Digiqole ad

Agent wa Kasirye agiye kugurisha Yannick Mukunzi muri UAE

 Agent wa Kasirye agiye kugurisha Yannick Mukunzi muri UAE

Umuntu ushakira abakinnyi amakipe ‘agent’ wagurishije Davis Kasirye muri DCMP muri Congo, yanaboneye Yannick Mukunzi ikipe yo muri United Arab Emirates, ibiganiro bigenze neza yagenda muri iki cyumweru.

Yannick Mukunzi nawe ashobora kuva muri APR FC
Yannick Mukunzi nawe ashobora kuva muri APR FC

Ronnie Santos Mwine Fred wo mur Uganda umaze kumenyekana mu gushakira abakinnyi bo muri aka karere amakipe, kuri uyu wa kabiri nibwo yatangaje ko agurishije muri Daring Club Motema Pembe umwe mu basore be, rutahizamu wari muri Rayon sports Davis Kasirye.

Nyuma yo gufasha Kasirye gusinya amasezerano n’iyi kipe y’i Kinshasa, Mwine Fred yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ko arangije gahunda ya Davis, akurikijeho iya Yannick Mukunzi, umukinnyi wo hagati wa APR FC, ugomba kujya mu ikipe yo muri leta zunze ubumwe z’abarabu.

Mwine Fred yagize ati: “Ndashimira abantu bose bazamuye Davis Kasirye, umusore w’umuhanga kandi uzi ubwenge .”

Akomeza vuga ati: “Mu yandi makuru, …Muri iki cyumweru, umukinnyi wanjye ukina hagati kandi ukiri muto, Yaya Toure wo gihe kizaza, umukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda, Mukunzi Yannick nawe agiye gusinya muri United Arab Emirates.”

Ronnie Santos Mwine amaze kugirirwa ikizere kuko afite ibyangombwa bya FIFA bimwemerera guhagararira abakinnyi, kuko yagize uruhare mu kugurisha abakinnyi benshi, barimo abanya Uganda nka; Yunus Sentamu ubu ukina muri Club Sportif Sfaxien yo muri Tunisia na Joseph Ochaya ugomba kujya muri Bidvest Wits yo muri South Africa.

123

Ikipe bivugwa ko ishaka Yannick Mukunzi ni Baniyas Sports Club.

Umuseke wabajije Yannick Mukunzi iby’aya makuru.

Mukunzi yagize ati: “Nibyo koko Ronnie ni ‘agent’ wanjye. Yambwiye ko yamboneye ikipe mu barabu, iyo kipe yamaze no gutangira ibiganiro na APR FC ndimo ubu. Nibumvikana nzajya gukina yo ndumva nta kibazo.”

Yannick Mukunzi avuye muri APR FC yaba yiyongereye kuri Abdul Rwatubyaye, Jean Claude Iranzi, Emery Bayisenge na Olivier Kwizera bagomba kuyivamo bajya gukina hanze y’u Rwanda.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Eeee, biriko biraza we. Wamupira w’amaguru wacu nawo ugiye gusa n’uwabandi mu mahanga da. Abasore bacu bagiye nabo kuba abakire mu rwego rwo hejuru nk’abandi bo hanze. N’abandi basigaye nibakore cyane ibyiza biri imbere. Courage bahungu bacu. Burya nta mwuga udakiza iyo uwukoze neza kdi uwukunda.

  • Burya Yannick ngo niwe wakuye young grace mu bye?none ubwo nagenda bizagenda gute ra?ko umurundi yaririmbye ati ntakica nk irungu

  • congs kuri yannick

  • Yannick numurundi sinzi impamvu urwanda rumwiyitirira.

Comments are closed.

en_USEnglish