Huye: Abarangije imyuga ngo ifaranga batangiye kurikirigita bakiri ku ishuri
Mu gihe hari ikibazo kinini cyo kubura akazi ku rubyiruko rurangije za Kaminuza abarangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bo batinzwa no kurangiza kuko n’iyo bakiri kwiga baba batangiye gukora ku ifaranga. Ni mu buhamya butangwa na bamwe rubyiruko rurangije imyuga mu kigo kiri i Mubumbano bavuga ko ubuzima bwabo buri guhinduka.
Abanyeshuri 45 b’urubyiruko biganjemo abacikirije amashuri yisumbuye na kaminuza kubera ibibazo binyuranye birimo n’ubukene mu miryango, barangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu kigo kibyigisha ahitwa i Mubumbano mu murenge wa Mukura. Aba bigaga ububaji, ubwubatsi, ubudozi, ububoshyi, gusudira…
Muri uyu murenge hari ikibazo cy’urubyiruko rwinshi rwandagaye rudafite umukoro kandi rudafite n’ubundi bumenyi, ku bufatanye n’itorero ry’Abangilikani diyosezi ya Butare hashinzwe iri shuri kugira ngo rihangane n’iki kibazo, rihe uru rubyiruko ubumenyi bwarubeshaho nk’uko bivugwa na Bishop Nathan Gasatura uyobora iri torero muri diyosezi ya Butare, ngo iyi ntego bari kuyigeraho nubwo ubushobozi bwabo bukiri bucye.
Abanyeshuri barangije ubu bavuga ko batangiye gukora ku ifaranga bakiri no ku ishuri kubera ubumenyi bahawe aha, ubuzima bwabo ubu ngo butandukanye n’ubwo bariho mbere ku badafite akazi badafite amashuri, badafite n’ubundi bumenyi.
Agnes Nyiracumi we arangije uyu mwaka, yahawe impamyabumenyi mu budozi avuga ko kugeza ubu yatangiye gukora ku mafaranga kubera ubu bumenyi yahawe akoresha ibiraka hanze akabona amafaranga akiri no ku ishuri.
Christine Niwemugeni umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, we avuga ko n’abarangije za kaminuza nabo bakwiye kwiga imyuga yiyongera kubyo baba barize mu yandi mashuri kugirango bibafashe kwihangira imirimo mu gihe batabashije kubona akazi k’ibyo bize.
Leta y’u Rwanda yihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka muri gahunda yo gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu barangiza amashuri.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye