Rwanda: 89% basanga AU Summit ari ingirakamaro, 11% nta nyungu yayo babona
Inama ya 27 y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa imaze iminsi umunani iteraniye i Kigali. Ni ubwa mbere u Rwanda rwari rwakiriye inama nini gutya yahuje abayobozi benshi ba Africa. Abayijemo bashimye cyane uko u Rwanda rwayiteguye. Ku mihanda ya Kigali Umuseke waganiriye n’abaturage 100 bavuga iyi nama ugutandukanye, abenshi bemeza ko ari inama y’ingirakamaro mu buryo bunyuranye, abandi bakavuga ko nta nyungu yayo babona ku banyarwanda benshi ndetse ko hari aho yabaye igihombo kuri bamwe.
I Remera, Kicukiro na Kimihurura abaturage batari muri iyi nama kandi bo mu byiciro biciriritse nk’abakozi bikorera, abanyeshuri, abubatsi, abashoferi n’abapagasi basanzwe baganiriye n’abanyamakuru b’Umuseke kuri iyi nama.
Muri rusange, abanyarwanda benshi bazi iby’iyi nama iri gusoza imirimo yayo i Kigali, kandi bavuga ko ari inama y’ingirakamaro. Gusa hari n’abandi babona ko ari inama idafite icyo imaze ku baturage benshi b’abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi.
Ku bantu 100 baganiriye n’abanyamakuru b’Umuseke 89 bemeza ko iyi nama ari ingirakamaro, 11 bakavuga ko nta kamaro kayo babonye cyangwa biteze.
Innocent Nshumbusho w’imyaka 25 wo mu kagari ka Gasharu Umurenge wa Kicukiro, Valence Twizeyimana umwubatsi w’imyaka 42 wo mu kagari ka Gatare Umurenge wa Niboye , Joseph Siborurema umushoferi w’imyaka 54 wo mu kagari ka Kagina mu murenge wa Kicukiro , Emmanuel Ndagijimana wo mu murenge wa Kimihurura ukora akazi nk’umu ‘consultant’, ni bamwe mu bemeza akamaro k’iyi nama.
Bahuriza ko iyi nama irushijeho kumurikira amahanga igihugu cy’u Rwanda n’icyo rushoboye, ngo irasiga amafaranga menshi abafite amahoteli, abafite imodoka zikenewe, abashoferi, kandi ngo isize itanze akazi ku rubyiruko runyuranye.
Kimwe n’aba Danny Karemera w’imyaka 28 ukora ubucuruzi buciriritse i Remera mu Giporo avuga ko iyi nama abayitabiriye basize amafaranga menshi mu gihugu, basize kandi bamenye ko u Rwanda ari ahantu heza ho gukorera ubukerarugendo.
Karemera ati “Ni ishema k’u Rwanda kandi kuba Inama nk’iyi ruyakira ikagenda neza uko yateganyijwe. Ni ikintu gikomeye cyane ku isura y’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.”
Kwakira iyi nama ikagenda neza ngo bizagirira akamaro u Rwanda guhera ubu no mu myaka iri imbere kubera ikizere, amahoro n’umutekano, urugwiro no kwakirwa neza ku baje muri iyi nama babonye mu Rwanda.
Ibi ngo bizatuma abavuye muri iyi nama barenga 3 000 batanga ubutumwa bwiza ku Rwanda mu mahanga ya kure aho bazagera maze bizagarukire u Rwanda mu buryo bunyuranye cyane cyane ubukerarugendo.
11% izo nyungu ntibazibona
Aba bavuga ko iyi nama ari ibisanzwe (routine) kuko ngo ni iya 27 kandi ntibarabona icyahindutse kuri Africa mu myaka nibura 10 ishize, bavuga ko bacyumva intambara hirya no hino, bacyumva ibibazo by’inzara kandi bacyumva ibibazo byo kubangamira uburenganzira bwa muntu mu bihugu byinshi bya Africa, kandi ngo uyu muryango uhari n’izi nama ziterana buri gihe.
Muri aba hari n’abavuga ko iyi nama yahombeje bamwe mu batuye i Kigali kandi batarabona inyungu yayo ku banyarwanda benshi bari mu byaro batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.
