Digiqole ad

U Rwanda rusanga impapuro zo gufata abahoze ari abayobozi ba M23 zituzuye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yatangaje ko impapuro zo guta muri yombi abahoze mu buyobozi bw’umutwe wa M23 bahungiye mu Rwanda zituzuye, ahubwo atumira mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu biganiro kugira ngo babiganireho byimbitse.

Minisitiri w’ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye

Amakuru dukesha The Newtimes avuga ko mw’ibarwa Johnston Busingye yoherereje Minisitiri ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, Wivine Mumba agaragaza ko hari inyandiko zibura mu busabe bwabo.

Yagize ati “Mu rwego rwo kubahiriza amahame n’imirongo ngenderwaho by’u Rwanda kimwe n’ibigenderwaho ku rwego mpuzamahanga mu kohereza abakekwaho ibyaha, hari ibyangombwa bisabwa kugira ngo imyirondoro y’ukekwaho ibyaha ibe yuzuye.”

Akomeza avuga ko yizeye ko Minisitiri w’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu wa Congo azitabira ubutumire bumutumira i Kigali kugira ngo habeho ibiganiro byimbitse kuri iki kibazo.

Inyandiko zibura mu mpapuro Congo yohereje, birimo ibiranga abaregwa, ibyaha bashinjwa n’ibihamya by’ibyo byaha, n’ubusanzwe bishingirwaho n’ubutabera ubwo aribwo bwose kugira ngo bushinje umuntu.

Abahoze mu buyobozi bwa M23 bashakishwa na Leta ya Congo ni uwahoze ari umuyobozi wayo Jean-Marie Runiga, Baudoin Ngaruye, Eric Badege na Innocent Zimurinda.

Bose uko ari bane, impapuro zo kubata muri yombi zasohotse mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga.

Twagerageje kuvugana na Alain Mukurarinda, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ngo tumenye impamvu nyamukuru yatumye batumira Ministiri w’Ubutabera wa Congo n’icyo ibi biganiro bizibandaho, cyane ko ibyo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bubura ngo bushinje bane baregwa, Congo ishobora no kubyohereza nk’uko yohereje impapuro zo kubafata.

Ku rundi ruhande ariko ushobora kwibaza niba u Rwanda ruzohereza abantu mu gihugu gifite igihano cy’urupfu mu mategeko yacyo kandi bigaragara ko bimwe mu byaha bashobora gushinjwa nko kugambanira igihugu aricyo bihanishwa.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish