Digiqole ad

Kirehe FC izamutse mu kiciro cya mbere. Abafana bamwe bafunzwe

 Kirehe FC izamutse mu kiciro cya mbere. Abafana bamwe bafunzwe

Akarere ka Kirehe bwa mbere ubu gafite ikipe izakina shampionat y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, ni nyuma y’umukino wo kwishyura urangiye mu kanya Etoile de l’Est ntibashe kwishyura ibitego bibiri yatsindiwe i Nyakarambi ku cyumweru gishize. Kirehe ihise ibona ticket yo kuzamuka.

Wari umukino urimo ishyaka ryinshi cyane biza kuvamo amahane ya hato na hato
Wari umukino urimo ishyaka ryinshi cyane biza kuvamo amahane ya hato na hato

Umukino ubanza Kirehe FC yari yatsinze Etoile de l’Est ibitego bibiri ku busa, uyu munsi ku kibuga cya Paroisse Etoile yatsinze igitego kimwe ku busa bityo isigara ityo.

Wari umukino w’ishiraniro, ishyaka ryari ryinshi cyane ku mpande zombi mu gice cya mbere Tresor Muhoza yaboneye ikipe ya Etoile igitego cya mbere igice cya mbere kirangira gutyo.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yasatiranye ariko Etoile yari iri mu rugo ikarushaho ndetse inabona uburyo bwo gutsinda bumwe ariko amahirwe akaba macye.

Muri iki gice ariko umukinnyi Jean Bosco Ruboneka wa Etoile de l’Est yahawe ikarita itukura bica intege cyane iyi kipe gusa binarushaho guteza amahane hagati y’abakinnyi.

Nk’uko byagenze ku mukino ubanza, abafana ba Etoile de l’Est bongeye kugaragaza ko abasufuzi bari kubera ikipe ya Kirehe FC kugeza ubwo umukino warangiye hakabaho imirwano.

Abafana ba Etoile biraye mu kibuga bashaka gukubita abakinnyi ba Kirehe FC n’abafana bayo haba imirwano gusa Police ibyitwaramo neza irahoshwa ndetse abafana bane batabwa muri yombi.

Peacemaker Habimana umutoza wungirije wa Kirehe FC (niwe uri gutoza kuko umukuru kuva yakekwaho guhabwa ruswa na Etoile n’ubu ntiyatoje)  yishimye cyane kuba agejeje iyi kipe mu kiciro cya mbere.

Ati “Tuje twiteguye kuguma mu kiciro cya mbere ntabwo tuje ngo tuzahite dusubirayo. Nizeye kandi ko nzakomeza kuba umutoza.”

Amadou Serugendo utoza Etoile we yanze kuvugisha itangazamakuru, gusa Celestin Kalisa uyobora Etoile avuga ko Kirehe yateguye abasifuzi cyane kurusha umukino.

Kalisa ati “twiteguye kuzana izindi ngufu umwaka utaha.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwari buhagarariwe n’ushinzwe umuco n’imikino, abafana ba Etoile de l’Est bakaba bagiye bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere butayishyigikira uko bikwiye ngo ige mu kiriciro cya mbere kandi ari ikipe yenda kunganya imyaka na za MukuraVS, Rayon Sports na Kiyovu.

Peacemaker Habimana umutoza wungirije niwe utoje imikino yombi ijyanye Kirehe FC mu kiciro cya mbere
Peacemaker Habimana umutoza wungirije niwe utoje imikino yombi ijyanye Kirehe FC mu kiciro cya mbere
Usanzwe ari umutoza mukuru (ubanza ibumoso) nyuma yo gukekwaho ruswa ngo yaba yarahawe na Etoile ubuyobozi bw'ikipe bwahise bumubuza gutoza, aba yicaye ku ntebe y'abasimbura
Usanzwe ari umutoza mukuru (ubanza ibumoso) nyuma yo gukekwaho ruswa ngo yaba yarahawe na Etoile ubuyobozi bw’ikipe bwahise bumubuza gutoza, aba yicaye ku ntebe y’abasimbura
Kapiteni wa Espoir biat Tifu yavuze ko ntako batagize ariko bagize amahirwe macye
Kapiteni wa Espoir biat Tifu yavuze ko ntako batagize ariko bagize amahirwe macye
Abasore ba Kirehe FC bishimira intsinzi
Abasore ba Kirehe FC bishimira intsinzi
Bamwe mu bafatiwe mu mirwano Police yabataye muri yombi
Bamwe mu bafatiwe mu mirwano Police yabataye muri yombi

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

3 Comments

  • birababaje cyane kubona abana ba Etoile de l’Est batereranwa.ikipe yacu yagombaga kuzamuka this year ariko mbona abaturage bashatse batazagaruka igihe cyose ikipe iyobowe na Kalisa.burigihe ijambo rye ni tugiye gutegura umwaka utaha.numva rirambiranye rwose.KIREHE nyine yo izi inzira zogutsinda kdi byagaragaye

  • mundebere byonyine aho mayor wakirehe na staff yose baza baherekeje ikipe ikipe nabafana batabarika ariko twe usibye abakunzi ba Etoile baje ntamuyobozi numwe mukuru waje usibye ushinzwe umuco na sport waje nyuma.wagira ngo match yabereye ikirehe

  • etoile de l’est genda urababaje..uri ikipe namenye kuva ndi umwana,nta na rimwe ndumva yateye imbere.abahungu bahagurutse hano kirehe n’ishyaka ryinshi bigaragara ko icyiciro cya mbere bacyeneye kukijyamo…none igikenewe nuko abayobozi bayiteza imbere .ndavuga etoile

Comments are closed.

en_USEnglish