Sudani y’Epfo yemeye ko hoherezwa ingabo zo mu karere
Guverinoma ya Sudani y’Epfo yemeye kuri uyu wa gatanu ko hakoherezwa ingabo zo mu karere kurinda amahoro, ni nyuma y’imirwano ihaheruka mu kwezi gushize ndetse n’intambara ihatutumba ishobora gushozwa na Riek Machar uherutse kuva muri Guverinoma akajya mu ishyamba akavuga ko azagaruka ku ngufu.
Riek Machar ariko akiri Visi Perezida yahose asaba ko izi ngabo zizanwa gusa ntabyakorwa kuko hari habayeho amasezerano y’amahoro hagati y’impande zombi.
Ubwimvikane bwo kohereza ingabo z’ibihugu by’Akarere muri iki gihugu byagezweho mu nama ya IGAD (Intergovernmental Authority on Development ) kuri uyu wa gatanu i Addis Ababa ahari abakuru b’ibihugu bahuriye muri uyu muryango, barimo na Perezida Kagame.
Umunyabanga wa IGAD yatangaje ko “Guverinoma ya Sudan y’Epfo yemeye ko boherezayo ingabo nta yandi mananiza.”
Izi ngabo zigomba kuva mu bihugu binyuranye bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba.
Ibijyanye no kuzohereza n’ibihugu byifuza gutanga izi ngabo bikaba aribyo bigiye gukurikiraho.
Kohereza ingabo muri Sudan y’Epfo ni umwanzuro waganiriweho mu nama y’umuryango w’ubumwe bwa Africa iheruka guteranira i Kigali mu kwezi kwashize, gusa nta myanzuro yabifashweho kuko yagombaga gufatirwa mu zindi nama nk’iyi.
Sudan y’Epfo imaze iminsi mu bihe by’intambara kubera ubwumvikane bucye hagati ya Dr Riek Machar na Perezida Salva Kiir.
Imirwano yabaye mu kwezi gushize yahitanye abantu bagera kuri 300 abarenga 600 000 barahunga.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Reka turebe niba expérience dufite mubyamasezerano ya Arusha haricyo azamarira abandi.