Dushimiyimana niwe wabaye uwa mbere mu gusoma Qor’an mu irushanwa ry’ibihugu 8
Gicumbi – Kuva kuwa gatanu, irushanwa ryo gusoma no gufata mu mutwe Qor’an ryahuje abana baturutse mu bihugu umunani bya Africa, risozwa kuri iki cyumweru umwana witwa Saidi Dushimiyimana niwe wabaye uwa mbere.
Iri rushanwa ryahuriyemo urubyiruko ruturutse mu bihugu bya Kenya, Ethiopia, Burundi, Tanzania, DR Congo,Uganda, Zanzibar n’u Rwanda nirwo rwariho rurushanwa, rugahabwa amanota n’abaturutse mu bihugu binyuranye muri ibi.
Saidi Dushimiyimana wabaye uwa mbere yahembwe ibihumbi magana atanu y’u Rwanda ndetse no kuzajyanwa mu rugendo rutagatifu i Makka. Ibintu byashimishije cyane uyu mwana w’umuhungu.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana washyikirije uyu mwana igihembo yavuze ko idini ya Islam mu Rwanda ishimira Leta y’u Rwanda guha agaciro Islam no kuyishyigikira mu bikorwa byayo binyuranye birimo n’iki.
Hon JMV Gatabazi wari witabiriye uyu munsi yatangaje ko Abasilamu bagira umuco mwiza benshi bashima wo kuzirika abarwayi n’abakene, avuga ko u Rwanda ubu ruha agaciro amadini yose ntavangura, bityo n’abasilamu batagihabwa amazina yabavanguraga n’abandi banyarwanda.
Juvenal Mudaheranwa umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi nawe wari waje muri uyu muhango yavuze ko ari ibintu byiza ku karere ka Gicumbi kuba karakiriye aya marushanwa mpuzamahanga.
Mudaheranwa yashimye Abasilamu muri aka karere ko aria bantu barangwa n’ubushake bwo kwiteza imbere, kwitabira gahunda za Leta kandi ko nta kabuza igitabo cyabo gitagatifu kizafasha mu kugira uru rubyiruko abaturage beza b’igihugu.
Umwana w’imyaka umunani witwa Mrisho wavuye mu karere ka Nyanza yabaye ikitererezo mu bana bato bazi gusoma kandi bafashe mu mutwe cyane imirongo myinshi igize Qor’an, avuga ko Qor’an itigisha gukora ibikorwa by’iterabwoba ahubwo yigisha abantu kubana mu mahoro n’abandi nta vangura.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi
2 Comments
Ibi nbyo biri mubukoloni tuzazi inyungu zibirinyuma gusa ngo kuko bafite amafaranga.
Muyange wowe urahumye niba bikubabaje nawe uzategure amarushanwa yabafashe bibiliya mumutwe
Comments are closed.