Celestin Uwimana umushoferi hagati ya Remera na Nyabugogo, Joselinne Uwizeyimana ucururiza mu isoko rya Ziniya ku Kicukiro na Japhet Sebanani w’imyaka 44 wo mu murenge wa Remera Akagali ka Rukiri I bari muri 11 batabona akamaro k’iyi nama.
Joselinne Uwizeyimana ati “Mbona ari inama yahaye amahirwe abasanzwe ari abakire, abacuruzi bakomeye n’abanyamahoteli, nonese nk’aha mu isoko ryacu inyungu y’iyo nama twabonye iri he?”
Undi witwa Emmannuel Nzeyimana wo ku Kimihurura ati “iyi nama njyewe mbona ari igihombo kuri nyakabyizi n’undi wese urya ari uko yiriwe akora, kuko muzi ko imuhanda hari ubwo yafungwaga, wasanga hari n’uwabwiriwe kuko akazi ke kapfuye kubera iyi nama.”
Nzeyimana avuga ko inyungu y’iyi nama iri ku banyamahoteli na Leta, naho umuturage wo hasi mu cyaro nta nyungu abona izamugeraho y’uko u Rwanda rwakiriye inama ya 27 y’ubumwe bwa Africa.
Mu cyumweru gishize, Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ku kamaro k’iyi nama ku Rwanda, yavuze ko izinjiza amafaranga mu bukerarugendo no kwakira abantu, izagaragaza isura nyayo y’u Rwanda, izagira akamaro mu buryo buziguye (indirect) ku baturage bose b’u Rwanda, kandi imyanzuro yayo nayo izagirira akamaro abaturage ba Africa muri rusange mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.
Callixte NDUWAYO & Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
21 Comments
NO COMMENT !
(iki kibazo kiragoye kugisubiza pe!)
iyo mibare iracuritse pe!
Ahubwo na bariya 11% ku ijana ni intwari kuba batinyutse kuvuga icyo batekereza.
Naho na bariya 89% ndahamya ko ubabarije aho bisanzuye hatari ku karubanda nta na micro ufite wasanga nka 85 bahise basanga bariya 11%, bityo ugasanga amaherezo bibaye
96% bavuga ko ntacyo imaze, naho 4% bakaba ari bo basanga ifite icyo imaze.
NTIMUNTUKE DIII NDABAZI.
Iyi Article ni nziza cyane. Ni ngombwa kubaza Abanyarwanda icyo batekereza ku bikorwa nk’ibi binini, ku kamaro kabyo, ku ngaruka no ku masomo dukwiye kuvanamo kugira ngo izi Nama nkuru zijye zitegurwa hitawe ku bo zizagirira inyungu, ariko no kubo zizabangamira cyangwa zikabahombya! Kuri njyewe, ari aba 89% babyishimiye, ari na 11% bavuga ko nta kamaro, bose ndabona bafite ukuri.
Umuseke, mukomerezaho.
Et les gens dissent k y a pas d droit d’expression au Rwanda!!!
Pourtant les gens disent tt c qu’ils pensent et la presse leur donne cette chance!
Bravo le Rwanda
11% ni njiji nyine…
injiji ni wowe!
PLZ, kubahana bite? Ikinyabupfura bite?
Gahizi? Ubujiji babupimira he?
(Abantu dufute PhD, Master’s, etc, njya nitegereza nkabona ntacyo tumariye bagenzi bacu batagize amahirwe yo gukandagira mu ishuri. KANDI TUZABIBAZWA KURI WA MUNSI TU! “Abazi byinshi, bazabanzwa byinshi”)
Oya. Ntabwo ari injiji! Niba kubera Inama, umuntu yabuze uko agera ku bimufitiye inyungu, uko akora ibimubeshaho umunsi ku wundi, afite uburenganzira bwo kuvuga ko nta kamaro yabonyemo. Ahubwo, iyaba twari tumenye neza niba koko abo babangamiwe ari 11% gusa, byaba mahire….
Kare kose! na bariya 11% bagomba guhabwa ijambo abanyamakuru bagakora kinyamwuga uretse ko nemeza ko imibare yari guhinduka iyo abantu bari bisanzuye bisumbyeho.
