Rwanda Cycling Cup irakomeza amakipe abura abakinnyi benshi
Abatuye Nyamagabe, Huye, Nyanza nibo batahiwe. Isiganwa ‘Rwanda Cycling Cup’ rirakomeza, mu mpera z’iki cyumweru, gusa hari abakinnyi benshi bazwi batazasiganwa.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Nyakanga 2016, harakomeza isiganwa Rwanda Cycling Cup, mu gace kitiriwe umuco ‘Race for Culture’. Mu mpera z’iki cyumweru, abasiganwa bazahaguruka mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, basoreze mu mujyi wa Nyanza.
Race for Culture hazagaragaramo abakinnyi bakuru (elite men) bazakora Km 119.6 abatarengeje imyaka 18 (junior) bazakora Km 98.8 n’abakobwa bazasiganwa Km 88.4.
Iri siganwa rizaba ariko ntirizitabirwa na benshi mu bakinnyi bazwi mu mukino w’amagare mu Rwanda, barimo n’abatsinze uduce twabanje. Abakinnyi bane ba Team Rwanda bari mu masiganwa azenguruka U Bwongereza, azarangira tariki 3 Kanama 2016.
Abo bakinnyi batazitabira Race for Culture ni Joseph Areruya (watwaye uduce tubiri muri dutanu (5) tumaze gukinwa muri Rwanda Cycling Cup), Jean Claude Uwizeye na Samuel Mugisha, (bari kumwe na Jean Bosco Nsengimana udasanzwe akina aya masiganwa yo mu Rwanda kuko akina nk’uwabigize umwuga muri Bike Aid yo mu Budage).
Iri siganwa kandi ntirizitabirwa na Patrick Byukusenge uherutse kwegukana agace kari kiswe ‘Race To Remember’, kuko ari mu bihano. Bakaniyongera ho Eric Manizabayo bita Karadiyo na Uwineza Chance bakoze impanuka.
Nubwo aba bakinnyi bose batazaboneka, irushanwa rizaba nk’uko umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Emmanuel Murenzi yabitangarije Umuseke.
Murenzi yagize ati: “Amakipe aba afite abasimbura. Nta mpamvu irushanwa ritaba ngo kuko hari abakinnyi badahari. Kandi tumaze gutera imbere, abakinnyi badahari ni bake cyane. Abasigaye bazakina na bo bazabona umwanya wo kwigaragaza.”
Rwanda Cycling Cup igeze ku isiganwa rya gatandatu (6). Uduce dutanu twabanje ni: Course des Fermiers na Kivu Race zegukanywe na Areruya Joseph.
Race to Remember yegukanywe na Patrick Byukusenge, Shampiyona basiganwa umuntu ku giti cye ‘individual time trial’ ni Adrien Niyonshuti wabaye uwa mbere, naho shampiyona basiganwa mu muhanda nk’ikipe ‘road race’, hatsinze Bonaventure Uwizeyimana.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW