Simukeka Jean Baptiste yavanywe mu bazitabira Jeux Olympiques
Comité National Olympique et Sportif du Rwanda yatangaje muri iki gitondo ko yakiriye ibaruwa ivuye muri Comité International Olympique ibamanyesha ko umwe mu bakinnyi bakina Marathon w’u Rwanda wari warabonye ibihe byo kwitabira imikino Olempike atacyemerewe kuzayitabira.
Iri tangazo rivuga ko uyu mukinnyi witwa Jean Baptiste Simukeka yaboneye ibi bihe mu irushanwa ryabereye mu Butariyani ngo ritemewe na Comité International Olympique bityo ko atagomba kuzitabira iyi mikino izabera i Rio de Janeiro kuva taliki 05 kugeza kuya 21/08/2016.
Simukeka, ubu yari ari muri Kenya aho yari ari mu myiteguro y’iyi mikino Olempike.
Simukeka Jean Baptiste yabonye ibihe bimwemerera kujya mu mikino Olempike tariki 13 Ukuboza 2015, mu isiganwa ry’ahitwa Reggio Emelia mu butaliyani, aho yarisoje ari uwa kabiri, akoresheje amasaha 2h:17min
Simukeka Jean Baptiste w’imyaka 33, yatangiye gusiganwa mu 2000, ubwo yitabiraga shampiyona y’isi y’abarengeje imyaka 18 muri Chile. Nyuma yo kwitwara neza akamara imyaka icyenda (9) muri APR athletics club, yagiye gukina nk’uwabigize umwuga mu Butaliyani, muri 2009.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW