiye, Caisse d’Epargne; Airwanda; GBK; OVAPAM, TRAFIPRO, OPROVIA,…N’ibindi bigo ntarondoye ntibiba byarahombye burundu.
@Farell
Uravuga neza nk’umuntu uzi izi repubulika zikurikirana uko zakoraga. Ugomba kuba uri muri babandi bakeya babayeho neza ku ngoma ya FPR.Iyo wemeza ko nta nzara iri mu Rwanda uba umeze nka Minisanté yemeza ko nta Choléra iri ku Gisenyi. Reba abantu muturanye barya rimwe ku munsi! Ese politiki mbi y’ubuhinzi ko ntacyo wayivuzeho? Ntabwo dukeneye Capitalisme sauvage, dukeneye kwita kuri rubanda. Niba Salle ya siporo ntacyo yinjiza aho Convention Center yo izinjiza menshi? Ndemeranya nawe ko auditeur général akora akazi ke neza ariko abanyereza umutungo wa Leta ntibahanwa. Ba Meya begujwe akenshi bazize gutekinika za mituelles. Iriya miti yaboze ubundi abazungu bayohereza muri Afrique igihe cyayo kigiye kurangira, ni za mafia tuzi abazicunga.
@ Kagabo: Ibyo uvuga nibyo. Kenya Airways ngo ifite igihombo cya 230.000.000 Euro muri 2015-2016 mu gihe
Ethiopian Airlines ifite benefice ya 150.000.000.Euro. Hari izindi Compagnies nka Emirates zishyiraho ibiciro biri hasi kubera ko bafite indege nyinshi za Airbus na Boing kandi peteroli ari munangi. Urumva ko Rwanda Airlines bizayigora guhatana na companies zikomeye.Uretse ko hari uburyo bwo gukumira za Companies uzibuza kugwa iwawe cyangwa gukoresha ikirere cyawe. Icyo gihe nawe uba witeguye ko nawe bakugerera muri ako kebo. Birasaba étude de rentabilité igaragara ndabizi ko indege imwe ya Cargo AIR RWANDA yari itunze yariyaratesheje benshi umutwe kugeza igihe bayigurishije.
Comments are closed.