Nyamugwagwa: Aho abana bigira mu rusengero no mu biro by’Akagali, bari kubaka amashuri akwiye
Karongi – Tariki 30/10/2014 imvura nyinshi n’umuyaga byashenye ibyumba bibiri by’ishuri ribanza rya Nyamugwagwa mu murenge wa Ruganda, tariki 03/09/2015 inkuba yakubise abana 40 kuri iri shuri batanu barapfa n’ibyumba by’amashuri bimwe birangirika, tariki 20/06/2016 Umuseke wasuye iri shuri usanga abana bamwe barigira mu rusengero no mu biro by’Akagari. Hagati muri uku kwezi kuri iri shuri batangiye kuzamura ibyumba bitandatu bishya.
Ubwo Umuseke wasuraga iri shuri wasanze abana bigira mu byumba bishaje kandi bimwe byanangiritse, abandi bakigira mu cyumba cy’urusengero abandi mu biro by’Akagali ka Nyamugwagwa, kuko ibyangijwe n’ibiza mu myaka ibiri ishize bitasanwe.
Ababyeyi barerera kuri iri shuri bagaragarije Umuseke impungenge zabo z’uko abana babo bigira ahantu hadakwiye kandi barumvise ko ubuyobozi bw’Akarere bwari bwemeye gusana aya mashuri.
Mu minsi ishize imirimo yo kubaka yahise itangira, imisingi y’aya mashuri mashya yubakishije amabuye akomeye n’inkingi z’ishuri zubakishije Fer à béton.
Abayobozi b’aha bavuga ko hari ikizere ko abana nibasoza ibiruhuko by’igihembwe cya kabiri bazagaruka bigira mu mashuri mashya atunganye. Inkeragutabara zari zarahawe isoko mbere ubu nizo zasubukuye imirimo y’ubwubatsi.
Drocella Mukashema umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza yabwiye Umuseke ko ubu hari kubakwa imbyumba bitandatu n’ubwiherero 12.
Mukashema yemeza ko ibi byumba by’ishuri nibyuzura neza bizanazamura ireme ry’uburezi kandi bikagabanya ubucucike bw’abana mu byumba by’ishuri bwari buhari ubu.
Iri shuri ribanza riri mu gace k’imisozi miremire yo mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Iri shuri ryigaho abana 577, muri bo 116 bigira mu rusengero rwa EPR, 74 bakigira mubiro by’Akagali ka Nyamagwagwa, abandi bakigira mu byumba bishaje Bihari.
Hari ikizere ko abana bose mu gihembwe gitaha batangira kwigira mu byumba by’ishuri bikwiriye.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW
2 Comments
YOOOOO! NI BYIZA CYANE PE! ABO BANA NABO N’UBWO ARI ABO MU MISOZI MIREMIRE YO MU BURENGERAZUBA BW’U RWANDA NI ABANA NK’ABANDI EREGA!
IMANA IKOMEZE GUFASHA ABO BUBAKA INTEGO BIHAYE KO IGIHEMBWE GITAHA BABA BUJUJE, BAYIGERAHO.
Uwatuma yatuma umuseke, ubu buvugizi mwakoze burakomeye cyane kuri aba bana
Ntabwo nshidikanya ko iyo mutajyayo byari byari kwihuta gutya. N’ubu biba bigisinziriye.
Mwarakoze