Digiqole ad

APR FC yatangiye imyitozo hamwe n’abakinnyi 9 bashya

 APR FC yatangiye imyitozo hamwe n’abakinnyi 9 bashya

APR FC yatangiye kwitegura imikino ya gisirikare

Kanyankore Gilbert bita Yaounde nk’umutoza mushya niwe wakoresheje imyitozo ya mbere ya APR FC nyuma ya ‘saison’ ishize begukanyemo igikombe. APR FC yakoze imyitozo kuri uyu mugoroba iri kumwe n’abakinnyi icyenda bashya yazanye barimo na Emmanuel Imanishimwe wavuye muri Rayon Sports.

APR FC yatangiye kwitegura imikino ya gisirikare
APR FC yatangiye kwitegura imikino ya gisirikare

APR iri kwitegura imikino y’amakipe ya Gisirikare mu karere k’Africa y’iburasirazuba izatangira muri week end ya mbere y’ukwa munani mu Rwanda.

Abakinnyi bashya bagaragaye mu myitozo ya APR FC ni;

  1. Blaise Itangishaka (wavuye muri Marines FC)
  2. Aimable Nsabimana (wavuye muri Marine FC),
  3. Imran Nshimiyimana (wahoze muri Police FC),
  4. Muhadjiri Hakizimana (wavuye muri AS Kigali)
  5. Onesme Twizerimana (wavuye muri AS Kigali),
  6. Ngabo Mucyo Freddy bita Januzaj (bavanye muri AS Muhanga),
  7. Emmanuel Imanishimwe (bavanye muri Rayon sports),
  8. Mustafa Hassan Omar (murumuna wa Ally Niyonzima wavuye muri Vital’O),
  9. Innocent Nshuti (bazamuye muriAPR FC Academy)

Mu bakinnyi APR FC yaguze muri iri soko ry’abakinnyi, Innocent Habyarimana ntiyakoze imyitozo y’uyu munsi kubera ikibazo cy’imvune.

Imikino ya gisirikare izabera mu Rwanda izatangira tariki 5 kugeza 18 Kanama 2016.

Mu mupira w’amaguru ibihugu bizitabira iyi mikino bizakinira kuri stade Amahoro, stade de Kigali (Nyamirambo), na stade ya IPRC Kicukiro.

Aimable Nsabimana wari kapiteni wa Marine nawe yaje muri APR FC
Aimable Nsabimana wari kapiteni wa Marine nawe yaje muri APR FC
Aimable Nsabimana wavuye muri Marine arwanira umupira na Fiston Nkinzingabo, Hakizimana Muhadjili inyuma yabo
Aimable Nsabimana wavuye muri Marine arwanira umupira na Fiston Nkinzingabo, Hakizimana Muhadjili inyuma yabo
Imanishimwe Emmanuel mu myenda ya APR FC
Imanishimwe Emmanuel mu myenda ya APR FC
Emmanuel Imanishimwe mu myitozo na bagenzi be
Emmanuel Imanishimwe mu myitozo na bagenzi be
Djamal Mwiseneza wari umaze igihe kinini mu mvune yagarutse mu kibuga1
Djamal Mwiseneza wari umaze igihe kinini mu mvune yagarutse mu kibuga
Djamal Mwiseneza nawe wavuye muri Rayon Sports mu 2014 yagarutse mu myitozo ya APR nyuma y'imvune
Djamal Mwiseneza nawe wavuye muri Rayon Sports mu 2014 yagarutse mu myitozo ya APR nyuma y’imvune
Ngabo Mucyo Freddy bita Januzaj (uri hagati) w'imyaka 18 gusa, yavuye muri AS Muhanga
Ngabo Mucyo Freddy bita Januzaj (uri hagati) w’imyaka 18 gusa, yavuye muri AS Muhanga
Imran Nshimiyimana (wavuy muri Police FC), Herve Rugwiro, na Rutanga Eric mu myitozo yo kuri uyu wa akbiri
Imran Nshimiyimana (wavuy muri Police FC), Herve Rugwiro, na Rutanga Eric mu myitozo yo kuri uyu wa akbiri
Kanyankore Yaounde yatangiye akazi
Kanyankore Yaounde yatangiye akazi
APR FC yerekanye abakinnyi 10 bashya yazanye
APR FC yerekanye abakinnyi 10 bashya yazanye

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Courage basore! Muzabikora. Dushimira ubuyobozi bwa APR buha amahirwe abana b’abanyaRwanda kugirango berekane impano zabo kandi banafate ku gafaranga.

  • uyu mwana w’umunyarwanda se wambaye numero 6 ni nde ko mwahishe amazina ye cyangwa ntarabatizwa.

  • abana b ‘abanyarwanda bava muri Vital’O

  • AMAHIRWE MASA BAVANDIMWE, NIZERE KO MUZAKORA IBISHOBOKA BYOSE MUKATAHIRIZA UMUGOZI UMWE.

  • Erega umurundi n’umunyarwanda ni bamwe ni nk’uko wava mu Rwanda ugahita wiyita umurundi kubera inyungu. Uzasanga hari abanya Mali bitwa ba Cisse,Koulibaly ariko nanone n’ujya muri Senegal uzasangayo amazina nk’ayo.

  • @Jaja, ni hehe abanyaRwanda bataba? uriya ni umunyaRwanda nyine.Omar Hassan Moustafa

    • A hahahaha,

Comments are closed.

en_USEnglish