Digiqole ad

Africa yiyemeje kurandura SIDA, Igituntu na Malaria mu 2030

 Africa yiyemeje kurandura SIDA, Igituntu na Malaria mu 2030

Kigali – Abakuru b’ibihugu bya Africa bateraniye mu nama i Kigali biyemeje gushyigikira gahunda nyafurika yo kurandura burundu Agakoko gatera ubwandu bwa SIDA, n’indwara z’igituntu na Malaria mu mwaka wa 2030.

Dr Mustapha Kaloko Saddiki Komiseri ushinzwe imibereho myiza mu muryango w'ubumwe bwa Africa
Dr Mustapha Kaloko Saddiki Komiseri ushinzwe imibereho myiza mu muryango w’ubumwe bwa Africa

Dr Mustapha Kaloko Saddiki, Komiseri muri Komisiyo y’uburyango wa Africa yunze ubumwe ushinzwe imibereho y’abaturage yavuze ko ku mugoroba wo ku cyumweru, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma banyuranye biyemeje gushyigikira umugambi wo kurandura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, Igituntu, na Malaria (catalytic framework to end AIDS, TB and eliminate Malaria).

Muri uyu mugambi, biteganyijwe ko mu mwaka wa 2020, imibare y’abana bavukana ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bazagera hasi y’ibihumbi 20 kandi n’ababyeyi babo bakaba bakurikiranwa.

Mu 2030, intego ni uko nta mwana wa Africa uzaba akivukana ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Dr Mustapha Kaloko Saddiki yavuze ko mu 2020, Africa ishaka ko 90% by’abakiri bato bose bazaba bafite ubumenyi bwo kwirinda SIDA. Mu gihe, mu 2030 100% bazaba bafite ubwo bumenyi bwo kwirinda.

Ati “Izi ntego nziza twihaye twazifashe twabanje gukora isuzuma ryo ku rwego rwo hejuru, zishingiye ku iterambere twagezeho mu gushyira mu bikorwa gahunda mpuzamahanga yo kurandura ubwandu bushya mu bana bato bitarenze mu mwaka wa 2050.”

Dr Mustapha yavuze ko nubwo izi ntego Africa yihaye ari nziza, ngo haracyari ikibazo cyo kubonera imiti igabanya ubukana abana bato.

Akavuga ko kugira ngo Africa ijyane n’Isi muri gahunda yo kubonera imiti abana bafite ubwandu bagera kuri Miliyoni n’ibihumbi 600 mu muri 2018, igomba kubanza gushakira igisubizo iki kibazo.

Imiti iracyari ikibazo nubwo intego zihari ari nziza
Imiti iracyari ikibazo nubwo intego zihari ari nziza

Ahandi Africa ngo igomba kwitaho, ni abantu bose bafite ubwandu, by’umwihariko abagore.

Ati “Kubera intambara n’amakimbirane bisiga abagore benshi bafashwe ku ngufu, bituma igitsinagore kirushaho kwibasirwa n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.”

Dr Mustapha Kaloko Saddiki avuga ko izi ntego Africa yihaye zidashobora kugerwaho mu gihe Africa idafite imikoranire n’ubufatanye bukomeye mu nzego zose z’ubuzima.

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe uvuga ko kubera ingamba zinyuranye zagiye zifatwa, impfu zikomoka kuri SIDA zagabanutseho 48% hagati y’umwaka wa 2005 na 2014; Ubwandu bushya bwa SIDA bugabanukaho 39% hagati y’umwaka wa 2000 na 2014.

Ku rundi ruhande, Malaria mu bana bari hagati y’imyaka 2-10 yo ngo yagabanutseho 48% hagati y’umwaka wa 2000 na 2013.

Muri rusange kandi, hagati y’umwaka wa 2000 na 2015, ku bantu 1000, umubare w’abari mu byago bashobora kwandura Malaria wamanutseho 42% muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ndetse impfu zikomoka kuri Malaria zimanukaho 68% muri kiriya gihe cy’imyaka 15.

Raporo kandi igaragaza ko ubushobozi bwa Africa mu kuvura igitungu bwazamutse bukagera kuri 86% mu 2013, mu gihe uburyo bwo kukivumbura no kugisuzuma ngo bwazamutse kuri 52%.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Courage.

  • Ndumva ibyo kurandura Sida byo arukurota uhagaze wa mugabo we.Iyuvugako arukumanura umubare wabayandura ugashyiraho ijanisha nka 1% byari kurushaho kunyura benshi.

  • Kiriya kinini ko kiba ari kinini bakimirisha amazi nk’ibindi? Cga babanza kugihonda? Kubaza biter kumenya, ntimubyumve nabi rwose.

    • Kirabanza kikaguhonda hanyuma kikamumira sijye wahera.Kugirango wirinde ibi rero nakugirinama yogukoresha agakingilizo mumibonano mpuzabitsina.

Comments are closed.

en_USEnglish