Shampionat irarangiye, UM– USEKE watoranyije abakinnyi 11 barushije abandi…
Umwaka w’imikino 2015-16 mu mupira w’amaguru mu Rwanda wabaye muremure cyane. Wabayemo imikino myinshi irimo na CHAN 2016. Umuseke watoranyije abakinnyi 11 bigaragaje neza kurusha abandi kuri buri mwanya.
Ubusanzwe shampiyona y’u Rwanda itangira muri Nzeri, ikarangira muri Gicurasi. Ariko iy’uyu mwaka yatangiye tariki 21 Nzari 2015 irangira kuri iki cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016.
Impamvu yo kuba ndende, ni amezi atatu yamaze idakinwa kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu yakinnye imikino y’igikombe cya Africa gihuza abakina imbere mu gihugu, CHAN 2016.
Uyu mwaka w’imikino wazamuye abakinnyi benshi bashya, bamwe banabona umwanya uhoraho mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Umunyezamu:
Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon sports)
Uyu kapiteni wa Rayon Sports w’imyaka 26, yayifashije gutwara igikombe cy’Amahoro batsinze APR FC ku mukino wa nyuma. Inararibonye ya Bakame no kuyobora bagenzi be byafashije Rayon sports, kuko ari mu bakinnyi barindwi gusa bayikiniye iyi season atari bashya.
BA MYUGARIRO
Ombolenga Fitina (Kiyovu sports)
Uyu myugariro w’iburyo wa Kiyovu sports yavutse tariki 11 Mutarama 1995. Ari mu bakinnyi bashya bigaragaje cyane muri uyu mwaka w’imikino. Nyuma yo kuzamukira mu makipe y’abana ya Kiyovu sports, uyu murumuna wa Abouba Sibomana yafashe umwanya uhoraho muri Kiyovu, yitwara neza bimuhesha umwanya mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye CHAN2016.
Munezero Fiston (Rayon sports)
Akina hagati mu bugarira ba Rayon sports, yaratunguranye cyane. Ari mu bashya bigaragaje uyu mwaka w’imikino ushize. Byatumye ajya ku rutonde rw’ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye CHAN 2016. Yanafashije Rayon sports kurangiza shampiyona ariyo kipe itsinzwe ibitego bicye, 12 mu mikino 30.
Rwatubyaye Abdoul (APR FC)
Uyu myugariro ukiri muto wazamukiye mu ishuri y’umupira w’amaguru rya APR, uyu niwo mwaka wa mbere yari akinnye abanza mu kibuga muri APR FC. Ariko ukwitwara neza kwe byamuhesheje umwanya uhoraho mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye CHAN2016, anafasha APR FC gutwara igikombe cya shampiyona 2015-2016.
Emmanuel Imanishimwe (Rayon sports)
Uyu myugariro w’ibumoso wa Rayon sports, yakinaga umwaka wa kabiri muri iyi kipe. Umwaka ushize ari mu batsinzwe na Police FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, Gusa uyu mwaka waramuhiriye cyane, atwara igikombe cy’amahoro atsinze APR FC ku mukino wa nyuma, binatuma atangira kurwanirwa n’amakipe akomeye. Ubu APR FC, AFC Leopards na Rayon sports zose zikomeje kumurwanira, nubwo byamushyize mu kaga kuko yazisinyiye zose.
ABAKINNYI BO HAGATI:
Niyonzima Ally (Mukura Victory sports):
Umusore ufite umubyeyi w’umunyarwanda n’umurundi, yahisemo gukinira u Rwanda mu mikino Amavubi yakinnye na Senegal na Mozambique muri Kamena uyu mwaka. Yahamagawe n’umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry, kuko yitwaye neza cyane muri uyu mwaka w’imikino muri Mukura Victory sports, yayifashije kurangiriza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona. Akina hagati imbere y’abugarira.
Kwizera Pierro (Rayon sports):
Umurundi w’imyaka 25 ukina hagati mur kibuga muri Rayon sports, ni umwe mubo Intamba ku rugamba zigenderaho. Yagize umwaka mwiza muri Rayon sports, yatanze imipira ivamo ibitego, anatsinda ibyafashije ikipe ye cyane birimo bibiri yatsinze AS Kigali muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro, Rayon sports yaje no kwegukana.
Iranzi Jean Claude (APR FC):
Benshi mu bakurikirana iby’umupira w’amaguru mu Rwanda bemeza ko ariwe munyarwanda witwaye neza kurusha abandi muri uyu mwaka w’imikino. Yatanze imipira myinshi yavuyemo ibitego, anatsinda ibitego umunani muri shampiyona. Uyu musore w’imyaka 26, yatsinze amakipe akomeye nka: AS Kigali, Police FC, Mukura VS na Kiyovu sports. Ibitego yatsinze amakipe akomeye byagize uruhare rukomeye mu gutuma APR FC yakiniraga yegukana igikombe cya shampiyona. Iranzi niwe watanze imipira myinshi (4) yavuyemo ibitego by’ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye.
Savio Nshuti Dominique (Rayon sports)
Uyu musore w’imyaka 19 gusa, niwe watunguranye kurusha abandi muri uyu mwaka. Yazamukiye mu irushanwa ry’abana rya Copa Coca Cola 2014. Aca mu Isonga FC mbere yo kujya muri Rayon sports. Kwitwara neza kwe kwamuhaye umwanya mu ikipe y’igihugu yakinnye CHAN, kuko yakandagiye mu kibuga imikino yose u Rwanda rwakinnye muri iri rushanwa. Savio yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi U20 yasezereye Uganda, ikurwamo na Egypt mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20. Yanafashije Rayon sports gutwara igikombe cy’Amahoro, n’umwanya wa kabiri muri shampiyona.
Hakizimana Muhadjiri (Mukura Victory sports)
Uyu murumuna wa Haruna Niyonzima, yakoze amateka yo gutsinda ibitego byinshi (16) ari umukinnyi wo hagati mu mateka ya shampiyona y’u Rwanda, kwitwara neza kwe byatumye agaragara mu mikino Amavubi yakinnye n’ibirwa bya Maurice, Senegal na Mozambique.
RUTAHIZAMU
Ismaila Diarra (Rayon sports)
Rutahizamu ukomoka muri Mali, yakoze ibidasanzwe muri uyu mwaka w’imikino. Yageze muri Rayon sports tariki 10 Gashyantare 2016. Yasanze shampiyona igeze mu mikino yo kwishyura. Yatsinze ibitego 12 mu mikino 12 gusa yakinnye. Yabaye rutahiazamu watsinze ibitego byinshi (8) mu mikino itandatu (6) gusa mu gikombe cy’amahoro. Muri ibi bitego harimo icyo yatsinze APR FC ku mukino wa nyuma ahesha Rayon sports igikombe cy’amahoro yaherukaga muri 2005.
UMUTOZA
Masudi Djuma
Uyu mutoza w’umurundi w’imyaka 39 yamenyekanye mu Rwnada nk’umukinnyi. Nta kipe yo mu kiciro cya mbere yari yarigeze atoza. Ariko mu Ukuboza 2015, Rayon sports yaramwizeye imugira umutoza wungirije. Tariki 5 Werurwe 2016 ubwo uwari umutoza mukuru wa Rayon sports, umubiligi Yvan Jacky Minaert yasezeraga ku kazi, Masudi Djuma yasigaranye ikipe by’agateganyo. Kwitwara neza byatumye ubuyobozi bwa Rayon buyimurekera. Yatsinze amakipe yose akomeye muri shampiyona: Police FC, Kiyovu sports, Mukura VS, na APR FC yanyagiye 4-0.
Uyu mutoza wafashije Rayon sports kurangiriza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, yanayihesheje igikombe cy’amahoro, batsinze APR FC 1-0 ku mukino wa nyuma. Igikombe baherukaga 2005, ari umukinnyi wayo.
Ushobora kugira icyo uvuga (muri comments) kuri iyi kipe Umuseke yatoranyijwe…
Photos/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
9 Comments
Niba bajyaga bemera ko arimwe mutoranya AMAVUBI ntiyajya aviramo mu majonjora!
Abandi bashyiramo amarangamutima!
No comment kuko mwagerageje rwose kuko n’uwabibona ukundi ni nko ku mukinnyi umwe cyangwa babiri babaye benshi!
no comment kbs ariko Sefu , Manzi Thierry,Andre (umuzamu),Celestin,Usengimana Dany,Kayumba Soter na Onesme nabaguha ukagira 18 ubundi hafi ni muri CAN
no comment kbs ariko Sefu , Manzi Thierry,Andre (umuzamu),Celestin,Usengimana Dany,Kayumba Soter na Onesme nabaguha ukagira 18 ubundi hafi ni muri CAN
nuko harimo abanyamahanga ikindi hari nabari hanze wakongeramo
Iyi team iruzuye ariko nagize akabazo kuri savio
Sinagirango akinisha imoso?
Naho Emmanuel ndemeranya nawe kuri bariya bakinnyi buzuza 18 hanyuma ikipe igashimisha abakunzi b’u Rwanda
No comment. Uwatoranije, ahuje neza n’ikipe abatoza b’amakipe 3 akomeye batoranije. Harimo uwa Nshimiyimana Eric, Ruremesha na Masudi kuri Radio. Urumva ko inararibonye bahuje. Nanjye nkumukunzi wa Ruhago niko natoranya. Weldone
wabikoze ariko Fiston ntago yaza mbere ya defenders dufite mugihugu. Emery, Alex na Umwungeri Patrick
Shaka abasimbura ba Diarra na Pierrot ubundi udukorere amavubi iyi liste iyihe Baptista ajye ayitwaza.
ndabishimye kabisa.
gusa muduhe ikipe y’igihugu itarimo abanyamahanga. bavanemo kabisa .
Comments are closed.