APR ‘yirukanye’ abakinnyi 9 barimo; Ndoli, Bugesera na Kapiteni Kodo
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko APR FC igiye kwirukana abakinnyi icyenda (9) barimo kapiteni wayo Nshutiyamagara Ismail Kodo, n’umunyezamu uyimazemo imyaka 10, Ndoli Jean Claude.
Nyuma yo gutwara ibikombe bya shampiyona bitatu yikurikiranya, ikanuzuza 16 itwaye mu mateka yayo, APR FC ikomeje kwiyubaka, kuko yaguze abakinnyi barindwi (7) bashya.
Abo yaguze ni: Blaise Itangishaka na Aimable Nsabimana (bavuye muri Marine FC), Innocent Habyarimana na Imran Nshimiyimana (bavuye muri Police FC), Muhadjiri Hakizimana na Twizerimana Onesme (bavuye muri AS Kigali), na Emmanuel Imanishimwe wavuye muri Rayon sports.
Amakuru agera ku Umuseke, aremeza ko aba basore baguzwe bagomba guhabwa umwanya n’abandi bakinnyi icyenda (9) basabwe kwishakira andi makipe ubu birukanwe.
Abo bakinnyi ni:
- Ndoli Jean Claude
- Nshutinamagara Ismael bita ‘Kodo’
- Bukebuke Yannick
- Ntamuhanga Tumaine ‘Tity’
- Iradukunda Jean Bertrand
- Ssentongo Seifi (Ruhinda Farouk)
- Mubumbyi Bernabe
- Ndahinduka Michel bita ‘Bugesera’
- Mugenzi Bienvenue
Bamwe muri aba basore, batangiye kugaragaza agahinda batewe no gusezererwa muri APR FC, nk’uko byagaragaye ku rubuga rwa facebook rwa Iradukunda Bertrand
Abirukanywe, bashobora gusohokera rimwe muri APR FC na Iranzi Jean Claude na Rwatubyaye Abdoul bazakinira MFK Topvar Topolcany yo muri Slovakia.
Ndetse na Bayisenge Emery ushakwa n’amakipe yo muri Morocco, na Kwizera Olivier uzajya muri Baroka FC yo muri South Africa.
Umuseke wagerageje kuvugisha umunyamabanga wa APR FC, akaba n’umuvugizi wayo, Kalisa Adolphe Camarade, avuga ko ibyo gusezerera abakinnyi azabitangaza ejo wa kabiri tariki 27 Nyakanga 2016.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
5 Comments
ese abo bakinnyi bari bagifite amasezerano ngo muvuge ko birukanwe?
Harya bivugwa umukozi yirukanwe ryari?Ngirango ni iyo akuwe mu kazi amasezerano ye atararangira. Naho iyo amasezerano yarangiye, iyo umukoresha adashatse kumuha andi, ubwo arigendera, kandi ntabwo aba yirukanwe kuko aba yararangije amassezerano ye yagiranye n’umukoresha we.
Gusa inama nagira aba bana bajya muri APR ni uuko bajya babanza gutekereza neza, kuko abenshi ubona barangira nabi. Byaba byiza bagiye bigira mu makipe bita ko ari mato, bakabanza bagakura.
NJYEWE NDI UMUKINNYI NUBWO WAMPA IKI SINSHORA GUKINIRA APR.
bihangane bazabona andimakipe meza knd abaha umwanya wogukina
Ubutaha ni Usengimana Faustin, Mwiseneza Djamal na Bizimana Djihadi. Ngaha aho nibereye.
Comments are closed.