Ubusumbane bukabije buri ku isi nk’impamvu y’Iterabwoba
Mu migani y’ikinyarwanda hari uvuga ngo ‘akaruta akandi karakamira’. Nubwo ari umugani ubabaje ni ko kuri kuriho. Isi ubu ihangayikishijwe n’iterabwoba ariko inkomoko yaryo yashakirwa ku mugani nk’uyu. Ibihugu by’ibihangange bikize bishaka kumira no gutegeka ibihugu byoroheje niyo mvano y’iterabwoba. Kuko ubusumbane bw’ubukungu ku isi bukomeje kurushaho, ubwo n’iterabwoba ntawahamya ko rigiye gucika….
Umuntu aho ava akagera ahirimbanira kubaho yihagije, afite ibyangombwa nkenerwa mu buzima. Iyo adafite ibi ntacyo atakora ngo abigereho, iyo abuze uko abigeraho yakora amahano kubo abona bamubuza kubigeraho.
Imibare ya OXFAM yo mu 2014 ivuga ko hafi 1/2 cy’abatuye ku isi babeshejweho n’amafaranga ari munsi ya 2 000Frw ku munsi, aba babayeho mu bukene. Nanone ariko 1/2 cy’aba bo bariho mu bukene bukabije kuko batunzwe n’amafaranga atarenze 800Frw ku munsi, ushyize mu manyarwanda.
Imibare ya UNICEF ivuga ko abana miliyari imwe ku isi babayeho mu bukene, ikavuga kandi ko abana 22 000 bapfa buri munsi kubera ubukene.
1/4 cy’abatuye isi biberaho nta mashanyarazi bagira, ni abantu barenga miliyari 1,6. Iterambere ryabo riragoye, imibereho yabo ntiyoroshye.
OXFAM ivuga ko kugira ngo ubukene bukabije buri kw’isi n’ibibazo butera bikemuke byasaba miliyari 60$ buri mwaka. Aya ari munsi ya 1/4 cy’umusaruro w’abaherwe 100 gusa ba mbere ku isi.
Ubukungu (imbaraga) bw’isi burarushaho kujya mu maboko ya bacye uko bwije uko bucyeye. Ubu hafi ya 1/2 cy’ubukungu bw’isi (46%) buri mu maboko ya 1% y’abaturage b’isi nk’uko byatangajwe n’ubushakashatsi bwa Credit Suisse.
Abantu bagera kuri miliyari 3,4 ku Isi – ni 70% by’abayituye – umutungo wabo (buri umwe) nturenze agera kuri miliyoni umunani mu mafaranga y’u Rwanda
Abantu miliyoni 383 (8% by’abatuye isi) usanga umutungo w’ibyabo (buri umwe) ugera kuri miliyoni 800 mu manyarwanda, abatuye isi barenga gato 45 000 bo batunze hejuru ya miliyoni 100 z’amadorari.
Ubu bukungu bw’isi buri mu maboko ya bacye bwiganje mu bihugu bya USA, China, UK, Ubudage, Ubusuwisi, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubuyapani, Canada, Australia n’Uburusiya. Bimwe muri ibi bihugu ubu nibyo biri ku ntambara n’iterabwoba.
Ibi bihuriye he n’iterabwoba?
Iterabwoba turi kumva mu makuru umunsi ku wundi ryibasiye cyane bimwe muri ibi bihugu rirakorwa n’abafite ubuhezanguni mu kwemera kwabo kubumvisha ko imibereho y’agatangaza y’abakire ari akarengane ku bakene badafite amahoro kandi banashonje.
Imbaraga z’ibi bihugu zashenye ibindi bihugu nka Syria, Libya, Afganistan, Iraq na Yemen, ibindi nka Iran na Korea bihora byiteguye intambara ivuye mu Burengerazuba bw’isi ije kurwanya imigenzereze, imibereho, umuco n’ukwemera byabo.
Gushaka gutegeka isi no guhindura imibereho y’abayituye uko babishaka kubera ubukungu n’imbaraga bya biriya bihugu bikize byatumye abatuye biriya bihugu (cyane iby’abarabu na Africa) bahura n’akaga k’ubukene bukabije, havuka ubuhezanguni bukabije bwishingikirije idini ya Islam. Ubuhezanguni isi itigeze igira mbere ku kigero kiriho ubu.
Mu Kinyarwanda, umuntu urwanya umurusha imbaraga bamwita umwiyahuzi. Niko n’aba babigenje bashinga imitwe batoza amatwara y’intambara nshya, ubu bariyahura kuri aba banyembaraga, abanyembaraga nabo kuko babonaga ari ‘ububwa’ babyita iterabwoba, byatangiye bidakomeye ariko ubu ni intambara iteye ubwoba kuko yo atari iy’abasirikare ku rugamba ahubwo ihitana n’uwibereye ku muhanda.
Imitwe y’iterabwoba yaravutse kuva kuri Al Qaeda n’imitwe irenga 30 yari iyishamikiyeho, Abu Sayyaf, Al Nusra, al-Itihaad al-Islamiya, Al-Shabaab, Ansar al-Sharia, Boko Haram, Hamas, Hezbollah, n’indi myinshi cyane ibarirwa mu magana, kugeza kuri Islamic State ubu ica ibintu, ni abarwanyi biteguye gupfa bishe benshi barwanya abanyembaraga bitwaje izina rya Allah.
Imitwe myinshi y’iterabwoba ivuga ko irwana n’agasuzuguro, ubwirasi, gushaka gutegeka isi, gushaka kuvanaho ukwemera runaka, gushaka kwinjiza imico yabo mu isi cyangwa se mu bihugu byabo bikorwa na bimwe cyangwa byinshi muri biriya bihugu bikize.
