Muvandimwe Paul…ndagushimiye ko wahinduye u Rwanda igihugu cyiza – Idriss Déby
Umuyobozi w’Umuryango w’ubumwe bwa Africa, Perezida Idriss Déby amaze gutangaza ko afunguye kumugaragaro inama y’uyu muryango imaze iminsi iteraniye i Kigali. Mu ijambo rye yatangiye ashima Perezida Paul Kagame ngo wakoze umurimo ukomeye mu guteza imbere no guhindura u Rwanda igihugu cyiza.
Perezida Déby wa Tchad yatangiye ashimira ko u Rwanda rwakiriye neza abaje muri iyi nama kandi rwateguye neza cyane iyi nama ya 27 y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa.
Akomeza ati “Ndashaka kandi gushima cyane intambwe itangaje u Rwanda rwateye ku butegetsi bw’umuvandimwe Kagame nyamara rwari ruvuye mu bihe bibi cyane bya Jenoside… Muvandimwe Paul…ndagushimiye ko wahinduye u Rwanda igihugu cyiza.”
Perezida Idriss Déby nawe yavuze ko ubumwe bwa Africa ari intwaro ikomeye mu gukemura ibibazo byayo.
Avuga ko hari intambwe zigenda ziterwa mu kwihuza kw’ibihugu kandi hari ubushake bukomeye ko Africa yunga ubumwe.
Ati “Ubushake bukomeye burahari, ubu maze gufata Passport ya Africa ariko ndumva wagira ngo ni njye munyafrica wa mbere, uwa kabiri uyifashe ni Paul (Kagame), iyi ni intambwe ikomeye cyane mu kugira Africa imwe. Ubumwe bwacu bufite intego yo guhuza muri byinshi ngo tugere aheza.”
Perezida Idriss Déby yongeye kwibutsa ibihugu bigize umuryango wa Africa yunze ubumwe ko kugira ngo uyu muryango ugire ubwigenge bikwiye ko udahora uteze gushyira mu bikorwa imishinga yawo ku nkunga ziva hanze ya Africa.
Avuga ko mu byo baganiriye ejo (kuwa gatandatu) harimo uburyo bushya bwo gutanga imisanzu y’ibihugu binyamuryango kugira ngo umuryango w’ubumwe bwa Africa ukore imishinga wiyemeje
Ati “Ingengo y’imari y’uyu mwaka nitwe dukwiye kuyiishakaho ntidutegereze inkunga iva hanze, ibihugu byacu bikwiye gutanga imisanzu bisabwa, nubwo bwose tuzi ko hari ibibazo by’ubukungu ariko dukwiye gutanga iyo misanzu.”
Yihanije Riek Machar na Salva Kiir
Perezida Idriss Deby yavuze ko Africa ntaho yagera niba Abanyafrica ubwabo badafashe mu ntoki ibibazo byabo n’ahazaza habo ngo babe aribo babyitaho kandi babyikemurire.
Avuga ko ibiri kubera muri Sudan y’Epfo mbere gato y’uko iyi nama itangira byerekana ko hakiri urugendo runini, kuba abantu 300 bamaze gupfa muri iyi minsi, abandi ibihumbi bagahunga ngo birasobanura ko nk’Umuryango w’ubumwe bwa Africa ukwiye kugira icyo ukora.
Ati “Nubwo ubu muri Juba hari agahenge ariko ibintu biracyateye inkeke, ibi bishobora kuba buri hamwe ku mugabane wacu, ariko hano ndibutsa Perezida Salva Kiir n’uwo bahanganye Riek Machar ko ibibazo byabo aribyo biri gushyira abaturage mu kaga.
Aba bombi bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje mu 2015 i Addis Ababa.”
Avuga ko ibibazo bijya gusa n’ibi biri i Burundi, muri Somalia muri Sahel n’ahandi ngo bikwiye gukemurwa n’Abanyafrica n’ubwo binareba n’Umuryango mpuzamahanga kuko ngo bimwe bigira aho bihurira n’iterabwoba ryugarije isi.
Asoza ati “Tugomba gushyira hamwe tugashyira imbaraga mu gukemura ibibazo dufite.
Iyi nama iraganira ku bibazo bikomeye nk’ibi n’ikibazo cyo kwigira kw’Umuryango w’ubumwe bwa Africa mu buryo buri tekiniki kurusha politiki.
