Andre Dede Ayew niwe mukinnyi mwiza muri Africa watowe na BBC
Uyu mukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu ya Ghana, niwe watowe nk’umukinnyi mwiza w’umunyafrica uhembwa na BBC buri mwaka.
Dede Ayew ukinira ikipe ya Olympique de Marseille akaba ariwe watowe n’abafana benshi kuri SMS mu itora ryakoreshejwe na British Broadcasting Corporation.
Uyu muhungu w’imyaka 22 gusa, yaje imbere y’ibihangange nka Samuel Eto’o, Yahya Toure , Gervinho na Seydou Keita bari batoranyijwe hamwe.
Andre Dede Ayew, iki gihembo gitangwa na BBC akaba yagishyikirijwe n’umubyeyi we, Abedi Ayew Pele, wabiciye bigacika mu myaka yo hambere, uu akaba afatwa nk’igihangange muri ruhago ya Africa.
Uyu musore ashobora gutwara n’igihembo cyumukinnyi w’Africa witwaye neza gitangwa na CAF, dore ko ari mu rutonde rwa bake batoranyijwe , igihembo kizatangwa mu cyumweru kitangiye i Accra muri Ghana.
Umubyeyi we, Abedi pele, niwe mukinnyi wambere wahawe iki gihembo cya BBC ubwo cyatangwaga bwamber mu 1991.
Dede Ayew, witwaye neza cyane i Kigali mu 2009 mu irushanwa rya CAN U 20 ikipe ye yatwaye, abaye umunya Ghana wa gatanu utwaye iki gikombe, nyuma ya se, Sammy Kuffour (2001), Michael Essien (2006) na Asamoah Gyan wagitwaye umwaka ushize.
Abandi batwaye igihembo cya BBC African Footballer of the Year:
2010 – Asamoah Gyan (Sunderland & Ghana)
2009 – Didier Drogba (Chelsea & Ivory Coast)
2008 – Mohamed Aboutrika (Al Ahly & Egypt)
2007 – Emmanuel Adebayor (Arsenal & Togo)
2006 – Michael Essien (Chelsea & Ghana)
2005 – Mohamed Barakat (Al Ahly & Egypt)
2004 – Jay Jay Okocha (Bolton & Nigeria)
2003 – Jay Jay Okocha (Bolton & Nigeria)
2002 – El Hadji Diouf (Liverpool & Senegal)
2001 – Sammy Kuffour (Bayern Munich & Ghana
2000 – Patrick Mboma (Parma & Cameroon)
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.COM
2 Comments
kiriya gikombe aragikwiye,nanjye mfite ikindi nakimuha gusa agira n’umutima wa kimuntu,niba mwibuka neza hari icyo yakuye muduke afite atera inkunga imfubyi z’abanyarwanda ,kandi ndibaza ko ibyo bihanganjye muvuga byahageze,gusa tuvanyemo,igitekerezo cya nyakubahwa habineza.
tel pere tel fils.
Comments are closed.