Uwishe abantu 84 i Nice yamenyekanye! Ni umugabo ufite abana 3
Ni umufaransa ukomoka muri Tunisia, yitwa Mohamed Lahouaiej Bouhlel afite imyaka 31, ni umugabo wubatse ufite abana batatu nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru LeMonde. Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka Police yamutaye muri yombi kubera kurwana mu kabari.
Uyu mugabo asanzwe ari umushoferi wabigize umwuga w’imodoka zitwara ibintu zibigeza ahantu runaka (delivery driver), asanzwe atuye mu mujyi wa Nice.
Tariki 27 Mutarama Police yamutaye muri yombi kubera imirwano mu kabari, yari asanzwe yarakurikiranyweho ibindi byaha birimo ihohotera rikorerwa mu ngo, gukoresha imbunda n’ubujura.
Aheruka kubazwa ibyaha mu rukiko mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka aho yahamwe n’icyaha cy’ubugizi bwa nabi.
Mu gihe gito gishize Police yari yaramushyize mu gihe cyo kwihanizwa nyuma yo gusinzira atwaye imodoka akagonga imodoka enye.
Gusa uyu mugabo ntabwo yigeze ajya mu bikorwa by’iterabwoba mbere y’ibi bibi cyane yakoze. Ndetse Police ngo ntabwo yari yaramushyize mu bantu ikurikirana ibyabo byose.
Abantu benshi bo mu muryango we n’inshuti ze Police yabataye muri yombi ngo bahatwe ibibazo ndetse no guhiga icyaba gifitanye isano n’igikorwa cye biri gukorwa mu mujyi wa Nice.
Abaturanyi be bavuga ko Bouhlel ari umugabo ‘wigunga’ kandi ucecetse cyane, umwe yatangarije AFP ko atajyaga anikiriza umuntu umuramukije.
Ikamyo yicishije abantu ngo yayikodesheje kuwa gatatu, Police yabashije kubona amashusho ya CCTV y’igihe akodesha iyo kamyo.
Aha yakoreye ubwicanyi yabanje kuhaparika imodoka amasaha icyenda mbere yo gukora ibara. Police ngo yamwemereye ko ahaguma ayo masaha kuko yari atwaye za Ice Cream yagomba guha abantu.
Abarokotse ubwicanyi bwe bavuga ko imodoka yayitwaraga akora ‘zigzag’ kugira ngo arusheho kugonga no kwica benshi mu kivunge cyariho cyishimira tariki ya 14 Nyakanga y’ubwigenge bw’Ubufaransa.
Umwe mu bamubonye wapfushije umugore muri ubu bwicanyi yagize ati “Njyewe nanagize umwanya wo kumureba mu maso, yari afite ubwanwa bwinshi. Kandi wabona yishimiye ibyo ari gukora”
UM– USEKE.RW
1 Comment
Idini na cya gitabo kirimo verses 20 zirebana no kumena amaraso nibyo bikoresha aba bantu….
Comments are closed.