Ntangaje ko mfunguye kumugaragaro inama ya 27 y’ubumwe bwa Africa.”
UM– USEKE.RW
7 Comments
Byiza cyane ariko mujye mudushyiriraho na ka video Wenda Gato murakoze
Aba bayobozi bacu ni abanyarwenya! Ubu se birengagije ko abanyafurika bamaze kurohama muri Mediterannee ari ibihumbi bitabarika kandi bose nta Passeport bagira?Nyamara,ntibibaniza kwitwa ko ari abanyafurika(birya kandi ngo n’abanye chad baba barimo)!Aho gushakira hamwe igisubizo gihamye ahubwo bari muri za Passports zitazakoreshwa vuba aha!Mu kwezi gushze havuzwe abimukira bo muri Ethiopia basanzwe mw’ikamyo bapfuye bazize kubura umwuka abo berekezaga muri Afurika y’epfo! Muri iriya nama nta n’uwigeze abwira abari bahagarariye Ethiopia ko ari igisebo! Abanyafurika bateraniye miri iriya nama nta gisebo bibatera kubwirwa ko ibihumbi n’ibihumbi by’abandi banyafurika ubu biri mu butayu byerekeza mu gicucu cy’urupfu bashaka kugana iburayi! Iyi PASSPORT y’abanyafurika izabageraho ryari?! Biteye kwibazwaho.
iYO PASIPORO NYAFURIKA YAKAGOMBYE GUTANGIRIRA KU BATURAGE AHO GUTANGIRIRA KURI BARIYA BO HEJURU. ABATURAGE BASANZWE NIBO BAFITE IKIBAZO CYO KUJYA GUTEMBERA MU BINDI BIHUGU BY’AFURIKA, NAHO ABAPEREZIDA NA BA MINISITIRI B’UBUBANYI N’AMAHANGA NTA KIBADO BAFITE KUKO TUZI KO BASANZWE BAFITE ZA PASIPORO ZIBEMERERA KUJYA AHO BASHATSE HOSE NDETSE NTA MUNTU UBAHAGARIKA CYANGWA NGO ABASAKE. BAFITE ICYO BITA “PASSEPORT DIPLOMATIQUE/DIPLOMATIC PASSPORT”
Mhmm Wowe wiyise passe-partout urasekeje none se abo basangwa mu mato ukeka ko ari ababuze imibereho ago mato yo barohamiramo ntibishyura kuyajyamo? ahubwo hari abazi ko i Burayi badapfa ahari!! ni pass port babuze se?
Abayobozi se nibo bashyize abo bapfiriye muri container muriyo?
Mujye muba realistic mwese nta wutaba umuyobozi, wibaze ko uri we mu rugo rwawe ariko umwana ntiyabura kukunanira ari umwe nkanswe kumenya abikingiranye muri container; abifuza kujya i burayi bamwe ari n’ abatunzi batanyurwa nyine. ibyo byose biri mu boy abanyafurika bakwiye kurebera hamwe ntibakabye gusa n’ aberekana ko nta bwenge bafite nkuko abazungu benshi bakeka. Ko gupfa ari ugupfa nina nta mibereho ntiwareka ugapfana agaciro kawe aho uri aho kujya kwiyahura mu mazi uzi neza ko hagerayo mbarwa nine wanishyuye ago washoboraga gusher mu gashinga gaciriritse?
WERRA,wiyibagije ko mu kinyarwanda bavuga ngo UMWERA UTURUTSE IBUKURU BUCYA WAKWIRIYE HOSE?
Nonese ntuzi ko abakuru b’ibihugu bagomba kubanza gusogongera ku byiza bya PASSE-PORT kugira ngo babone n’uko bazisinyira abaturage babo.
Rwose Muvandimwe WERRA, nta gikuba cyacitse kandi jye ndabona nta n’amabwiriza barenzeho. Ihangane gato nawe izakugeraho. Merci! / Thank you1
uyu se ngo ni debby arihaniza Aba South soudan, si we wirirwa yiyongeza manda,…ntawanga ibye binuka kweri…Ndjamena sinabonye ari icukiro ry amazirantoki………………yabanje agakemura ibye……………………..
Harya buriya passpart ni VISA?
Comments are closed.