ICYO TUDASHIDIKANYA NUKO KU RWEGO RWA DIPLOMACY, IMAGE Y’IGIHUGU, etc, YAGIZE UBUREMERE. GUSA ICYO NJYE NITEGUYE NI UKUMVA KIMWE MU BIHUGU BYARIMO BIKOZE INAMA (AMASEZERANO) HAMWE NA KIMWE MU BIHANGANGE (USA, RUSSIA,…) AVUGURUZA CYANGWA ACA INTEGE IBYA A.U.
WAIT AND SEE!
kubera iki ubwo?
NABONYE ARIKO KU ISI BIGENDA.
(TEGEREZA GATO UZUMVE AMAKURU MU MINSI IZA…)
NB;HARI UMUZUNGU WIGEZE KUMBWIRA KO NTA MUNSI NUMWE BAZIGERA BEMERA GUHINDUKA ISOKO AFRICA IGURISHAMO CYANE KO YIBITSEHO RAW MATERIALS NYINSHI (NGO NIYO MPAMVU BAGOMBA KUYICA INTEGE MU BURYO BWOSE BUSHOBOKA “HAKIRI KARE”)
hahahahahahahahhaah!@KAGABO URAGIRA UTI BYARI GUHINDUKA IYO ABANTU BABA BISANZUYE BISUMBYEHO ,NONE SE BAKUREKE WITUME MU MUHANDA KUGIRA NGO ABANTU BABONE KO WISANZUYE? NIBARIZAGA GUSA NTUNYUMVE NABI
Iyi Inama ni ngirakamaro,ninyungu kuri Diplomacy, nkurwanda! ariko turasaba Leta niba ikunda abaturage bayo kandi ibubaha! ntikwiye gufunga imihanda kuburyo ubuzima buhagarara! nukuri byaratubabaje! ndasaba ko Leta yatekereza uko yakongera imihanda! urugero nkubu mukoze umuhanda uca GISHUSHU Ukagana RUGANDO, ukagenda ukagera kuri VIVANTE, kumazi, mukongera mugakora undi uca Sonatube ugahura nuwo waciye murugando! , mukongera mugakora undi uva gisozi ukagera MUGATSATA! nukuri muwashaka mukajya mukora inama zaburi munsi! kuko nazo ningirakamaro kuko ninjiriza abatutage nigihugu muri rusange! ibyo bidakozwe mwaba mudakunda abaturage banyu!ibi bibe isomo! ntababeshye akazi karubanda rugufi karapfuye! ikindi ndagaya barusahurira munduru, sumuco mwiza! ndagaya abantu bakora Transport! MOTO, NA TAX, bibye abanyarwa karahava! urugero kuva gproso ugera kacyiru! byari 1500FRW, kuva nyabugogo ujya GIPROSO 2000, nukubura uko ugenda rugeretse!
Icyiza mbona kuri iyi nama ni uko yasize caguwa bayisubijeho
Nanjye sinavugako nta kamaro na gatoya ifite ariko sinabura no kuvugako nta gitangaza ntegerejeko cyayivamo. Yagize akamaro kuko yahaye bamwe mu banyarwanda agafaranga ariko nta kindi. Turazimenyereye inama za AU ziba arizo kugirango abayobozi bitemberere, baruhuke, bahure, baganire,…ariko nta mwanzuro ufatika uzivamo! Muri make it’s a waste of money. Nihagira utumva neza ibyo mvuga ubu azategereze arebe ibya ya passport imwe ku banyafurika, ni baringa ntizigera ikoreshwa ngo bikunde. Kadafi niwe muperezida wenyine warufitiye AU vision nziza nuko yaburaga abamushyigikira kandi mwabonyeko abazungu babimuhoye nubwo hari abaperezida bamwe bo muri Africa bashyigikiye ko yicwa naba mpatsibihugu. Ngiyo Africa yacu.
Ahuiiiii…circus show irarangiye ubuzima buragarutse ! Umuseke ko munadukorere n’amadolar iyi nama isize abakobwa binjije; hano kuri lodge twararaga twakira bukadukeraho, guhindura amashuka inshuro 11 mu byumba 8 buri saha n’igice, ukamesa ishuka ugahirta uyitera ipasi ikumuka ugahita ujya kuyisasa !
