Israël irashaka kubaka urukuta rukumira Abanyafurika
Bimwe mu bihugu byo kumugabane w’uburayi bitangazaza ko byugarijwe n’umubare munini w’ababyinjiramo batujuje ibyengombwa.
Gouverinoma ya Israël, ibvuga ko ihangayikishijwe n’abakozi bahinjira badafite uburenganzira, Ministre w’Intebe Benjamin Netanyahou we akemeza ko bagiye guhagurukira iki kibazo ku buryo bukarishye nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Jerusalem Post.
Mu gihe yafunguraga inama y’abaminisitiri ku ya 11z’uku kwezi, Netanyahou yagaragaje uburakari bukomeye ku bimukira bava muri Afurika baje gushaka amaramuko.
Mu makuru yatanzwe n’igipolisi cya Israël kiyaha RFI, ngo byibuze abantu babarizwa hagati ya 100 na 200 by’umwihariko Abanyafurika bava mu Misiri binjira muri Israël buri kwezi.
Uvugira Igipolisi cya Israël yagize ati : «Ni igikomere giteye ubwoaba ku gihugu cyacu. Ntabwo dutegetswe kwakira abimukira, ntanubwo ari impunzi za politiki ngo tugomba kubaha ubuhungiro.»
Zimwe mu ngamba zo guhangana n’iki kibazo gouverinoma ya Israel yemeje, harimo kubaka urukuta rureshya na 120km rukazaba ruri ku mupaka na Misiri rukumira abinjira batanyuze ahateganyijwe.
Hagiye kandi kubakwa ikigo kizaba gishobora gucumbikira abantu 10 000, iki kigo kikazubakwa mu butayu bwitwa Negev.
Inganda nazo ziha akazi abantubadafite ibyangombwa byuzuye muri Israël ngo zizafungwa. Gouverinoma ya Israël ikaba yariyemeje gutanga miliyoni 130 z’ama euros mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira baza gushaka amaramuko.
Umubare w’abantu baba muri Israël batujuje ibyangombwa, bagera ku 27.000 nk’uko bivugwa n’abashinzwe abinjira n’amabarura. Abenshi biganjemo Abanyafurika bo mu bihugu bya Soudan na Erithrea. Abandi ngo ni abava mu bihugu bya Nigeria na Cote d’Ivoire.
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.COM
2 Comments
Ni byiza, ni bareke twiyubakire Africa yacu
rero reka mbahe story
aba ba type bo muri islaheli barwaye mumutwe si gusa.
kuko ndabona inkuta bakomeza kubaka zizagera aho zigahinduka inzu imwe maze ibyihebe bikazoroherwa kubarimbura
Comments are closed.