
Kamonyi: Umusore w’imyaka 20 yishe umugabo, 50, amuteye icyuma bahoze basangira

Umusore witwa Martin Nshimiyimana ubu ari gushakishwa nyuma y’uko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu yateye icyuma mu ijosi umugabo witwa Francois Sibonama w’imyaka 50 agapfa kubera gutakaza amaraso menshi.

Byabereye mu mudugudu wa Nyaruhengeri mu kagali ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga ahagana saa yine n’igice z’ijoro nk’uko umuturage witwa Martin Bigaruka wari hafi y’aho ibi byabereye yabibwiye Umuseke.
Martin Nshimiyimana na Francois Sibonama ngo bari bigeze gusangira inzoga.
Amakimbirane yabo abatabaye ntabwo bazi neza icyo yavuyeho gusa bavuga ko byose byaba byatewe n’ubusinzi bukabije.
Uyu musore ngo yavuganye nabi na Francois maze aragenda azana icyuma akimushinga mu ijosi.
Francois Sibonama yapfuye kubera gutakaza amaraso menshi.
Uyu ushinjwa kumutera icyuma yahise abura kugeza kuri uyu wa gatandatu akaba yari agishakishwa.
Inzoga z’inkorano ndetse n’ubusinzi bukabije nibyo bikunda gutera ihooterwa rinyuranye rikorerwa mu ngo, urugomo n’ubwicanyi bwa hato na hato.
UM– USEKE.RW