Iyi nama bita “African Union Summit/Sommet de l’Union Africaine” yabereye HANO i Kigali mu Rwanda nibyo hari ibyiza yatuzaniye ariko hari n’ibibi yaduteje:
A. Ibyiza yatuzaniye
1. Yatumye u Rwanda rurushaho kumenyekana mu mahanga
2. Igihugu cyashoboye kwinjiza amadevise make, dore ko hashize iminsi yarabuze
3. Abanyarwanda bafite amahoteli yakiriye abashyitsi bahaboneye agafaranga
4. Abanyamatagisi bashoboye gutwara abaje muri iyo nama nabo bahaboneye agafaranga
5. Abakobwa b’abanyarwandakazi bashoboye guhura n’abagabo b’abanyamahanga bari muri iyo nama, nabo
bahaboneye agafaranga, uretse ko gusambana ari umuco mubi
6. Isura y’u Rwanda mu kwakira abashyitsi yagaragaye neza
7. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yahaboneye igihembo nk’umuyobozi wa mbere muri Afurika wateje
imbere Politike y’Abagore
B. Ibibi yaduteje
1. Imihanda myinshi muri Kigali yarafunzwe biteza ibibazo binyuranye ku buryo byagize ingaruka
zitari nziza ku bagenzi (baba abanyamaguru cyangwa abari mu modoka),
2. Abashyitsi bamwe bibajije impamvu imihanda myinshi mu mujyi yafunzwe kubera bo, kandi bizwi ko mu
Rwanda hari umutekano
3. Amafaranga yakoreshejwe mu mihango yo kwitegura no kwakira abashyitsi ku buryo
bunyuranye,aturutse ku ngengo y’imari ya Leta y’u Rwanda, ashobora kuba ari menshi kandi nta
buryo bwo kuyagaruza
4. Kuba Perezida Omar El Bashir wa Sudani yaraje muri iyi Nama i Kigali ibihugu bimwe by’ibihangange
kandi by’inshuti bitabishaka, ntibyakiriwe neza, kandi bishobora kutugiraho ingaruka
5. Kuba Delegation y’u Burundi yarasohotse mu nama igasubira iwabo byagaragaye nabi
6. Hari abacuruzi bamwe byateye igihombo kubera ko aho bakorera imihanda yari ifunze abaguzi
badashobora kuhagera
7. Kubera gutinda cyane mu nzira, imodoka za agences zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali ntabwo
zashoboye kwinjiza amafaranga menshi muri iyi minsi y’inama nk’uko bayabonaga mu minsi isanzwe
imihanda idafunze.
Muri rusange rero, twakwemeza ko iyi nama hari inyungu u Rwanda rwayikuyemo, ariko ko hari n’ibibazo yateje. Byakabaye byiza rero abayobozi b’iki gihugu bicaye hamwe bakarebera hamwe uko inama yagenze hanyuma bagafat ingamba zo kurushaho gukemura utubazo tumwe na tumwe twagiye tugaragara.
Ariko byakarushijeho kuba byiza inzego zishinzwe umutekano mu muhanda zicaye hamwe zikavugana ku mbogamizi ifungwa ry’imihanda myinshi muri Kigali ryateye abaturage, hanyuma hakigwa ingamba (Strategies) nyazo zatuma abashyitsi bagira umutekano iwacu ariko kandi natwe abaturage-benegihugu ntituhababarire cyane.
Mu inama z’ubutaha zizajya zibera hariya kuri Convention Center, hakwiye kwiga uburyo bunoze bujyanye no kudateza ibibazo bya transport mu mujyi. Si byiza ko abashyitsi bacu baje mu Rwanda babona ko hari abantu bijujuta kubera ko imihanda yafunzwe kubera bo. Abashyitsi baba baje batwishimiye ntabwo bakwifuza ko badutera ibibazo by’ifungwa ry’imihanda myinshi kubera bo.
Abashinzwe umutekano wo mu muhanda mu Rwanda bazigire amasomo kuri bagenzi babo bo muri ETHIOPIA, kubera ko inama nk’izi z’Abakuru b’ibihugu, zikunze kubera kenshi Addis Abeba ho muri Ethiopia, nyamara ntabwo uzasanga Addis Abeba imihanda bayifunze.
