Abagore bakubiswe bikomeye mu myigaragambyo i Cairo
Kuri iki cyumweru imyigaragambyo yakomeje mu Misiri ku munsi wa gatatu, kuva mu rukerera abaturage bakaba bari bahanganye n’ingabo i Cairo muri Tahir Square, aho abaturage bari kwamagana ubutegetsi bwa gisirikare.
Amafoto ya Associated Press na Reuters yagaragaje aba basirika re bakubita abagore bigaragambyaga ku buryo bukomeye.
Aba bagore n’abakobwa, biganjemo abanyeshuri bo muri za Kaminuza mu Misiri, bari mu bashaka ko mu habaho amatora, abasirikare bakarekurira abaturage ubuyobozi.
Nubwo kuri iki cyumweru urubyiruko rw’abakobwa rwibasiwe cyane, barahiye ko batari buhagarike imyigaragambyo niba abasirikare batarekuye ubutegetsi bariho kuva Hosni Mubarak yahirikwa.
Amagana y’abigaragambya akaba yari yazindukiye kuri Tahir Square, abasirikare na Police bakaba babamennyemwo ibyuka biryana mu maso bagerageza kubakura kuri uru rubyga ruzwi cyane muri Cairo.
Abigaragambya nabo ngo ntiboroshye kuko bahanganye n’ingabo bazitera amabuye, bakaba kandi banagiye muri “Institute of Egypt” ibitse amadossier ya leta ya Misiri yo mu kinyejana cya 18, barayatwika.
Jean paul Gashumba
UM– USEKE.COM
14 Comments
Ibi birababaje cyane!!! uburenganzira bw;ikiremwamuntu bukomeje guteshwa agaciro pe!! None se abigize abayobozi b’ISI ( abazungu) ubu ntibarebera gusa!! UBANZA NT’AGAPETERORI KARI MU MISIRI!!!!!!
Ndabona abanya Misiri batorohewe pe! Gukubita no kuzahaza aba bakobwa ntekereza ko ataribyo bitanga umuti w;ikibazo, ubutegetsi buriho bwagombye kubumva ndetse bugashakisha umuti w’ikibazo butiriwe bumugaza/bukaniza abo buyobora baharanira impinduka mumiyoborere y’igihugu cyabo!! Mana ha Africa amahoro!
Arikose mumusiri ntabashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu babayo?ibi birababaje kubona umukobwa nkuriya akubagurwa bene kariya kageni uburenganzira bwabagore se bwo buriya burubahirizwa? ese amahanga abibona yo abibona ate?amahanga ntabwo yarakwiye kurebera abantu bari gushira
maze ukabikora umukobwa w’i Rwanda!!!
hari icyo wabona ndakurahiye arashinganye kandi arubahirizwa nushaka uzaze urebe!
Imana y’iRwanda yarakoze kuduha umuco wo kubaha no kutandagaza abari n’abategarugori.
Ariko rero ntimuzavumbe imico y’ahandi ngo murengere !!! “IMPANURO”
AHAAH ariko buriya babuze abagabo bakubita ra?maze nk’aha iwacu ugatinyuka ugakubita umugore sha abanya misiri bararakaye,ariko gukubita umugore ni bibi pe!kandi buriya ntibaziko kuva umugore yagafashemo,bashatse ibintu babivaho kuko ntazatuza icyo ashaka kitagezweho
abarabu n’inyamaswa, what were you guys expecting from them?
Harya interahamwe zibyarwa n’abarabu? Abu Ghraib na Guantanamo torture yakozwe n’abarabu? Hitler yari umwarabu? Gufata abagore muri Congo bikorwa n’abarabu? Josepf Kony ubanza ari umwarabu. Uri igihwinini kweli.
dore dore dore abantu ngo barica izuba riva ubuse koko ONU iravuga iki koko kuriubu bwicanyi bwibasiye agagore koko? gusa ndababaye cyne kunona bahohotera abantu bigeze kariya kageni yewee isi irugarijwe gukubita umugore kuriya koko?????????????
yegoooooo bwa ngabo mwe abo basiviri mubabwire ko abazungu babeshye demukarasi mubahate kiboko bave mu mihanda barahaze kiboko nyishi ubundi urebe batavamo nibyo mwebwe muzi ngo nibyiza sibyiza imyigaragambya irasenya mumenye ko ingabo ziberaho kurinda igihugu bravooooooooo ingabo za misire ari mufite mbi muze inkoni nziza ikubita neza umukoma ntabwo uba mwohereze indege ize tuzibacire
ikikwereka leta igiye kurunduka,yibasira abari n’abategarugori!babure kwigana ababimiriza imbere ngo barebe ko bamaraho kabiri!
So difficult to understund this .therefore thats why i like Rwandese miltaries.now army of Rwanda loved by people 98 % so im proud to be Rwandese.so take care for that.
Ngewe byarandenze navuga ibikorwa byakinyamaswa ndenga kamere ni ahayezu na nyina badutabare
KANDI BURIYA NGO NAZO NI INGABO ZIRINDA UMUTEKANO W’ABATURAGE CGA ZIRINDA IBIFU BY’ABAZIYOBORA NONE SE UMUNYAFURIKA AZAHOHOTERWA KUGEZA RYARI?NTIBIZOROHA PE! UYU MUNSI NI MISIRI EJO NI HE? TUBITEZE IJISHO.
Comments are closed.