Uwo iterabwoba ritarageraho cyane (nk’abatuye Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara) ntiyakwihandagaza ngo ashyigikire ibikorwa by’iterabwoba, ariko nanone ntiyanafunga amaso ku gituma habaho iterabwoba.
Uyu munsi iterabwoba ni intambara ikomeye cyane, iburayi abaturage bakutse umutima kuko buri munsi barumva amakuru y’ubwicanyi bugendanye naryo batigeze bagira mu minsi yashize. Amerika (US) iterabwoba ryayaciyemo ibice, bamwe bashinja ubuyobozi kurijenjekera abandi bavuga ko ntako butagize, abandi bavuga ko ahubwo bwarihembeereye.
Umuti waba uwuhe?
Ni umuti ugoye gushyira mu bikorwa bitewe n’uko isi y’iki gihe yubatse. Ariko ibihugu bikomeye biretse kwivanga mu mibereho y’ibindi bihugu biciriritse n’ibikennye, bikareka kubisahura no gushaka kubitegekera niwo waba umuti mwiza.
Ibihugu byinshi by’Abarabu byo mu burasirazuba bwo hagati, mbere ya Arab Spring (imyivumbagatanyo) yahereye muri Tunisia mu 2010 byari ibihugu bitekanye kandi biri mu nzira yo kuba ibihugu bikomeye. Ibibazo ibi bihugu byari bifite ntabwo byarutaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda ibyo bihugu bikomeye ntibitabare, ariko Arab Sring yakijwemo umuriro n’ibihugu bikize maze muri Syria, Libya, Yemen, Misiri, Bahrain, Iraq, Jordan, Kuwait, yewe no muri Saudi Arabia abantu bigabiza imihanda bashyigikirwa na biriya bihugu bikize ngo ibintu bihinduke, aho ibintu byahindutse muri ibi bihugu byahindutse nabi kugeza n’ubu imyaka itanu irashize.
Mu bitangazamakuru bya biriya bihugu bikize basobanura neza, nk’ababiteguye, icyateye ‘Arab Spring’, uko yakozwe n’intego zayo. Kwiharira ubutegetsi, ruswa muri politiki, guhohotera uburenganzira bwa muntu, gutakaza agaciro k’ifaranga, kubaka ubutegetsi bushingiye ku miryango, ubushomeri no kwitwika kw’uwitwa Mohamed Bouazizi muri Tunisia ngo nizo mpamvu. Bagasobanura ko intego zayo yari Demokarasi, amatora mu bwisanzure, ubwisanzure mu bucuruzi, uburenganzira bwa muntu, kubona akazi no guhindura ubutegetsi. Izi ntego mu myaka itanu ishize ntazo ibi bihugu byagezeho kubera iyo myivumbagatanyo, ahubwo ibintu byarazambye.
Abatuye ibi bihugu bahuye n’ingaruka zikomeye, bagiriwe nabi, imitwe yitwaje intwaro irahavuka, imitwe y’iterabwoba ihafata indiri, abaturage bahunga imirwano berekeza muri bya bihugu bifite ubukungu bwinshi bw’isi binafite imibereho, ari nabyo ubu byugarijwe n’iterabwoba ariko mu by’ukuri usanga byaragize uruhare runini cyane mu gutuma ribaho.
Ubwanditsi
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ntabwo byoroshye nukuri kuko ubuzima ntagaciro bugifite kandi abantu bose bitana bamwana
Umuntu aramutse atekereje byimbitse kuri iki kibazo yasanga harimo IHANGANA RY’ABATO N’ABAKURU; abato babona nta cyizere cy’ejo, bamwe barize, bamwe bakuze ntacyo batinya, etc, etc. Ku rundi ruhande hari Abakuze, bafite ubukungu n’ubuyobozi, bafite reports, speech, statistics,…, nziza z’uko ibintu bizageraho bigatungana ubuzima bukaba bwiza ku isi. Iyo mvange rero iyo hivanzemo na kamere bwite y’umusore cyangwa umukobwa, nibyo bivamo ibyo turimo kubona muri France, Germany, Nigeria, USA, Somalia, etc, etc.
Jye mfite ubwoba ko Democracy na Capitalism nabyo bigeze ku iherezo ryabyo!!!!
Hari abategetsi benshi bagikomeza kwibwira ko guheza bamwe mu baturage b’ibihgu byabo mu bukene cyangwa kubasubiza ku isuka, ari bwo buryo bwiza bwo kubategeka ubuziraherezo, badakopfora, barwana n’imibereho y’umunsi ku wundi aho gutekereza ku miyoborere y’igihugu no ku burenganzira bwabo. Bakwiye gukanguka bakabona ko bibeshya. Aho isi igeze, umuntu wese uhejwe ku byiza by’igihugu cye aba ashobora kubona ku buryo bworoshye amakuru y’uburyo aryamiwe, n’icyuho kiri hagati y’abakize n’abakennye, bityo no kwivumbura bikoroha cyangwa bikihuta. Kugira ngo ubutegetsi bugeze abantu aho bashirika ubwoba, n’urupfu ntibabe bakirutinya, bagatangira ibikorwa by’ubwiyahuzi bihitana imbaga, abafite ubwo butegetsi baba barangije kwishyira mu kaga badashobora kwivanamo. N’iyo hari ibyo batangiye kuvugurura ibintu byageze ahongaho, akenshi abo biyahuzi barababwira ngo: Trop peu, trop tard / Too little, too late. Ufite amatwi yo kumva niyumve.
nkunze iki cyegeranyo udukoreye, mu by ukuri imibereho y abantu irababaje muri iki kinyejana cya 21, turi mu minsi y imperuka aho abantu bazaba bikunda
Ibyo uvuze nukuri ariko ba nyirabayazana ntibabikozwa.
Comments are closed.