Byaba na byiza bigiye amasomo ku bashinzwe umutekano bo muri UNITED NATIONS (UN) kuko i New York ku cyicaro gikuru cya UN hakunda kubera inama nyishi z’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru, nyamara imihanda yo muri Manhattan, i New York, ahari icyicaro gikuru cya UN, ntabwo bigera bayifunga.
gusa abanyarwanda, hari ibintu byinshi tugomba kwiga, niba dushaka kujijuka. Icya mbere ni ukureka kwikunda birenze urugero; iyo uvuga ngo ntacyo iyo nama imaze kuko bafunze imihanda, utunze imodoka zingahe? Wasanga nubundi usanzwe ugenda n’amaguru? Iriya nama ntabwo tugomba kurebera inyungu yayo mundorerwamo y’ukwikunda bikabije. Ndahamya ko inyungu yasigiye abanyarwanda ni nini cyane. Kuko nk’uko abandi bakomeje kubigaragaza, igihugu cyahakuye ishema rikomeye. Sur le plan diplomatique, le Rwanda est désormais connu par le monde entier que c’est un pays bien organisé. icyo bivuze ni iki? Aho uzanyura hose cnk’umunyarwanda, muri ibi bihugu byose byayitabiriye uzubahwa.
Abantu bakurikiye ibikorwa byayo kuma television mpuzamahanga, bazarushaho gushishikazwa nokuza kureba icyo gihugu abantu bose bemera, ni ukuvuga secteur ya tourisme izarushaho gutera imbere. Inyungu niy’igihe kirekire ntabwo ariyo iyako kanya. Niba baratinyuze bakadushima muruhame, kuki twebwe nk’abanyarwanda tutashimira abayobozi bacu baduhesheje ishema?
Njye mbikuye k’umutima ndabashimira, nta n’umwe muri bo unzi cg se nzi kugiti cyannjye, ariko ndabasabira umugisha ku Mana, bakomerezaho batuyobore neza mubushishozi. Abavuze ngo bafunze imihanda, barababangamira, ndetse bakagera naho biha gutanga ingero zo mubindi bihugu kandi bataranahakandagira, ndagira ngo mbasabe ahubwo kuba abayobozi bacu barafashe kiriya cyemezo. Mukurikire mwumve ibyo abaturage b’ubufaransa bashinja igihugu cyabo ko nticyabarindiye umutekano uko bikwiye bigatuma umwiyahuzi ahitana ubuzima bwa benshi mu mujyi wa Nice igihe bizihizaga umunsi w’Ubwigenge.
Ibyo abayobozi bacu bakoze nibyo mugukumira ikibi cyose, tuzi neza ko umwanzi ntadushakira ikiza, rero ningombwa gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo dukumire icyashobora kuduhungabanyiriza umudendezo. Ndagira ngo ndangize mbasaba ningombwa gukora ubushakashatsi kubintu muba mugiye kwandika, ndavuga abatanga commentaires, kuko internet isomwa n’abantu bingeri zose, kandi bari ku isi yose, bazi neza ko ibintu bikorwa. Ndagira ngo mbabwire ko ntanahamwe badafunga imihanda imwe n’imwe igihe hari kwakikirwa abayobozi bakomeye cyangwa se igihe hari igikorwa runaka kirikubera mugihugu. Mubaze abatuye mu bihugu by’uburayi ubu ukuntu bimeze kugera kukibuga cy’indege. Hari aho abantu basigaye bagenda n’amaguru 2 km, kuko imodoka zitacyemererwa kugera iruhande rw’ikibuga.
Muzababaze za kajugujugu eibazuzuye ikirere igihe hari ikintu runaka. Muzababaze abapolisi ndetse n’abasirikare ubu bababuzuye hose. muri make tujye tumenya gushima. Ndashimira bariya bashimiye ibyiza u Rwanda rwagaragarije amahanga.
IBI BYOSE BIRASHOBOKA TUGENDEYE KURI MASLOW’S PYRAMID / PYRAMIDE DE MASLOW.
BIHITA BYOROHA KUBYUMVA NEZA NEZA
Comments are closed.